Ubuhamya bwa Anna warozwe na nyirabukwe(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya bwa Anna warozwe na nyirabukwe kugira inzoka munda


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-03-29 07:33:53


Ubuhamya bwa Anna warozwe na nyirabukwe kugira inzoka munda

Nitwa Anna nashyingiwe mfite imyaka cumi n’umunane nshyingiranwa n’umusore twakundaga cyane, twarabanye rero ndetse tubana neza

Gusa naje kugira ikibazo inda ntwite yose ikavamo, narivuje hose biranga mpabwa impamvu zitandukanye zibitera ariko zitarizo nyamara impamvu nyayo naje kumenya ko igihe najyaga gusura mabukwe nyuma y’ubukwe ariko ntiyigeze anezezwa n’uko umuhungu we yanshyingiwe.

Nyuma yabo nibwo natangiye kujya nkuramo inda umusubirizo.Buri uko ntwite nkumva ikintu gikururuka imbere munda no mu mutima.birakomeza kugeza nkuyemo inda zigera muri eshanu.

Nageze aho nigira inama njya mu rusengero, Pastor akimbona aravuga cyane ati"musohokemo wa nzoka we sohoka"

Icyo gihe nabuze icyo mvuga kuko sinamenye ibyo pastor avuze
ubwo yaramfashe arambwira ati "wamize inzoka ntizatuma ugira urubuto munda yawe"

Benedata nakomeje guhangayika cyane bandangira umuntu w’umunyamasengesho wansengera maze iyo nzoka igasohoka, naje kujyayo ariko njyayo mfite kwizera gukomeye ambonye avuga nkibyo pastor yavuze aransengera cyane numva ndazunveye nta ubwenge nongera gukanguka ndi mu bitaro.

Nkikanguka nasanze umugabo wanjye yicaye aho arambwira ati:ya nzoka wayirutse ngo wakijijwe no kwizera kwawe

Naje gutora agatege ndataha ubuzima burakomeza ubu mfite inda y’amezi atanu, Dr yambwiye ko ntwite Impanga ubu mfite ibyishimo byinshi

Mabukwe rero akimara kumva ko nakize yahise yiyahura
Nawe ikikuzize kikubuza guhirwa wagikira Niba wizera Imana y’amahoro ishobora byose

Ndashima Imana yandokoye urupfu rukomeye gutyo, uyu munsi ndanezerewe ku bw’imirimo n’ibitangaza ikora nishimiye kwakira impanga zanjye
Amen!

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?