Ubuhamya bwa Emerithe wakubitirwaga mu(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya bwa Emerithe wakubitirwaga mu rusengero akimara gukizwa


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-11-02 05:04:02


Ubuhamya bwa Emerithe wakubitirwaga mu rusengero akimara gukizwa

Nitwa MUKESHIMANA Emmerita navukiye I nyanza ya butare ahantu bita I nyamagana, mfite imyaka 35 nkaba ndi umubyeyi w’abana batanu, ndakijijwe kandi ndanabikomeje, umuryango navukiyemo ntiwari wifashije cyane ariko kandi ntitwari dukennye nakuze nsanga iwacu basengera mu idini gatulika, maze kugira imyaka itandatu, urumva ko nari maze kumenya ubwenge ho gato nasanze papa atanshaka kuko yavugaga ko ntari umwana we, akomeza kuntoteza cyane akajya ankurira ambwira ko ndi umwana w’umuturanyi

Maze kubona ntotezwa cyane rero nyogokuru yaje kunsaba mu rugo ngo anyijyanire kuko yabonaga papa antoteza cyane, kuva icyo gihe rero nibwo nahise njya kuba kwa nyogokuru nkiva mu rugo papa yakomeje kugira amahane menshi kuko ari yo kamere yari afite, kwa nyogokuru rero nagezeyo ngubwa neza ndarya ndahaga, amahoro arahinda, marume ambwira ukuntu azanyishyurira amashuri yose ariko nza kugira amahirwe make intambara ibaye marume na nyogokuru bose barapfa nsigara njyenyine ari nabwo naje gusubira mu rugo

Ngeze mu rugo nakorewe ibibi birutaho papa akankubita cyane akandaza hanze nkazamuka nkajya mu matongo yo kwa nyogokuru nkarira narangiza nkagaruka, nyuma rero maze kugira imyaka 12 nahise mbatoroka niyizira I Kigali njya gukora akazi ko murugo mu ba islam, bamfata neza cyane banjyana mu idini ryabo ndagenda mba umu islam ukomeye

Nakomeje kuba aho hashize iminsi mike umugore aza gutandukana n’umugabo we biba ibibazo, bashaka kunshyingira nkiri muto umusore wo muri iyo miryango ndabyanga ndabatoroka nsanga wa mugore twabana ariko ngezeyo nsanga yamaze kwishora mu buraya biba ngombwa ko na we mutoroka njya ahantu hatandukanye bamfata nabi mpita njya kwibanira n’undi mukobwa wari waratewe inda agira ubuzima bubi njya kubana na we ariko nsanga na we ni indaya ndahava mpita njya kwikodeshereza

Nakomeje kuba mu nzu ya njyenyine mfite imyaka 15 gusa, naryamaga ku musambi, nkicara ku gikombe cya USA nkisiga ubuto, inshuro naburaye zo sinazibara, maze imyaka ibiri nikodeshereza nahise nshaka umugabo mushaka mfite imyaka 17 gusa, twarabanye rero hashize amezi atatu tumaze kubana ijwi ryaransanze rimbwira ko rishaka ko nkizwa

Nakomeje kuba muri ubwo buzima ariko nabwo butaryoshye kuko hari igihe umugabo yajyga anyima amafaranga yo guhaha nkaburara kandi we yariye, naje kujya gusengera mu rusengero rw’abarokore numva ndahakunze cyane

Naje gusama, igihe kiragera ndabyara, umwana afite amezi atatu nibwo naje kubatizwa ariko ubuzima bukomeza kuba bubi cyane kuko nabaga mu nzu ya 4000 kandi umugabo na we yahembwaga bine, byaje gukomera rero maze gukizwa neza, umugabo ambwira ko nkwiye kuva mu barokore, urumva sinari guhita mbireka, umugabo yatangiye kujya ankubita amanywa n’ijoro akandaza hanze, akanyicisha inzara, arankubita akajya ansanga no mu rusengero akankubita cyane akansohora amfashe mu ijosi

Ndabyibuka igihe kimwe yigeze kunsanga mu masengesho ntwite ankubita inshyi ebyiri nikubita hasi ngusha umugongo ariko Imana irandinda, umugabo ahita ansiga aragenda

Nkurarikiye gukurikirana igice cya kabiri cy’ubuhamya bwa Emerithe

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?