Ubuhamya bwa MUKANKURANGA Angelique, yaratoraguwe

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya bwa MUKANKURANGA Angelique, yaratoraguwe akura nta muryango agira( igice cya mbere)


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-07-25 04:54:16


Ubuhamya bwa MUKANKURANGA Angelique, yaratoraguwe akura nta muryango agira( igice cya mbere)

Nitwa MUKANKURANGA Angelique, navutse mu mwaka w’1980, mvukira mu ntara y,uburasirazuba, mu murenge wa kabarore

Menya ubwenge nasanze nderwa n’umuryango tudafite icyo dupfana, ariko numva bavuga ko twavutse turi abana babiri b’impanga umuhungu n’umukobwa, batujugunya mu ishyamba, umugiraneza aradutwara araturera atwita amazina, umuhungu amwita IBYIYINGOMA, naho njyewe anyita IBYIKIGIHE, nta muntu n’umwe wo mu muryango twigeze tumenya.

Maze kumenya ubwenge, mfite imyaka irindwi , ntago narinziko natoraguwe twari mu muryango w’abahungu batatu bavutse aho natwe babiri, mu byukuri sinzi mama na data, yewe nta n’undi wo mu muryango wacu nzi,

Njya kumenya ko ntavutse muri uyu muryango rero nabajije mama watureraga nti ariko mama njyewe mbona IBYIYINGOMA mumwanga kuko mumukoresha imirimo y’agahato, kandi koko ni ko byari biri kuko yaryaga wenyine kandi rimwe na rimwe ubundi akarara mu gikoni, ubwo uwo mu mama abyumvise ahita yibwira ko namenye ko tutari abo muri urwo rugo ahita avuga amagambo menshi cyane, ati wabibwiwe n’iki ko nabatoraguye nkabarera mukamvuna, ati ibyo nabareresheje muzabindiha nta kabuza.

Avuze atyo mpita niyumva yuko ntavuka muri urwo rugo, ahita ambwira ngo nsange musaza wanjye mu rwuri tujye turagira inka dutahane n’ubwatsi, ubwo nahise ngenda mbwira IBYIYINGOMA nti nanjye mama yanyanze kuko namubwiye ko akwanga, ubwo yahise ambwira ngo mama nagufata nkuko amfashe nzigendera,
Ubwo twaratashye tugeze mu rugo ntibatugaburira kuko mama yari yafashe umujinya, hashize nk’icyumweru tubayeho nabi musaza wanjye ajya mu rwuri dutegereza ko agaruka turaheba agenda atyo, mpita musimburfa ku kazi k’ubushumba, ngataha ngakama ariko simbone ku mata simbone ku biryo inzara iragenda iranyica.
Kugeza ubwo najyaga nsoroma imbuto z’imihengeri nkarya hafi ibiro bitatu kubera inzara, gusa nza kwigira inama yio kuzajya nkama, inka nkayisigira amata ubundi najya kuragira ngakama nkanywa ayongayo,

Igihe cyaje kugera rero ya nka irateka inzara iranyica cyane, kuko twari duturanye n’urusengero nigiriye inama yo kujyayo kuko bakundaga gutekera abashyitsi, naribwiye nti ahari natoragura ibyo hasi, naragiye ngezeyo mfatwa n’isereri mpita nitryamira hasi ahongaho, hashize umwanya numva umuntu araje aramvugisha ariko nta mbaraga nari mfite ngo musubize.

Ubwo yaranteruye anjyana iwe umugore we ampa amata, ibiryo, arankarabya arandyamisha kuko icyo gihe nari mfite imyaka umunani ariko naragwingiye umuntu yabashaga kunterura uko ashaka, iryo joro nibwo natangiye kumva umunezero mu mutima wanjye numva nibwo mbaye umuntu.

Ubwo nabaye aho abo babyeyi barambwira ngo nitwe babyeyi bawe, mbabaza aho bari baransize baranyihorera nibera ahongaho mu gihe gito baba barabyaye, umwana agize amezi icyenda nibwo indege ya habyarimana yagwaga, umugabo aratubwira ati murabona ko habaye ikibazo, ngiye mu gasantere kumva amakuru yuko bimeze ndagaruka.

Ubwo nanjye nahise mfata umwana ndamuheka, mama afata umweyo arakubura, umugabo arambwira ati ngwino ukinge hanze ndaje, akinguye urugi igitero kiba cyamugezeho bamuhurizaho imihoro aba arapfuye, mpita niruka mbwira mama nti papa baramwishe, ahita yihutira kujya muri salon kureba abo bantu bamwiciye umugabo agezeyo nawe bahita bamwicira aho muri salon noneho nanjye nca mu gikari ndahunga mpungana na wa mwana w’amezi icyenda…………………….

Ntuzacikwe n’igice cya kabiri kirimo uko MUKANKURANGA yarokotse Genocide yakorewe abatutsi

Liliane [email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?