Ubuhamya bwa Pasteur MUGABO Alexis, uko(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya bwa Pasteur MUGABO Alexis, uko yakiriye Agakiza nyuma yo gusambana akiri muto (igice cya mbere)


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-07-20 03:36:09


Ubuhamya bwa Pasteur MUGABO Alexis, uko yakiriye Agakiza nyuma yo gusambana akiri muto (igice cya mbere)

Nitwa Pasteur MUGABO Alexis, navukiye mu muryango wifashije, nkura mbona bafite uburyo, twari umuryango ukomeye cyane, nkura nsanga turi abana icumi ari njyewe muhererezi, noneho ntangira gukunda amafaranga nkiri muto kuko iwacu bari bayafite, aho nyabonye nkayafata ntibambuze kuko nari bucura kandi nari nkunzwe cyane, urumva nawe umwana muto aba akunzwe n’ababyeyi cyane, ayo mafaranga rero narayafataga nkayajyana mu byaha byinshi birimo n’iby’ubusambanyi kuko ninjiye mu byaha nkiri muto ,naragiye ndasambana ariko nari mfite inyota yo kugirango mbone uburuhukiro nubwo nari ntarabubona.

Mu myaka 15 nari mfite ibyaha bitatu byari byarambase ku buryo bukomeye birimo icyaha cy’ubwibone kuko nabonaga ababyeyi banjye bakomeye ndetse na bakuru banjye ari abasore cyane, bikantera ubwibone bukabije, kuko iyo nagendaga mu nzira abantu barakebukaga bakandeba bose, icyaha cya kabiri nari mfite muri iyo myaka ni ubusambanyi, ubu busambanyi bwarambase nsambana n’abana tungana bakiri amasugi, igihe kigeze ntangira kwibaza nti ese ko nasambanye n’abakiri abakobwa uwajya gushakira ku bagore.

Ubwo nagize iryo rari ryo kwifuza gusambana n’abagore, ubwo ntangira gutereta umugore umwe ariko birangira tudasambanye, icyaha cya gatatu nari mfite iwacu bari baranyigishije ikintu kitwa amoko, nar narigishijwe amoko ku buryo nari nzi gutandukanya umuhutu n’umututsi, ibyo byaha kandi nabikoraga ndi umu karisomatike w’imbere cyane ariko ntibimbuze kujya mu byaha nk’ibyo kandi nkiri muto.

Igihe kimwe rero maze kugera mu myaka 17, icyo gihe nari ndangije amashuri abanza , umwami Yesu aza kunshaka njye nari ngiye gushaka abo dukina umupira, nyura ahantu bacanye amashara yaka umuriro mwinshi cyane, nyuze aho hantu umuriro usa n’untwika urankurura ngiye kumva numva ijwi rimbwira ngo hari umuriro uzarya abanzi b’Imana, rirakomeza riti uzi yuko uzaba mu muriro urenze uwonguwo uri kubona?

Ubwo narakomeje njya gukina ariko ngeze aho numva mbuze amahoro ndataha njya kuryama nkomeza kumva mbuze amahoro, nkumva umutima uri kumbwira ngo icyiza ni uko wakizwa ukabona amahoro, ubwo hari mushiki wanjye wari warakijijwe cyane, yagiraga imico myiza, maze kumva ijwi rinsaba gukizwa natekereje kujya gusengera hafi y’iwacu ariko natekereza ko aho hantu hasengeramo abatwa nkumva ncitse integer, iryo joro ryose sinasinziriye rero naraye nicaye bigeze mu ma saa saba nibwo nagiye kureba wa mushiki wanjye mu cyumba mutekerereza ibyambayeho ansaba ko ejo tuzajyana gusenga.

Bwaracyeye turagenda tugezeyo umwigisha yigisha kuri njyewe gusa, yavuga akavuga umusambanyi, umunyamoko, umwibone, sinjye wabonye ahamagara abihana, ndagenda baransengera ndakizwa nizera Yesu nk’umwami n’umukiza, ndagenda nsaba imbabazi ba bakobwa bose nasambanije mbabwira yuko nahindutse, ndokoka gutyo ku myaka 17 gusa.

Nkimara kwakira Yesu icyo gihe hari mu mwaka w’1994 numvise amahoro atashye mu mutima wanjye, ntangira kwishima no guseka,ndahinduka mu buryo bukomeye, ntandukana n’abo twasambanaga ndetse n’abo twagendanaga, y’ibyumweru bibiri nkijijwe rero nibwo Genocide yakorewe abatutsi yahise iba.

Ntuzacikwe n’igice cya kabiri kirimo uko Pasteur MUGABO Alexis yarokotse Genocide yakorewe abatutsi mu buryo bukomeye...............

Liliane [email protected]

Ibitekerezo (1)

MUNYANGO

20-07-2017    05:42

IBI AVUGA YARABIRETSE

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?