Ubuhamya bwa MUHIZI Elie wari umunyarugomo

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya bwa MUHIZI Elie wari umunyarugomo


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-12-05 05:46:29


Ubuhamya bwa MUHIZI Elie wari umunyarugomo

Nitwa MUHIZI Elie, mbere na mbere ndashima Imana yankuye mu Magana y’abanyabyaha ikantoranya ngo mbe inshuti yayo, Yesu yansanze mu nzoga nyinshi cyane ansanga mu busambanyi bwinshi, mu rugomo rwinshi cyane, nari wa muntu wapfuye ahagaze nkuko bibiliya ibivuga nari narapfuye rwose nari wa muntu utagira gahunda

Ndabyibuka nari ndushye cyane ariko muri icyo gihe nibwiraga ko aribwo buzima bwiza ariko nari ndemerewe ntabizi, ndibuka umunsi yesu yansanze hari mu ma saa yine nibereye ku ishuri ariko nagiraga agasuzuguro mu barimu sinajyaga numvikana n’abayobozi bigatuma bahora banyirukana

Umunsi umwe rero baranyirukanye kubera urugomo rwanjye nanga gutaha ahubwo nshaka abandi banyeshuri nshinga aka groupe kitwa anti weekend bishatse kuvuga ko abanyeshuri banze kwirukanwa, ako ka groupe kabagamo abanyeshuri bose birukanaga ntibatahe, groupe yarakomeye, nza gukora andi makosa baranyirukana nanga gutaha ngiye kubona mbona abayobozi b’ikigo bose baje mu ishuri kunsohora

Ubwo ya groupe yabonye bikomeye bo barasohoka nsigara njyenyine nk’umuyobozi wabo, nyuma maze kubona ko ibintu bitangiye gukomera ngira ubwoba ndataha, icyumweru kirangiye ngarukana n’umubyeyi asaba imbabazi ndongera ndiga ariko nshyiraho igihano kigomba guhana umuntu wanyirukanye icyo gihe

Naje guhamagara ba basore banjye mbigisha uburyo tugomba gukubita wa wundi wanyirukanye, umugambi turawuzuza kandi mu by’ukuri papa wanjye yari Pasteur mu rusengero, ubwo umugambi twamaze kuwunoza, muri ako kanya numva ijwi rimbwiye ngo papa wawe arimo arabwiriza none nawe uri mu mugambi mibi? Ndabyibuka icyo gihe hari saa yine za mugitondo

Kuva uwo munsi twahise tujya mu rusengero baradusengera, sinongeye gusambana, kurwana, kunywa inzoga n’ibindi byinshi bibi bitandukanye, ndashima Imana yandokoye urupfu rukomeye

Yesu wahinduye ubuzima bwanjye ashobora guhindura n’ubwawe,igisabwa nuko umwemerera ukamwizera gusa

Amen!
[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?