Ubuhamya bwa IMANIRAKARAMA Deo wari umusambanyi,

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya bwa IMANIRAKARAMA Deo wari umusambanyi, umujura n’umunywa rumogi


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-10-13 06:44:14


Ubuhamya bwa IMANIRAKARAMA Deo wari umusambanyi, umujura n’umunywa rumogi

Ubuhamya bwanjye buhera muri 2014 ubwo nari nkimara gusoza amashuri yisumbuye naje I Kigali gushaka imibereho ntangira gukora mu bitaro I kanombe, icyo gihe nari umutetsi

Nkimara kuva I gisenyi nari umwana mwiza kuko sinarinzi gutereta abakobwa, kunywa itabi, urumogi n’ibindi, naje guhura n’inshuti rero ziranshuka zimbera mbi zinyigisha kunywa urumogi ku buryo nabikoraga buri munsi, ubundi niga ingeso yo kwiba, nava ku kazi nkatahana indaya, nakoze byinshi cyane byangwa n’amaso y’uwiteka

Igihe kimwe nagiraga imitwe yo gushaka amafaranga hakaba ubwo mbeshya inshuti ko napfushije abo mu muryango, muri make nari narabishe ari bazima, nageze aho ntoranya imogi nkajya kunywa urw’igisenyi n’igoma ngo nirwo ruryoha
Igihe kimwe rero narabaswe no kwiba, ubwambuzi n’ubusambanyi, nohererejwe imyuka mibi nkumva ibintu biranshika cyane nsaba Imana nti nunkiza nzagukorera, rimwe niyicariye ahantu inyum y’inzu ndi kunywa urumogi, hanyura umuntu ansangana urumogi ahita abibwira mu rugo baraza bansanga aho, cartier yose iranshungera ndahunga

Icyo gihe nahise mfata umwanzuro ndagenda ngura urundi rumogi ndavuga nti reka ndunywe bwa nyuma nanyuma sinzongera kurunywa ukundi, bwaracyeye njya muri nibature, umunsi wa mbere urashira, uwa kabiri, uwa gatatu urashira, ku cyumweru njya gusenga ndihana ndatura baransengera numva umutwaro wari undemereye umvuyeho, nkomeza gusenga muri nibature ariko nkumva nzakomeza kwibera muri ubwo buzima ariko simbatizwe

Nakomeje kubaho gutyo hashize igihe kinini numva nkunze kubatizwa, ndabatizwa njya ku mbuga nkoranyambaga mbwira abantu ko nakijijwe nsaba imbabazi abo nahemukiye numva nguwe neza, ubu nkunda Yesu ku buryo utakwiyumvisha, numva ntazasubira inyuma ukundi

Ndagirango mbwire umuntu wese uruhiye mu biyobyabwenge, mu bujura no mu busambanyi ko nta nyungu n’imwe iri muri byo ahubwo Yesu ni byose kumufite

Amen!

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?