Ubuhamya: imibereho ya Melissa nyuma y’uko(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya: imibereho ya Melissa nyuma y’uko umubyeyi we agerageje kumuvutsa ubuzima


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-05-27 07:13:50


Ubuhamya: imibereho ya Melissa nyuma y’uko umubyeyi we agerageje kumuvutsa ubuzima

Ntibyoroshye kuba mu isi aho gukuramo inda byemejwe nk’uburenganzira bw’umugore, ariko ubuzima bw’umuntu hano ku isi ntabwo ari impanuka uko byagenda kose Imana isohoza icyo yateguye ku buzima bwe.

Ubuzima bwa Melissa buratangaje kuko mugihe Nyina yari amutwite yateguye gukuramo inda aho yagiye kwa muganga bakamutera umuti ufite imbaraga zo kwica umwana uri mu nda. Ibyo byose byarakozwe uwo muti ugera mu nda wangiza ubuzima bwa Melissa ku buryo bukomeye.

Nyuma y’uko abaganga bagerageje gufasha nyina wa Melissa kugirango akuremo inda ndetse umwana bamuvutse ubuzima bikanga, Melissa yavuye mu nda ari muzima ariko adakuze kuva icyo gihe Mama we yamutaye mu bitaro arigendera biba ngombwa ko abaganga aribo bita kuri uwo mwana wari wagizweho ingaruka n’imiti bakoresheje bakuramo inda.

Mugihe uyu mubyeyi yafataga umwanzuro wo gukuramo inda, hari hashize hagati y’ibyumweru 18-20 asamye inda. Icyakora Imana yakinze ukuboko Melissa ntiyapfa kandi yabanje kwitabwaho n’abaganga nyuma aza kubona ababyeyi bamwijyanira kumurera mu muryango wabo.

Byongeye kandi n’ubwo Melissa yabayeho mu buryo butangaje, nyuma yo kuvuka yahuye n’ikibazo cyo guhumeka bigoranye. Abaganga bagaragaje ko impamvu yabyo yatewe na stress umwana yagize mu gihe yavukaga. Muganga yakomeje avuga ko mu gihe uyu mwana azakura azakomeza kugira ubumuga bwinshi butandukanye mu buzima bwe nyamara kubera imbaraga z’Imana Melissa yarakuze kandi nta kibazo afite.

Mu magambo ye, Melissa aragira ati: “abagira neza biyemeje kumbera ababyeyi bo ntibigeze bita ku magambo yose Dogiteri yavuze y’uko nzakurana ubumuga, ahubwo banyongereye morale ndetse bangaragariza urukundo rwa kibyeyi ndetse bankoreye ikintu gikomeye banshishikariza kubabarira umubyeyi wanjye wagerageje kumvutsa ubuzima.

N’ubwo nari nzi ko ibyambayeho ari umugambi w’Imana kuri njye, ariko nabanje kurwana intambara yo kwibaza ukuri kujyanye n’ibyambayeho. Sinifuzaga kuba umuntu wanzwe n’uwakagombye kunkunda, ariko kugeza ubu ndi uwo Imana yandemeye kuba.

Byamfashe imyaka icumi kugirango mbashe kumenya ababyeyi bambyara kandi byansabye imbaraga nyinshi kuko nifashishije impapuro zo kwa muganga (medical records) aho mama yakuriyemo inda. Kuri izo mpapuro hari handitseho amazina y’ababyeyi bambyaye. Kuri izo mpapuro hari handitseho ko igikorwa cyo gukuramo inda cyakozwe ariko ntibitungane kuko umwana yakomeje kubaho.

Nyuma yo kubona izo mpapuro za muganga, nabonye zanditseho amazina y’ababyeyi banjye bombi ndetse nsanga batuye mu mugi umwe. nahise nandikira Papa wanjye ibaruwa ikubiyemo amakuru menshi, ariko ikibabaje nkimara kumwandikira yahise apfa ataransubiza.

Nyuma y’iminsi myinshi nagerageje gushakisha Mama wanjye kubw’amahirwe naje kumubona ariko tukajya tuvugana dukoresheje email.ariko kubwe ntiyatekerezaga ko naba nkiriho yiyumvishaga ko napfuye. Nkurikije uko namubonye, yabanaga n’agahinda gakabije yicuza ubugome yakoze bwo gukuramo inda ndetse ansobanurira ko yabitewe na mama we umubyara wamugiriye inama yo gukuramo inda.

Kugeza ubu hamwe no gusenga Imana yampaye imbaraga zo kubabarira Mama umbyara kuko yafashe umwanya wo kwicuza amakosa yose yakoze. Muri macye ndashima Imana yabaye mu ruhande rwanjye ubu meze neza narangije amashuri mbese ku Mana byose birashoboka. Mbonereho gushishikariza abantu ko gukuramo inda ari icyaha gikomeye cyo kwirindwa.

Source: www.truthsaves.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?