Ubuhamya bwa NGENDAHAYO Bernard igice cya(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya bwa NGENDAHAYO Bernard igice cya kabiri Yamaze iminsi 45 atarya


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-07-14 04:57:08


Ubuhamya bwa NGENDAHAYO Bernard igice cya kabiri Yamaze iminsi 45 atarya

Ubu buhamya ngiye kubabwira ni ubwo mu mwaka w’1994 muri Genocide yakorewe abatutsi

Ku itariki ya 12/04/1994 nari narakijijwe naranabatijwe mu mwuka wera, nari ndi ku muntu wari wanyakiriye nari navuye iwanjye kuko nahigwaga, anjyana inyuma y’inzu iwe anzanira ibyo kurya, byari ubugari n’imboga, ubwo ntangira kurya ariko ngeze hagati mbonamo akanyama gato kumye, nibwira mu mutima ko andoze ariko kuko nari nshonje nkomeza kurya, ubwo ka kanyama kari ak’igikona( ikiyoni)

Uwo muntu yagarutse kundeba asanga namaze gufatwa n’umwuma ngerageza kumusaba amazi yo kunywa ariko arayampa ariko ahita anyohereza kuba mu rufunzo rwari hafi aho dusezerana ko azajya anzanira ibiryo ariko duherukana ubwo, nageze mu rufunzo umwuka ampishurira gukoramo uburyamo n’umusego nibera aho, natungwaga n’amazi yo mu rufunzo nayanywaga gatatu ku munsi kuko ariko Imana yari yarantegetse, mba muri ubwo buzima nibanira n’inzoka gusa, yazaga nijoro, mugitondo ikagenda, iminsi 39 nyimara ntunzwe n’amazi yo mu rufunzo gusa.

Ubwo imvura yaje kugwa ari nyinshi, amazi aba menshi mu rufunzo, mvamo njya ku nkengero zarwo, Imana integeka kujya kureba wa muntu ngezeyo nsanga barimo barasaka cyane nihisha ku nsina yari aho bigeze mu ma saa kumi n’ebyiri za nimugoroba interahamwe ziza guca igitoki cyari kiri kuri ya nsina negamiye, mu gihe bagiye kungeraho neza mpamagara Yesu mu mutima ngiye kumva numva amasasu aravuze hafi aho ubwo na bo bahita biruka bansiga aho.

Ku munsi wa 40 natekereje ko Yesu ari bungaburire ndaheba, ku mugoroba ndamubwira nti ntago wangaburiye ariko ndakomeza nihangane, ku munsi wa 41 igihu cyaje mu maso ngira isereri,umutima utera vuba cyane kuko amaraso yari yarangabanutsemo, naje kuziyemeza kujya kwa wa muntu wampaye inyama y’ikiyoni ngo ndebe ko yampa ku biryo arabinyima ariko cyera ka baye umugore we aza kumbona arangaburira ndarya ubwo hari ku munsi wa 46, ndashima Imana ko ibyo biryo ntacyo byantwaye, Imana yandindishije ukuboko kwayo kwiza.

Liliane [email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?