Ubuhamya bw’umusore wabayeho mu buzima buteye(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya bw’umusore wabayeho mu buzima buteye agahinda


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-12-29 09:59:39


Ubuhamya bw’umusore wabayeho mu buzima buteye agahinda

Ndi umusore ufite imyaka 25, mvuka mu karere ka Muhanga ariko ndashima Imana yanyimenyekanishijeho uyu munsi nkaba ndi umwana wayo

Namenye ubwenge nisanga mu muryango w’abana 6, abahungu batatu n’abakobwa batatu, papa yapfuye mfite imyaka itndatu apfa ari we wari udutunze ubuzima buraducanga kuko nta buzima twari dufite

Nyuma y’imyaka ibiri , maze kugira imyaka umunani mama na we yaje gupfa ariko mbere yaho gto akandi kana gto kaje gupfa dusigara turi batanu

Tumaze kubona bimeze bityo twaje kujya kwa nyogokuru ariko ntibadukundaga kuko kugirango tubyuke ahongaho btubyutsag amazi akonje bakadukoresh imirimo y’gahato njyewe n murumuna wanjye ariko mushiki wacu kuko yari mukuru amaze kugira imyaka 12 yaje kujya i kigali gushaka akazi

Ndibuka njyeze mu mwaka wa gatanu nibwo njye na murumuna wanjye twigiriye inma yo kujya gushaka akazi ko kuragira inka turagenda akazi ndakabona tubaho muri ubwo buzima bubi nkibaza uko abana twasize kwa sogokuru bameze, uko mushiki wanjye abayeho bikanshobera

Nyuma gato nibwo marume yaje kudushaka adusubiza kwa sogokuru dusubira muri bwa buzima bubi, twakomeje kubaho muri ubwo buzima bubi cyane umunsi umwe murumuna wanjye ajya kuvoma agezeyo ajya gukina n’abandi bana yurira igiti arahanuka yikubita hasi hashize iminsi ibiri atagira umwitaho bamujyana kwa muganga ariko ahita apfa

Twarmushyinguye dusigara turi bane, abakobwa babiri n’abahungu babiri, nakomeje kwiga rero ariko niga bigoranye, ubwo hagati aho mushiki wacu yaje kugaruka mu rugo aza atwite, baramwanga baramucunaguza ariko aza kubyara ubuzima bwe burushaho kuba bubi

Icyo gihe njyewe nigaga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye ariko nza gutaha nta bulletin nzanye, ngeze mu rugo uwandihiraga ambwira ko atazongera kundihira ntamweretse amanota nza gusubira aho nigaga mu ruhengeri amanota ndayabona ariko ngira ikibazo cy’itike imvanayo ngo ngere mu rugo mfata urugendo rw’amaguru kuva mu ruhengeri kuger i kigali kuko numvaga atari kure

Naragiye ndaruha nza gucumbika mu gakenke bukeye nkomeza kugenda n’amaguru ari nako imvura indi ku mugongo kubw’amahirwe nza kugera i kigali kwa marume mbona nta buzima ntegereje imbere nza gusaba umuntu amafaranga ijana njya kugura ikinini cy’imbeba ndakinywa ngubwa nabi cyane umukozi waho arabibona aratabaza banjyana kwa muganga marayo iminsi itatu ntaragaruka ariko Imana iza kundengera mbaho

Ndakira nsubira kwa sogokuru ariko hagati aho kuko ababyeyi bacu bari barishwe na Sida nabonaga karumuna kanjye gato nako karanduye kakantera ubwoba
Nakomeje kubaho gutyo najya ku ishuri sinishime nkumva kwiga ntacyo bimariye nkagubwa nabi cyane, nyuma nibwo uwandihiraga bamubwiye amagambo mabi yuko ndi ikirara ariko ku bw’amahirwe ntabihe agaciro

Naje kurangiza amashuri yisumbuye rero ariko Imana inyoherereza umugiraneza wubaka amazu ampa akazi ndagakora akajya ampemba ibihumbi bibiri numva birandenze naje kurangiza nsanga nanatsinze numva ni ibitangaza gusa
Umugore w’uwo mugiraneza akajya anjyana gusenga ntangira ubuzima bwo mu mwuka Imana ingirira neza wa mugabo wandihiraga anyishyurira na kaminuza ni nako yarihiye murumuna wanjye na mushiki wanjyemuto

Imana itugirira neza ariko satani ntiyishima kuko uwarihiraga mushiki wanjye muto yamujyanye ku ishuri amufata ku ngufu birambabaza cyane ariko ndikomeza nkomeza kubaho mu buzima bubi ariko Imana ikamfasha kuko umugore w’uwandihiraga yanyigishaga gusenga narikomezaga ndetse n’Imana ikamfasha ikampisha ku buryo bukomeye

Nyuma rero mushiki wanjye nibwo yaje kubwira kwa sogokuru ko nyirarume ari we wamuteye inda bahita bamwirukana mu rugo aratorongera ndetse na wa murumuna wanjye aza kubigenderamo na we baramwirukana

Nza kubona umugiraneza umucumbikiraubuzima bukomeza gutyo nza kubona amanota meza nkora graduation mperekejwe n’uwandihiriye n‘umugore we biranezeza bankorera ibirori byiza

Ndashima Imana yo mu ijuru yangiriye neza cyane iranyimenyekanisha ariko uyu munsi nguwe neza cyane, Imana yankuye kure habi hashoboka, ubu nguwe neza cyane kandi ndi mu buntu bwayo
Imana ishimwe ko yangiriye neza ikampa ubuzima njyewe n’abavandimwe banjye, ubu baguwe neza kuko bashiki banjye bombi baba mu nzu y’iwacu niyubakiye, murumuna wanjye ariga nta kibazo kandi nanjye nguwe neza

Wowe wumva wihebye ufite ibibazo byinshi bitandukanye ndagirango nkubwira ko nta kure habaho Imana itakura umuntu kandi nta kure habaho Imana itageza umuntu

Imana ibahe umugisha

[email protected]

Ibitekerezo (5)

jeaninne

1-02-2018    15:46

Imana ishimwe ko ariyo ibasha guhindura amateka yumuntu hari igihe umuntu yibaza amaherezo yubuzima bwe akamuyobera ariko igeza amaso aho tutareba ikaba izi icyo izakora.

LEONARD

13-01-2018    13:59

Rwose numva nshaka gukorera Imana ariko bavandimwe mbabwize ukuri, ikibazo cy’inzara cyambereye imbogamizi. ndihana igihe gito nabona abana babuze ibyo kurya ngasubira mungeso zo gushaka amaramuko. mumbabariye mukansengera nkajya mbona ibyo kurya,numva nakorera iyaturemye ntarundi rwitwazo. mfite imigambi yo kuzavuga ubutumwa bwiza ariko mbona ibyaha byanjye bitabinyemerera kuko nanyuze mubibi byinshi. nyagasani ambabariye yambohora nkavuga ubutumwa kuko nziko bwafasha benshi. ariko kubera ibyaha byanjye nterwa n’imibereho mibi mbona ntaho nabihera. mbasabye inkunga y’amasengesho. ntuye i rubavu - kanzenze-centre ya kabari. phone: 0784130065/0722997300 nimunsengera muzaba mukoreye umugisha.

EUPHRASIE

12-01-2018    04:46

imana ishimwe yakujyiriye neza uzakomeze kunjyira umutima nku wimana ishaka.

Uwineza alice

11-01-2018    12:17

nge birandenze?

Ismael

1-01-2018    12:31

Imana ishimwe cyanenukuri nongeye kumva Imana mu buzima bwanjye nukuri ubwo umuntu abona ariwe ubabaye ariko siwe ahubwo hari abababaye kurusha abandi Imanaishimwe ko ijya imara agahinda

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?