Ubuhamya bw’umuteramakofe wakiriye Yesu mu(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya bw’umuteramakofe wakiriye Yesu mu buzima bwe


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-09-18 07:22:14


Ubuhamya bw’umuteramakofe wakiriye Yesu mu buzima bwe

Papa wanjye yapfuye mfite imyaka 12 y’amavuko icyo gihe numvaga nta cyizere cy’ubuzima mfite kuko nasigaranye na mama na mushiki wanjye muto, kuva icyo gihe ibiyobyabwenge byahindutse inshuti yanjye magara kuko ari ho naboneraga umunezero gusa

Igihe kimwe rero nibwo naje kuyoboka imikino y’iteramakofi ngezeyo mpasanga umugabo usa n’uwambereye umubyeyi, aranyigisha ndafata rwose nibwiraga ko ariho nzashirira agahinda naterwaga no kumva ndi njyenyine, nakomeje gukorana umurava kugera aho natsinze amarushanwa atandukanye yo kurwana

Ku myaka 21 y’amavuko natangiye kuba imbata y’ibiyobyabwenge cyane ko nari narabaye n’icyamamare mu mukino w’iteramakofe ariko nakomezaga kugira ikibazo cyo kumva ndi njyenyine kubera kubura urukundo nari gukura ku babyeyi, nubwo nari mfite imbaraga nyinshi zo kurwanya uwo ari we wese, igihe cyarageraga nkiyumvamo ubwoba bukabije nkahitamo kunywa bya biyobyabwenge kugirango ngarure ubuzima

Nyuma gato naje gushaka umugore nanjye mba umubyeyi ariko ubuzima buranga burambihira cyane agahinda kariyongera, ndibuka ko iyo narekaga ibiyobyabwenge nabaga meze nkuwenda gupfa ariko nabisubiraho nkaba muzima, nari narabaye imbata yabyo bikamfatanya n’agahinda nahoranaga umuntu yandeba akagirango ndwaye mu mutwe kugeza ubwo nageze aho nanjye ubwanjye ndiyanga burundu

Nageze igihe mbangamirwa n’ubuzima bwanjye bwite buragenda burangirika ku buryo nageze aho mbura ubwenge bwibutsa kubera ubwo buzima bubi nari mbayemo, ndagenda ndahindana ku buryo umuntu wese wanjyaga unyubaha kubera imikino y’iterambakofe, bose baransuzuguye nsigara nibaza uwo ndi we biranyobera

Naje kumva inkuru ya Yesu rero ariko sinayitindaho kuko nubundi nibwiraga ko niyo yambabarira njyewe ubwanjye ntakwibabarira ibyo nakoze byose ariko igihe kiragera nakira Yesu nk’umwami n’umukiza wanjye we waje gupfira ibyaha by’abari mu isi n’ibyanjye birimo kuva icyo gihe nasezeye kuba imbata y’ibyaha, iteramakofi ryansunikiraga mu kugira ubugome bwinshi n’umujinya n’uburakari ndarireka, ubundi Yesu anyihera umunezero udashira ubu tuvugana ndi umwana w’Imana ntegereje ko impanda yayo nivuga nanjye nzazamuka kajya kuyirebera n’amaso yanjye nkibera mu munezero udashira, mu buzima butagira agahinda n’umubabaro

Src: mystoryme

[email protected]

Ibitekerezo (1)

Dieudonne

18-09-2017    08:10

YESU araruhura amara agahinda numubabaro yabivuze neza ati yemwe abarushye nabaremerewe nimuze munsange ndabaruhura.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?