Ubuhamya bw’umukobwa wagiye gusengera mu(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya bw’umukobwa wagiye gusengera mu barangi agasara nyuma akaza gukira


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-12-06 07:31:46


Ubuhamya bw’umukobwa wagiye gusengera mu barangi agasara nyuma akaza gukira

Muri make nari mu gihugu cya Uganda ngezeyo nshaka aho nsengera ndahabona nsanga aho hantu banga icyaha n’igisa nacyo ndetse ngo ntibemera n’abarozi ari naho bahera bashuka abantu bakagerango basenga Imana yo mu ijuru koko

Ubwo nagezeyo nemera iryo dini ndetse ngera aho mera nk’umu diyakoni waho, muri make nari nk’umugirwa wabo, nari mu b’imbere cyane, igihe cyaje kugera rero banca indasago mu bitugu ariko nashaka gutaha mu Rwanda bakambuza bakambwira ko bazanshakira n’umugabo ahongaho

Nyuma rero umuvandimwe wanjye wari mu Rwanda wari ukijijjwe ni we wajyaga ansengera cyane nkifuza gutaha ariko bakabyanga, maze kubananira kuko nifuzaga gutaha bahita bambwira ngo bagiye kumpa igihano kuko nanze kubumvira

Ku munsi babimbwiriyeho muri iryo joro nahise ndwara, igihano banteza ikintu cyo kujya mu mihango idakama ndetse bambuza kujya no kwa muganga, imihango nayimazemo umwaka n’amezi atandatu, bene data byari bikomeye cyane

Nyuma y’icyo gihe bongeye kumbaza niba nkifite gahunda yo gutaha ndabemerera uwo munsi bahita banteza ibisazi ndasara niruka mu gasozi mara igihe kingana n’imyaka itatu n’igice ndi umusazi burundu

Nyuma rero nibwo umukozi w’Imana yaje kunsengera abadayimoni b’abarangi bavugira muri njye ko ari abarangi bari baranteje ibisazi mbimenya ntyo, naje guhita nkira rero nkomeza gusenga Imana y’amahoro, uyu munsi ndi umukozi w’Imana isumba byose

Ndashima Imana yangiriye neza ikankiza kujya mu mihango idakama, ikankiza ibisazi uyu munsi nkaba ndi muzima

Muby’ukuri aba barangi bafite imyumvire ivuga ko banga ibyaha birimo ubusambanyi, kuroga n’ibindi ari nabyo bikurura benshi bakibwira ko basenga Imana yo mu ijuru
Ndashima Imana yo mu ijuru yangiriye neza ikanyimenyekanishaho ikangirira icyizere ndetse ikangabira n’umurimo wayo

Amen!

[email protected]

Ibitekerezo (1)

n.sosthene

9-12-2017    02:54

ngo banga icyaha n,ijyisa nacyo?
ahubwo vuga uti najyize kudashishoza!byaba byiza dusengeye urugendo mbere yo guhaguruka

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?