Ubuhamya:Uburyo Nizeyimana Emerita wahoze ari(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya:Uburyo Nizeyimana Emerita wahoze ari umushoferi yakijijwe (igice cya 1)


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-08-06 10:30:26


Ubuhamya:Uburyo Nizeyimana Emerita wahoze ari umushoferi yakijijwe (igice cya 1)

Nizeyimana Emerita (Mama Gidiyoni) umukristo mu itorero ADEPR Paruwase Shell akaba umuririmbyi muri Korale Iriba, yakoze akazi ko gutwara imodoka igihe kirekire (yatwaraga abasirikare) aho we na bagenzi be bakoraga uburiganya bwinshi, ariko nyuma yaje gukizwa ubu akorera Imana kandi ayumvira uko ashoboye kose.

Emerita Yavukiye mu muryango w’Abagatolika ndetse yari umuhereza, mu ndoto ze akiri umwana yashakaga kuba umubikira kuko yafatiraga urugero kuri Bikira Mariya watoranyijwe n’Imana ariko ntibyamuhiriye kuko bitari umuhamagaro we.

Yize amashuuri abanza arayarangiza ntiyabashasha gukomeza ayisumbuye ariko yahise yiga mu ishuri ry’Imyuga (Seraye). Uwarangizaga kwiga imyaka itatu muri Seraye ashaka kujya kwiha Imana yajyanaga indangamanota kwa Padiri akamuha uburenganzira, nyamara Emerita we ubwo yajyanaga indangamanota ye, Padiri yaramwangiye n’ubwo yari afite amanota meza yabaye uwa 2 ububikira abuhomba atyo.

Nyuma yo kwangirwa kuba umubikira, yahise ajya kwiga gutwara imodoka muri Auto- Ecole n’ubwo ababyeyi batabyumvaga neza kuko hari hambere bavuga ko agiye kuba ikirara ariko abavandimwe be babimufashijemo ariga ararangiza abona permi aribwo yahise aza mu mujyi wa Kigali gushaka akazi.

Emerita yakoze akazi k’ubushoferi igihe kirekire aho agira ati: “Natangiye gutwara imodoka mu 1993 nakoze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) Mu gihe cya Genocide nabwo nakomeje akazi ko gutwara abasirikare ba RPP Inkotanyi mu karere ka Muhanga ubwo bari mu gikorwa cyo gucyura abantu babasubiza mu ngo zabo”.

Mubyukuri nk’uko uyu mubyeyi abivuga ubuzima butarimo gukizwa buba bwuzuyemo ibyaha. Mu kazi kabo ka buri munsi ko gutwara imodoka bakoraga uburiganya bwinshi bakiba essence n’andi manyanga atandukanye kuko batari barakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo.

Nyuma yo kwangirwa kuba umubikira, Emerita yagiranye ikiganiro kirambuye na Padiri ati: “ Nabonye ko n’ubwo basenga hari aho batagera kandi nta mbuto nahabonye bityo nibuka ko hari abo muri ADEPR bari batuye bugufi bwacu icyo gihe ntibyari byoroshye bavaga gusenga bagakubitwa, bigatuma njyewe ntajyayo kubera gutinya inkoni ariko bavagayo tukaganira rwihishwa ibyo bize ku buryo abayeyi batabimenyaga nkumva ndabikunze nkajya njya gusengera mu mu byumba bitandukanye Imana ikampa amasezerano nkayibikaho”.

Ntibyarangiriye aho, mu 1995 Emerita yaje gukizwa kuko yafashe umwanya uhagije wo kujya guterana no gusengera mu itorero rya ADEPR nta rwicyekwe kuko ababyeyi n’imiryango bamubuzaga bari barapfuye. Akimara gukizwa yategetswe gusenga iminsi 3 ayirangije abatizwa mu mwuka wera amufasha kurwana urugamba rw’imiryango n’abaturanyi.

Kumvira umugambi w’Imana ni byiza igihe cyarageze Emerita ajya gusenga kuko yabaga iwabo i Muhanga mu iteraniro Imana Imubwira ko agomba guhaguruka akajya kuyikorera, Imubwira kandi ko iwabo ari mu karere ka Kicukiro ariho agomba gutura, yahise ajya gusobanuza umushumba nawe amubwira ko agomba kumvira Imana. Yabanje kugorana amara amezi atatu yaranze kubyemera atiyumvisha uburyo yajya muri Kigali akijiwe kuko yari azi ubuzima bwaho ko bworoheye abadakijijwe.

Mubyukuri igihe cyarageze Imana imubuza amahwemo kugeza ubwo Korale yaririmbagamo yamusezeyeho ngo agende, abanza kuzana urwitwazo rwa tike mu kanya gato amafaranga araboneka. Yarahagurutse aza i Kigali ariko kuko nta muntu yari azi Kicukiro, yigiriye i Nyamirambo kwa babyara be akajya asengera i Nyamirambo umunsi umwe bari mu masengesho, Imana yongera kmubwira ngo iramushaka Kicukiro yatekereza ko nta muntu ahazi bikamubabaza.

Ati: “cyo gihe naratshye ngeze mu rugo nsanga Imana yabakoreyemo baranyirukana kuko wari umugambi w’Imana. Aho hantu nabaga bari bifitiye imana zabo nsanga umupfumu wabaraguriraga yahageze nuko aravuga ngo uyu mukobwa niyinjira aha muranyishyura amafaranga yanjye nigendere kuko anyicira umuti, bahise basohora valise yanjye. Nkinjira mu gipangu umwana w’umukozi ahita ambwira ko bamubwiye ko ngomba kugenda , nuko mpita nsohoka.

Namanutse Kimisagara n’amaguru kuko nta tike nari mfite ngera nyabugogo naniwe ngwa agacuho ndasinzira abantu bandemaho uruziga bavugako ndimo imyuka mibi, nuko Imana ikoresha abasore babiri bari bakijijwe bavukaga iwacu i Mushishiro bari baje muri gare gushaka umuntu batuma iwabo ngo baboherereza uza kurwaza mushiki wabo, bambonye baramenya nibo bankanguye bambwira ikibagenza ndetse bansaba ko njya kumurwaza ninjira muri Kicukiro ntyo haruguru ya Zion Temple naramurwaje arakira ahita ashyingirwa, nkomeza kuba umunyamasengesho mu cyumba cy’umudugudu wa Shell ariho naje guhurira n’umugabo twashakanye”

Kugeza ubu Nizeyimana Emerita arashima Imana ko yasohoje umugambi wayo ikamutuza muri Kicukiro akaba ariho akorera umurimo wayo. Mu gice cya kabiri tuzarebera hamwe uburyo Yashakanye n’umutware we bigoranye ariko nta kibasha kurogoya umugambi w’Imana byaremeye.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?