Ubuhamya bwa NIRERE Elyse wbaye mayibobo(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya bwa NIRERE Elyse wbaye mayibobo (igice cya kabiri)


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-12-20 07:31:38


Ubuhamya bwa NIRERE Elyse wbaye mayibobo (igice cya kabiri)

Nabayeho nkunda kubona ibintu nkabitekerezaho cyane, hakaba ibimbaho nkabyandika, ndibuk ubwa mbere njya mu itangazamakuru byari bingoye cyane kuko benshi baramvumaaga ngo nshyize hanze umuryango wanjye ariko Imana ikomeza kubana nanjye

Ubwo nakomeje kwibana ariko ndiyobora njyewe ubwanjye hakaba ubwo ntinze gutaha mvuye muri korari nkabwira abo turi kumwe nti Elyse arantonganya natashye ntinze kandi ubwo ni njyewe uri kwivuga

Mu byukuri nagerageje uko nshoboye kose ngo nikuremo umubabaro natewe na mukadata ndetse na papa umbyara, Yesu ni we wasubije abigishwa ati iriya mpumyi nta cyaha yakoze ahubwo kwari ukugirango imirimo y’Imana igaragarire muri we

Nanjye rero ubu sindenganya papa n’umugore we ahubwo wari umugambi w’Imana, uyu munsi wa none ntiwamenya ko njyewe ari njye wari mayibobo y’umukobwa, ntiwamenya ko ari njye wajyaga muri poubelle nkarya umwanda

Uyu munsi wa none ndigaburira, ndiyambika, njya ku isoko, umucuruzi agataha yishimye kuko namuguriye, nyir’inzu ndimo arya kuko namwishyuye inzu, uyu munsi nguwe neza, ngenda ndushaho kubona Imana bundi bushya

Yesu agenda aba mugari muri njyewe ku buryo ibyambayeho byose yabirushije imbaraga abica integer cyane none nguwe neza, ndibana kandi nta kibazo na kimwe mbona kuko mfite Yesu

Ubu mumbona nagendeye mu ndege inshuro ntabara ngiye mu bucuruzi nkaza nkasora igihugu kikunguka, njyewe mayibobo wa cyera nanjye ubwanjye njya nitangarira ariko ndashima Imana yakoresheje ibyari ibishingwe ikabihindura iby’agaciro

Uyu munsi mfite umuryango mpagarariye, ndakomeye kandi ibi bituma nkomeza n’abandi kubera Imana gusa

Imana ishimwe yo yangiriye neza ikankura mu ivata ryanjye ikankiza agahinda natewe n’umuryango wanjye

Liliane @agakiza.org

Ibitekerezo (4)

19-02-2018    21:16

Iyi nkuru ntiyuzuye. Mwavuze intangiriro n’umusozo.

NIYIREBA Theogene Jean Damascene

12-01-2018    17:55

N’ukuri imirimo y’Uwiteka iratangaje burya ntaho Imana itagukura tugume tuyizere gusa yiteguye gukora n’ibindi

nsengimana theogene

27-12-2017    05:54

murakoze kudusoreza ubutumwa Imana ibahe umugisha .GS ntago mwakomereje aho yarageze ntago tumenye uko byaje kurangira nyuma yo gutwika intebe .

Mutara

21-12-2017    10:15

Komeza wishimire ubuzima Imana yaguhinduriye kandi Iri kumwe nawe ibihe byose.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?