Ubuhamya: kwiyiriza no gusenga byafunguriye(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya: kwiyiriza no gusenga byafunguriye Jacky amarembo y’imigisha


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-04-08 04:56:17


Ubuhamya: kwiyiriza no gusenga byafunguriye Jacky amarembo y’imigisha

Mbere yo kumenya Imana, Jaky yari umugore wagenderaga mu iraha ry’ibyisi aho yayaga umutungo w’umuryango wabo bikaza kubagusha mu gihombo bigatuma inzu yabo igurishwa bagasigara bakodesha ariko amaze gukizwa yabonye imigisha myinshi n’umunezero mwinshi.

Jacky yari afite umugabo wakundaga kunywa inzoga cyane ndetse akabetinga we n’incuti ze ndetse ntiyajyaga apfa kuboneka mu rugo. Kuko Atari akijijwe Jacky yumvaga bimurenze nibwo yagerageje kwiyahura akoresheje kunywa ibinini byinshi bisinziriza ariko ntibyamugirie umumumaro.

Umunsi umwe yari ari mu nzira ajya mu kabyiniro ahura n’umwe mu ncuti ze amubaza aho agiye nuko amusubiza ko agiye mu kabyiniro kugirango abashe kwibagirwa ibibazo byamuzengereje, yahise asaba Jacky ko bajyana aho agiye kuko ariho heza cyane kurusha mu kabyiniro byabaye ngombwa ko bajya mu rusengero.

Jacky aragira ati: “ muri iryo joro kuri njye byari intangiriro n’iherezo. Pastier yarabwirije anyigisha kuzanira imitwaro yanjye Kristo no kwihana ibyaha nkamwakira nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwanjye .Muri ako kanya narapfukamye nihana buri cyaha cyose nakoze.

Umugabo wanjye yakomeje kuba mu buzima bw’ibyaha ariko buhoro buhoro nagiye mwigisha ko hari amahoro abonerwa muri Kristo Yesu. Ntibyagarukiye aho nafashe umwanya nkora amasengesho yo kwiyiriza nsengera umugabo wanjye.

nyuma y’icyumweru kimwe nabonye tangiye guhinduka nuko musaba ko twajyana kumusozi tukiyiriza ubusa dusenga, muri ayo masengesho Imana yaratwumvise iradusubiza iduha umunezero utarondoreka ndetse na yanzu yacu twari twaragurishije yaratugarukiye.

Mu by’ukuri sinabona uko nsobanurira abantu amahoro nabonye muri Kristo Yesu nyuma yo gukizwa. Ndababwiza ukuri ko muri Yesu harimo byose niyo mpamvu tutamuvaho ngo tubone aho tujya.

Imana yasubije amasengesho yanjye kugeza ubu umugabo wanjye yarakijijwe kandi yakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe, yaretse itabi, inzoga, kubetinga. Ubu buri cyumweru na buri wa kane tujyana gusenga no kuramya Imana.

Kuva twakora amasengesho yo kwiyiriza Imana yaduhaye imigisha myinshi harimo umwana w’umuhungu waje yiyongera ku bahungu babiri, yatwishyuriye ideni rya bank twari dufite ikirenze ibyo Imana yaduhaye amahoro yo mutima.

Muri macye nta gushidikanya mu gusenga no kwiyiriza ubusa habamo imbaraga ntagereranywa zihindura ibyanze guhinduka byose bityo umuntu agahorana amahoro atemba nk’uruzi amwe ab’isi batazi.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?