Ubuhamya bwa UMURERWA Olive wapfakaye nyuma(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya bwa UMURERWA Olive wapfakaye nyuma y’ibyumweru bibiri akoze ubukwe


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-10-17 03:17:02


Ubuhamya bwa UMURERWA Olive wapfakaye nyuma y’ibyumweru bibiri akoze ubukwe

Nitwa UMURERWA Olive, mvuka mu karere ka ruhango mu murenge wa kinazi, mvuka mu muryango w’abana batandatu, nakuze nsanga papa na mama bakijijwe cyane ari abantu bakunda Imana ku buryo bukomeye, jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wi 1994 itangira, mama baramwica bamwicana n’abana bane, dusigarana na papa turi babiri

Nyuma yuko mama apfuye, papa yagize intege nke ashaka abandi bagore babiri, arambwira ati nshatse aba bagore kugirango nagure umuryango kuko abandi bashize, icyo gihe nahise mubaza nti ese ko ushatse babiri njyewe nzajya mba ku wuhe mugore? Arambwira ati bose ujye ububaha kimwe nindara kuri umwe nawe ujye ujya ku wundi

Nabaye muri ba mukadata babiri, ubuzima burangora nkajya nkubitwa hamwe kuko hari ibyo ntakoze nahungira ahandi nkakubitwa, imyenda inshiraho, mbura amavuta yo kwisiga, mfatwa nabi ku buryo bukomeye ariko ubu ndashima Yesu yangiriye neza, hari igihe data yatahaga yasinze akankubita mukadata yabibona akanyongeza izindi, ubuzima burambihira ariko nkakomeza kubana n’Imana ikampa amasezerano menshi cyane imbwira ko izangirira neza

Ubuzima bw’ubupfubyi nabubayemo nsaba Imana ngo ingirire neza impindurire amateka ikampa amasezerano menshi, nyuma rero nakomeje gusengera papa ngo akizwe Imana iza kongera kumuha agakiza ariko igihe kigeze na we arapfa, bwari ubuzima butoroshye ariko ndashima Imana yabaye mu ruhande rwanjye ikankuza ndetse ikanderera mu nzu yayo

Igihe cyaje kugera rero ndakura nshaka umugabo mwiza ukijijwe neza kandi w’umusirikare byaremeye rero nkora ubukwe ku itariki 12/03/2011, iwacu bantahira ubukwe ndishima cyane ko nari nkiri na muto cyane, ibirori bya gisirikare bigenda neza ndanyurwa, abantu bashima Imana ku bwanjye, bene data muzakorere Imana muyubahe ku munsi w’ibirori byanyu izabatumirira

Nabazaga umugabo wanjye nti ese chr ubu bukwe ni ubwacu? njyewe utagira ababyeyi warushye bene aka kageni ni twebwe Imana ikoreye ubukwe busa butya? Ati ni twebwe Imana yadutabaye kubera kuyikorera, twageze mu rugo rwacu rero turishima cyane, tukiri abageni turaganira tuvuga ukuntu nitubyara tuzatoza abana inzira y’agakiza

Nta gihe twamaranye rero kuko ku kazi bahise bamutwara ku ikosi I Gabiro mu Mutara, ubwo bari buveyo bakajya hanze ubundi akazana amafaranga tukubaka inzu nziza kandi tukabaho neza, ari ku ikosi rero barampamagara ngo igisasu cyabaturikanye nawe ahita apfa, barambwira ngo umugabo wawe yapfuye byarangiye, bakibimbwira numvise ikintu kinkubise mu mugongo guhagarara biranga, kwicara biranga, ndavuga nti ntago Yesu yakwemera ko mpfakara nkiri umugeni.

Ngiye kumva numva ijwi rirambwiye ngo uramenye ntuvuze induru imbere y’abapagani ndaribaza nti ese kuki unkuye mu bupfubyi ukanshira mu bupfakazi? riransubiza ngo Imana yambikiye ayo makamba uko ari abiri, rimbwira byinshi nkwiye kubwira abantu b’Imana birimo kuba nta mpamvu n’imwe ku murimo w’Imana, umugabo akimara gupfa navuzwe amagambo menshi atandukanye, Imana inshyira ku cyapa ndasenga, twari ikanombe ababyeyi bararira nirebyeho nsanga nta mama ngira, nta papa ngira, nta mwana ngira mbura uwo mpamagara

Nagiye kumva numva nuzuye umwuka wera ntera indirimbo ivuga ngo ubwo umwami Yesu ankunda ndi amahoro, no mu byago nzaririmba ko ndi amahoro, nti naho ndiho naho napfa nziko nkundwa n’uwiteka kandi Yesu ampa ibyo nkena byose nti kubw’ibyo ndi amahoro

Ubwo nakomeje kwikorera umurimo w’Imana ariko Imana ikambwira ko nkwiye gukorera Imana, maze gukura ikiriyo cy’umugabo wanjye nateruye indirimbo ndaririmba abantu barafashwa cyane barihana, bene data ntimukwiye kuvuga Imana mu gihe cyiza gusa, mukwiye no kubikora mu gihe cy’umubabaro

Naragiye mbwira Yesu nti uri se w’imfumbyi uri n’umugabo w’abapfakazi nti uzamfashe, nahuye n’amagambo mabi akomeye ariko Imana irankomeza, impa imbaraga nyinshi nubwo ubuzima bwangoraga ariko Imana ni nziza cyane yarantunze irongera irantunga, irantunga kandi na n’ubu iracyantunze

Ijambo ry’Imana niryo rivuga ngo hahirwa uwihanganira ibimugerageza kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo iry’Imana yasezeranije abayikunda, mu byukuri ubupfakazi ntibutuma umuntu yitwara nabi ahubwo birakwiye ko umuntu akomerera mu gihe agezemo akiyubaha umugabo ahari kandi ukiyubaha atanahari, erega imibiri yacu ni insengero z’umwuka, ni byiza kwihangana kugeza ku ndunduro y’ikigeragezo

Kugeza uyu munsi ndashima Imana yampaye igikundiro, igitinyiro ndetse n’icyubahiro, ubu tuvugana hashize imyaka irindwi mfakaye nahuye na benshi bansaba kubana nabo ariko nkabyanga, ubu ndakomeye cyane kandi urugendo rugana mu ijuru na rwo ndarukomeje

Src: ibyishimo.com

[email protected]

Ibitekerezo (6)

Mugisha Larissa

22-10-2017    03:53

Gakiza.org Imana ibahe umugisha mwinshi kubwitange mu gukorera Imana,inyigisho n’ubuhamya mutugezaho biratwubaka cyane,murakoze.

Jean Pierre

18-10-2017    06:33

Imana ihuhe umugisha kandi igukomeze mu bihe bitoroshye ucamo

NTAWUHIGUMUGABO J.Claude

18-10-2017    01:39

Uyu muhanzi OLIVA Ubuhamya bwe nibwo rwose ariko yibagiweko ariwe mukobwa waruzi gutwara igare muri Rubona yose turatura

NTAWUHIGUMUGABO J.Claude

18-10-2017    01:36

Uyu muhanzi OLIVA Ubuhamya bwe nibwo rwose ariko yibagiweko ariwe mukobwa waruzi gutwara igare muri Rubona yose turatura

Bf

17-10-2017    04:46

Ndiho nsoma iyinkuru amarira yambuze mumaso,nkebuka ningoga ngo ndebeko ntawambonye.Ariko mushiki wajye ubuhamya bwawe bwankomeje.Imana iguhumugisha kubwo kurwana intambara nziza.

Claude

17-10-2017    04:35

Uwiteka ni intwari imirimo ye iratangaje, abamwiringiye twese tumukorere tumutinya kandi tumwubaha, niwe ugira icyo akora kandi akagikomeza umwambaro mwiza tuzambikwa dutashye mu ijuru tuwuharanire naho ibyo mwisi byose bigira iherezo, umwana wumuntu agira iherezo, MANA DATA UZADUHE IHEREZO RYIZA AMEN.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?