Ubuhamya bwa Primus Muabuzi

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya bwa Primus Muabuzi


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-08-23 04:07:39


Ubuhamya bwa Primus Muabuzi

Nitwa Yustianus Primus Muabuzi, nakuriye mu muryango ukennye cyane, twabagaho mu buzima bugoye kuko twararanaga n’ababyeyi mu cyumba kimwe, twaryaga ibyo tubonye kandi rimwe na rimwe ntitunabibone, ibyo kurya neza cyangwa indyo yuzuye nabyumvaga ndi ku ishuri gusa

Ariko nubwo mu rugo iwacu byari bimeze bityo, nari umuhanga mu ishuri, ibyo bigatuma ngira inshuti nyinshi zazaga ngo nzisobanurire amwe mu masomo twigaga, mu bigaragara ababyeyi banjye bari aba catholique bujuje ibyangombwa, birumvikana nanjye nakuriye muri iyo dini ndetse ndarikunda cyane kugeza aho mba umuhereza wa padiri

Maze kugira imyaka 17, icyo gihe hari mu mwaka w’1989 natangiye kumva nanze iryo dini, ariko ababyeyi bansaba kureka imirimo nakoraga yo aeriko ndigumemo, nabaye ahongaho ariko uko iminsi ishira nkumva ndi kugenda nanga iryo dini bigeraho numva ndizinutswe burundu noneho ntangira gushaka irindi dini najyamo nkaryishimira ariko ubwo nubwo nari aho nakoraga ibyaha bitandukanye, numvaga nduhijwe n’ibyaha.

Naratangiye njya mu idini ya islam ngo ndebe ko nakwishima biranga ariko nza kujya gusengera aho mushiki wanjye yasengeraga muri pentecoste numva ndashishimiye ndetse mbona ibyaho bitandukanye na catholique ndetse na islam

Igihe kimwe ndi gusenga njyenyine nibwo numvise umutwaro undemereye umvuye ku mutwe numva ndaruhutse umubiri wose nyoberwa ibimbayeho ariko numva ijwi rimbwira ngo ibyaha byawe urabibabariwe, naratashye mbibwira mushiki wanjye na we arongera aransengera ndakira neza, nigira umubatizo ndabatizwa ntangira kaminuza ndi umugenzi ujya mu ijuru

Mu byukuri aho nigaga muri kaminuza ntago byari byoroshye abanyeshuri basambanaga ubareba, bkanywa ibiyobyabwenge ubareba, iyo ntaza kugira kristo ngo ankomereze muri we nari gucogora nkamera nka bo ariko yarankomeje andwanaho ngo ntasubira mu byaha

Ubu ndashima Imana ko kuva icyo gihe ntigeze nsubira inyuma, ubukene twari dufite mu rugo ntibwatumye niga ingeso mbi ngo nibe ahubwo kristo yarigwatirije tunyurwa n’ibyo dufite kandi tubaho

Uyu munsi ndashima Imana yanyubakiye urugo rwiza, mfite umugore mwiza n’abana bane, icyifuzo cyanjye ni uguhora nkizwa,nahagizwa cyane no kumenyekanisha kristo ku batamuzi, kuko ni umwami mwiza ingoma ye ntizigera ihanguka
Nta wamwiringiye uzakorwa n’isoni keretse abava mu masezerano ari nta mpamvu

Amen.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?