Ubuhamya bwa AKIMANA Beatrice wamaze imyaka 9(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya bwa AKIMANA Beatrice wamaze imyaka 9 atabyara


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-12-19 05:11:21


Ubuhamya bwa AKIMANA Beatrice wamaze imyaka 9 atabyara

Nahawe agakiza ndi muto cyane ariko nkakunda gukora umurimo w’Imana, naje gukura rero niyumvamo gushaka umugabo nsenga Imana yumva gusenga kwanjye dukora ubukwe, ariko ubwo nibwiraga ko tugomba guhita tubona umwana mbwira umugabo ko tugomba guhita twitegura umwana

Ndashima Imana yantoranirije umugabo wihangana cyane kuko iyo bitaba ibyo aba yarantaye, ubwo umwaka wose warashize tutabyaye ibiri irashira ntangira kugira umubabaro mwinshi cyane ngeze aho njya gusenga mbaza Imana impamvu yabyo Imana irambwira ngo ngiye kwiga, ngo ngiye kwinjira mu kigeragezo kizanyigisha umuntu, ubwo ndagenda mbibwira umutware arabyumva arihangana

Ubwo yakomeje kunyihanganisha, ishuri ndaritangira, umwaka wa kabiri ishuri rirakomera abantu bakaza bakambwira byinshi bitandukanye ngera aho njya ku mupfumu ntabizi nywa imiti yampaye ntegereza kubyara ndaheba, ndagenda njya gusenga bambwira ko nagiye mu bapfumu ndihana ndakira, ubwo Imana iza kumbwira ko nta mwana w’umuntu uzankiza uretse Imana

Nakomeje guhura n’ibihanda byinshi bitandukanye ariko bene data kutabyara ni ikintu gikomeye cyane umuntu wese ufite umwana amukomereho kandi amukunde cyane, najya guhaha abantu bati ubundi ararya iby’iki ko ari ukuzuza toilette gusa

Nakwambara neza abaturanyi bati ni mugihe ntawe ariza, ariko ubwo nkabwira umugabo ibyambayeho byose akankomeza akandema umutima, nkomeza kuba muri ako kababaro, ndagenda ndakubitika cyane ariko kubw’umubabaro n’agahinda nagiraga nkabwira Imana nti ndakwinginze uzampe umwana kuko nimfa ntamubonye nzabura ubugingo

Nkomeza guhura n’ibihanda byinshi bitandukanye ndihangana kuko umugabo ymbag hafi akanyihanganisha mu ijambo rivuga ngo ubwo umwami Imana izantabar nicyo gituma ntamwara…..abantu baramvize biva inyuma bavuga ukuntu ndi umurozi mubi baramvuga karahava bavuga ko naroze umugabo ntajye gusambana hanze

Ubwo buzima bwarangoye cyane igihe kiza kugera numva telephone y’inshuti impamagara indangira aho bamvura ubwo duhita tujyayo basanga mfite ibibyimba munda barabibaga niringira ko ndi buhite nsama biranga, ndababara cyane njya ku bavuzi batandukanye ariko biranga ishuri rirankomerera cyane

Nkazana abakozi bakabwirwa n’abaturanyi kunsimbura mu rugo bakabigerageza bikanga ubwo noneho ntangira gukaza amasengesho menshi abahanuzi bakamvangirwaho cyane ngeze aho ndabyihorera nkajya nisengera njyenyine ntitiriza Imana ikambwira ko izantabara abantu b’Imana bakomeza kumpanurira umwana ndakomea ndizera

Ejobundi aha umuhanuzi arambwira ati mbonye Imana igukoreye ubukwe, azana umwana aramumpekesha ati Imana impaye umwana vuba, ndibuka ko hari mu kw 6 k’umwak ushize wa 2016, ubwo mu kwa karindwi nahise ntangira kumva imbeho muri njyewe ntangira kumva ibimenyetso bidasanzwe bimbaho, ntangira kumva iseseme

Ndarwara ndaremba cyane haza umushyitsi mu rugo abonye uko meze ati ntimumuhe coartem ahubwo ndabona arwaye nkuko umugore wanjye ajya arwara njya kwamuganga bampimye basanga ntwite mpita ngira ubugambo bwinshi cyane ndateshaguzwa cyaneeeee, mbura inyifato birandenga

Njya kubwira mama ibyambayeho ati rekeraho wikwishinyagurira, ndataha nkomeza kwishima ariko hashira igihe mbona inda itaza imbere ariko nkagirango sintwite nyuma njya guca muri echo, mbona umwana neza ibyishimo birantwara, Imana impa umwana nari narayisabye

Uyu munsi nguwe neza nyuma y’imyaka icyenda ntabyar ubu ndatuje kandi nuzuye amashimwe, Imana y’amahoro ishmwe kubwo kuntabara

Niba nawe ugiuwe nabi kubw’ikibazo cyangwa ikigeragezo runaka uhumure Imana irahari izagutabara

Amen!

Src: ibyishimo.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?