Ubuhamya bwa MUTABARUKA Fulgence bukubiyemo(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya bwa MUTABARUKA Fulgence bukubiyemo ubuzima bubi yanyuzemo kuva akiri muto


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-10-12 02:38:22


Ubuhamya bwa MUTABARUKA Fulgence bukubiyemo ubuzima bubi yanyuzemo kuva akiri muto

Nitwa MUTABARUKA Fulgence ndakijijwe mfite umugore n’abana batatu,ndi umvugabutumwa n’umuhanzi, navutse mu muryango w’abana batanu, mfite imyaka irindwa papa yarapfuye apfa nta buzima bwiza adusizemo, turakomererwa cyane, ubuzima buraducanga ntangira kuragira inka bakampemba amafaranga 200 nkayajyana mu rugo tukayahahisha
Nari nararwaye amaga ntagira isura, imyate iranzonga, ubuzima buba bubi nu buryo ntabasha kubabwira, igihe cyajekugera rero mama aza guhimba umushinga wo guhingira ibivuzo n’imbetezi, ni ukuvuga ko yarahingaga umunsi wose bakamuhemba ibivuzo

Igihe cyaje kugera ndakura mfata umwanzuro wo kuza I Kigali nza nambaye ibirenge, ntangira gukora akazi k’ububoyi, icyo gihe nahembwaga 1500 ku kwezi, akazi ndagakora koko ubundi nkoherereza mama amafaranga, nza gukizwa neza ubundi nsenga Imana cyane nyisaba kunkura ku kazi k’amafaranga 1500 ikanshyira ku kazi k’amafaranga 2500, muri iyo minsi rero aho nakoraga baje kunyirukana mpita ntega ntaha iwacu

Haciye iminsi ndagaruka mbona akazi k’ibihumbi bitatu, numva ndishimye cyane, akazi nkakora neza cyane mabuja arankunda ariko databuja aranyanga cyane bituma anyirukana ndagenda njya kubana n’undi musore twasenganaga, niga umushinga w’ibihumbi 6000 ndangura amakara, intoryi, inyanya n’ibindi, ibyo bintu byarampiriye cyane kuko naje kunguka ngura igare

Nyuma nkodesha inzu ncuruza boutique, nyuma ndahomba nisanga mu gihombo gikomeye, ntangira bundi bushya ndacuruza Imana impa umugisha ibintu bisubira mu buryo rya gare ndarigurisha nguramo apareye ifotora ndagenda ndafotora abantu barankunda bampa avance ngiye gusohora amafoto nsanga yose yahiye, ibintu birancanga ndashoberwa apareye ndayigurisha nishyura abantu ubundi ntangira gucuruza ibiraha ndagenda ndunguka cyane

Nongera niga undi mushinga wo kwndika amagambo meza ku ma karito nkayafunga neza ubundi nkacuruza abantu bakayamanika mu nzu, benedata nakozi utuzi twinshi dutndukanye nshakisha amafaranga ariko ndayabura neza neza, ibintu biranshobera ubanza nta kazi ntakoze kabaho kuko nagiye mu buyede n’ibindi byinshi

Igihe kimwe inzara yarandiye cyane iranyumvisha, benedata inzara iraryana cyane Imana izabarinde inzara, byari ibintu bigoye cyane icyo gihe nari maze iminsi itatu ntarya umugabo umwe ampa inoti y’ijana arantuma ndagenda njya muri restora ndya ubugari ndahaga mbwira Imana nti ushimwe ko umpaye ibyo kurya

Umunsi umwe umugabo yanyigishije akazi ke ndagakora, kari akazi ko gucuruza amarange akampemba ibihumbi icyenda ariko naravunikaga bikomeye, Imana iza kungirira neza nza kubona akazi k’ibihumbi 130000 ndacya ndanezerwa ngubwa neza ntangira kwibagirwa umubabaro nza guhaga gukorera abandi

Imana iranshoboza inteza imbere ngera ku bihumbi Magana inani ntangira kwikorera ubwanjye ntangira ubuzima burimo kudakorera abandi, mu minsi micye ntera imbere gahoro gahoro, amateka yanjye arahinduka nyuma y’imyaka myinshi cyane nshakisha ubuzima bwanga

Ariko uyu munsi ndashima Imana ko nguwe neza, mfite umuryango mwiza dutuye mu mujyi wa Kigali kandi ubuzima buraryoshye nta kibazo

Imana ishimwe yo yankuye kure, burya bene data nta kure habaho Imana itakura umuntu ndetse nta kure habaho Imana itageza umuntu ndayishima yampinduriye amateka ku buryo bukomeye

Amen!

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?