Ubuhamya bwa BARAKAGIRA Pascal wanyuze mu(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya bwa BARAKAGIRA Pascal wanyuze mu buzima bubi cyane


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-10-03 07:25:46


Ubuhamya bwa BARAKAGIRA Pascal wanyuze mu buzima bubi cyane

Nitwa BARAKAGIRA pascal, mfite imyaka 37 navukiye mu karere ka Gisagara,mvuka nsanga ababyeyi banjye ari aba catholique, amashuri narayize ariko sinabashije gukomeza bitewe nuko nabuze ababyeyi banjye nkiri muto kandi mbaburira icyarimwe aho mama yapfuye hashize icyumweru kimwe papa na we ahita apfa nyuma y’ikindi nabwo mbura undi, ngenda mbura abantu muri ubwo buryo

Ababyeyi banjye bamaze gupfa nahise ntangira ubuzima bubi ari nabwo numvise ijambo Imana ndyumvanye umubyeyi warimo ampumuriza ambwira ko Imana izangirira neza, twatangiye ubuzima tutari twariteguye tubaho nabi, turahinga, turapagasa bidutunguye ariko tubaho

Nyuma y’imyaka y’imyaka ibiri ababyeyi bapfuye, nafungutse mu mutwe ntangira kujya ndagira ingurube z’abaturage bakampemba imbetezi, nkomeza kubaho nabo gutyo ntangira kurwara amavunja ku buryo nayarwaye mu birenge, nyarwara mu mavi, nyarwara mu nkokora, ndagenda ndanegekara burundu ku buryo nta wifuzaga kundeba

Nabaye muri ubwo buzima imyaka itandatu ntagira shinge na rugero ntangira kunywa inzoga zirimo za mukubite umwice, muriture n’izindi nyinshi, ubuzima bwakomeje kuba bubi cyane mva ku rwego rwo gukorera imbetezi ntangira gukorera amapera, iyo nacyuraga ingurube nyirazo yambembaga kujya mu giti cy’ipera nkarya ariko singire na rimwe ntahana

Igihe kimwe rero umubyeyi umwe aransanga ambwira ukuntu ninakira Yesu nzaba mu buzima bwiza, natangiye kujya gusenga buhoro buhoro njya kwigira umubatizo ariko nasibiye inshuro eshatu ku ya kane ndabatizwa

Nkomeza gusenga gutyo hashize iminsi nsenga nya mu cyumba rimwe ngezeyo numva umuhanuzi ambwiye ko Imana ivuze ko nzabaho neza ninkomeza gukiranuka, nakomeje gusenga ntyo, ngenda ntera imbere mu buryo bw’umwuka, numva nkunze Imana ku buryo bukomeye noneho ndaryoherwa cyane ariko nubwo byari bimeze bityo nari nkiri mu buzima bubi cyane ariko ibyo kurya byo nri nsigaye ndya ibiryo bashyirye ingurube

Imana yaje kundangira akazi ko kuragira ihene ahantu, ndagenda ngakora neza ku buryo nacyuraga ihene zahaze nanjye nkarya neza cyane, igihe kigeze njya gukora akazi ko mu rugo ngakora neza, mabuja arampindurira anjyana gucuruza amata, ndakora biraza, amata avamo boutique birunguka, boutique arayimpa ndacuruza ndunguka cyane

Nyuma njya kuba I Kigali I nyamirambo mbana n’umubyeyi wansabye ko tubana, ndagenda ndahaba umubyeyi arangaburira, rimwe ngira isoni kuko mpora ndya ntahaha, umunsi umwe njya kugura ifu y’ubugari nyigejeje mu rugo arantonganya bikabije ati nakuzanye kugirango ngutunge sinkusabye kuntunga

Nyuma yaho gato nza gushaka amafaranga ndacuruza ndunguka, nza guhura n’umuntu wo mu muryango ansaba ko tubana, nsezera wa mucyecuru nsanga uwo mubyeyi wo muri famille ngezeyo ararwara arapfa asiga utwana tubiri duto nsigara ndera abana bato ndi umusore hashize igihe agato cyane karapfa akandi nyirakuru arakajyana

Nkomeza ubuzima gutyo ndazunguza, ndafatwa polisi iranyirukana, njya kubumba amatafari biranga nyuma nza guhura n’umugabo umwe ampa akazi muri boutique ndamucururiza, ubuzima buraza, nza kugira inshuti y’umumama wanyikundiye kuko namuhaye agakombe k’amata ku buntu arankunda bikomeye aza kuzanzamuka ajya hanze igihe kigeze antemberezayo, ngubwa neza nzana ubuzima bwiza Imana insezeranya byinshi cyane

Ntuzacikwe n’igice cya kabiri kirimo uko BARAKAGIRA yashatse umugore agasara……….

Liliane @agakiza.org

Ibitekerezo (2)

sibomana jmv

3-11-2017    00:37

Nejejwe n’uko utabyihereranye ugatanga imbaraga nigihe kugira ngo uvuge gukomera kw’Imana nakumvise mu gitaramo cy’Impuhwe I Gisenyi gira umwete ushyireho igice cya kabiriImana igushoboze.

sibomana jmv

3-11-2017    00:30

Nejejwe n’uko utabyihereranye ugatanga imbaraga nigihe kugira ngo uvuge gukomera kw’Imana nakumvise mu gitaramo cy’Impuhwe I Gisenyi gira umwete ushyireho igice cya kabiriImana igushoboze.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?