Ubuhamya bwa Henry wafunzwe kenshi azira(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya bwa Henry wafunzwe kenshi azira kubwiriza ubutumwa bwa Yesu


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-06-11 10:05:42


Ubuhamya bwa Henry wafunzwe kenshi  azira kubwiriza ubutumwa bwa Yesu

ku bantu bakurikiye Yesu ubutumwa bwiza ntibubakoza isoni habe na gato. ubu ni ubuhamya bw’ibyabaye kuri Henry umugabo wo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ubwo yari arimo kubwiriza abantu ngo bamenye ijambo ry’Imana yisanze mu maboko ya Police ashinjwa urugomo no gukora ibinyuranyije n’amategeko, nyamara we yabonaga ko nta makosa afite.

Muby’ukuri ntibwari ubwa mbere uyu mugabo afungirwa kuvuga ubutumwa bwiza ahubwo yari incuro ya kabiri bimubaho. umunsi umwe uyu mugabo yajyanye na murumuna we kwigisha kuko hari agace kabagamo abantu benshi bafite inzara n’inyota yo kumenya Yesu, bafashe Bibiliya zabo baragenda.

mu gihe bageraga aho abantu bakeneye ijambo ry’Imana bari bari, aba bavandimwe babanje gusenga biragiza Imana, ibyo bivuyeho batangiye umurimo mwiza wo kubwiriza ubutumwa bwiza bavuga Yesu barondora imirimo n’ibitangaza akora abari aho bose barafashwa ndetse biyemeza kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo.

hashize umwanya Henry abona imodoka ya Police ibageze iruhande abona hasohotsemo umpolisi w’umugore nuko aramubwira n’uburakari bwinshi ati injira mu modoka vuba kuko wowe uri umunyarugomo si ubwa mbere ufatirwa mu bikorwa nk’ibingibi.

mu magambo ye Henry aragira ati: " burya gutunga ijambo ry’Imana mu mutima ni byiza n’ubwo ninjiye mu modoka ya Police najyendanye n’ibihumuriza mpita nibuka ijambo rivuga ngo" kuko nugururiwe irembo rinini rijya mu mirimo ikkomeye kandi abandwanya bakaba benshi" (1Abakorinto 16:9) icyo cyakomeje umutima wanjye.

mu by’ukuri ubutumwa bwiza ntibukoza isoni abana b’Imana aba bagabo bajyanywe muri gereza kuryozwa ko bakoze amakosa yo kuvuga ijambo ry’Imana kandi bitemewe ariko Yesu yabanye nabo arabarinda ndetse arabakomeza bagize ibihe byiza, buzura umwuka wera abo muri gereza barishimye cyane bati murakoze kuza kuduha ijambo ry’Imana.

umwe mu bantu bari bafungiye muri gereza akuriiranyweho icyaha cyo gushaka kwiyahura, yari yigunze cyane yibaza impamvu bamubujije kwiyahura kuko yabonaga ko gupfa bimurutira kubaho ariko burya inzira z’Imana ni nyinshi kandi icyo yagambiriye gukora iragisohoza.

uwo mugabo washakaga kwiyahura yabwirijwe ubutumwa bwiza arihana yemera kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe. mu by’ukuri abari muri gereza byabahindukiye ijoro ry’igitaramo kuko abenshi bavuye mu ngeso mbi barakizwa.

asoza ubuhamya bwe Henry ashishikariza abantu gukora icyo bahamagariwe ni ukuvuga ubutumwa bwa Yesu no guhindura abantu ukabazana kuri Kristo bityo ubwami bw’Imana bukaguka kuko ingororano z’abakoze neza zirahari.

source: www. truthsaves.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?