Ubuhamya:Uburyo Kaneila yakijijwe akerera(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya:Uburyo Kaneila yakijijwe akerera imbuto umugabo we nawe agakizwa


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-08-27 04:52:52


Ubuhamya:Uburyo Kaneila yakijijwe akerera imbuto umugabo we nawe agakizwa

Kaneila umugore ubarizwa mu Buhinde yahuye n’ikibazo cyo gutotezwa n’umugabo we amuziza ko yizera Yesu ndetse akajya mu rusengero, mu gihe bo baba bafite ibigirwamana basenga. Ariko hamwe no kwizera agahamya ndetse akera imbuto zikwiriye abihannye, umugabo we yaje kugeraho yemera gukizwa yakira Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwe.

Wari umunsi usanzwe nk’indi yose kuri Kaneila, ubwo yari arangije imirimo yose yo mu rugo, amaze gutunganya ibyo abana bakenera byose ndetse ategereje ko umugabo we ko ataha avuye gukorera muri Philipines.

Mugihe yari arimo kumva radiyo, yumvise ubutumwa bwatanzwe na Bishop Antonius Eusebius mu kiganiro yari arimo akora yigisha ijambo ry’Imana, mu ijwi rituje, Kaneila yumvise amagambo ahumuriza roho ye kandi ashishikarira kuyakurikirana buri gihe.

Nyuma yo kumva icyo kiganiro, Kaneila yagiye kureba umuturanyi we wo mu mudugudu bari batuyemo, nuko amusobanurira uburyo yanejejwe n’icyo kiganiro. Kuva uwo munsi Kaneila n’umuturanyi we bahise bagirana ubucuti budasanzwe ndetse uwo muturanyi yasobanuriye Kaneila ibijyanye na Yesu ndetse abyumva neza kurushaho. Kaneila yinjiye mu itorero ry’iyo ncuti ye bakajya bajyana kuramya Imana mu rusengero.

Kaneila yakunze cyane kwiga ibijyanye na Yesu, ariko yatinyaga ko umugabo we azamumerera nabi mugihe azavumbura ibyiringiro bye bishya, bityo bigatuma asenga kandi agasomera Bibiliya mu rwihisho.

Uburyo Kaneila yatotejwe ndetse agakubitwa n’umugabo we amuhora ko yakijijwe

Mugihe umugabo wa Kaneila yamenyaga ko umugore we asigaye ajya mu rusengero, byaramubabaje cyane agira umujinya ndetse atangira kumukubita amubwira ko atazongera kujyayo ukundi. Kubera ubwoba, Kaneila yatekereje ko inzira imwe rukumbi yo kwikingira ari ugusubira mu nzira ze za kera, akareka kwizera Yesu.

Umunsi umwe Umushumba w’itorero Kaneila yasengeragamo, yumvise ikibazo kitoroshye yahuye nacyo. Yaramwegereye hamwe n’abandi baturanyi benshi ba Kaneila. Baramusuye, basoma Ibyanditswe Byera, kandi bamuusangiza n’ubuhamya bwabo bwite bw’ukuntu Yesu yakoze ibikomeye ku buzima bwabo. Kaneila yatewe inkunga n’amagambo yabo, bityo akomeza gusenga kugirango Imana izahindure umugabo we akizwe.

Nyuma y’amezi ane asenga kandi yizeye, Kaneila yabonye igisubizo cy’Imana. Kwizera Kristo byaramuhinduye kuburyo umugabo we yatangaye. Imyitwarire ya Kaneila yakoze ku mutima w’umugabo we, bituma amuha uburenganzira bwo gusubira ku rusengero ndetse amusaba kujya amusengera ku bibazo bimwe na bimwe ahura nabyo mu buzima.

Kugeza ubu Kaneila ni umukristo ukomeye mu itorero. Yitabira amateraniro ndetse akurikira ibiganiro by’ijambo ry’Imana uko ashoboye kose. Mubyukuri Kaneila ntakiba mu buzima bwo gutinya umugabo we, ahubwo yishimiye umudendezo yaboneye muri Yesu Kristo kandi arashishikariza abageragezwa bose gushikama ku Mana kuko mugihe gikwiriye izabarwanirira.

Source: gospelforasia-reports.org

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?