Ubuhamya:Rasa wari waranzwe,Yesu yamukunze(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya:Rasa wari waranzwe,Yesu yamukunze urukundo rutangaje


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-08-31 05:40:38


Ubuhamya:Rasa wari waranzwe,Yesu yamukunze urukundo rutangaje

Rasa umukobwa wahuye n’ingorane zo kwangwa n’umuryango we bamuhora ko yakundanye n’umusore batashakaga bigatuma bahora bamutonganya ngo abakojeje isoni, ndetse baza no kumufatira umwanzuro wo kumufungiranira mu cyumba mu rwego rwo kumuhana. Muri ubwo buzima niho yatekereje kwiyahura incuro eshatu bakamuvumbura, nyamara yaje kubona urukundo rwa Yesu rutatagira icyo rushingiraho.

Ubuzima bwo mu muryango wa Rasa bwari bumeze neza neza kuko Se Nyina bari bafite ubutaka bunini kandi bwera neza, mbese nta cyo bari bakennye. Rasa yari umwana w’imfura mu muryango kandi yari arangije kwiga imyaka 12 cyari ikintu gikomeye cyo kwishimirwa ababyeyi be banejejwe n’uko umwana wabo ageze kuri byinshi. Nyuma y’igihe gito ubuzima bwa Rasa bwabaye bubi aho ababyeyi be bavumbuye ko yakundanye n’umusore w’umuturage ukennye, ibyo byatumaga bahora bamutonganya ndetse bakamukubita.

Ababyeyi ba Rasa bajyanye umukobwa wabo mu rusengero bamukorera umuhango kugira ngo bagerageze kumucisha ukubiri n’uwo musore. Ariko umutima wa Rasa wakomeje kwifuza uwo umuhungu, kugeza ubwo bafashe umwanzuro wo kumufungira mu cyumba cye kugirango atazagira aho ahurira n’uwo musore.

Rasa abisobanura agira ati: "Nari nsigaye njyenyine kandi nta muntu nigeze mbona angaragariza urukundo. Isoni n’agahinda ko kwangwa byaranzengurutse kuburyo umunsi umwe nagerageje kwiyahura barambona barankiza, ariko kuko ntashakaga kubaho nongeye kubigerageza bwa kabiri nabwo ntibyampira bongera kuntabara".

Umubabaro wa Rasa warakomeje kugeza aho yagerageje kwiyahura ku nshuro ya gatatu, na none umuntu aramukiza. Ubuzima bwe bwari mu gihirahiro ubona ko ashaka kwiyambura ubuzima.

Umunsi umwe gutabarwa kwa Rasa kwaraje ubwo umumisiyoneri witwa Imani yasuraga umuryango wa Rasa. Imani yarasuhuje maze mama wa Rasa na musaza we baramwakira bamwifuriza ikaze mu muryango.

Mugihe Imani yabazaga niba abantu bose bari mu rugo biteguye kugira ngo bumve amakuru y’ingenzi kuri Yesu, Kalani yasubije ko umukobwa umwe arwaye kandi ko ari wenyine mu cyumba cye. Imani amaze kubyumva, yiyemeje gusengera Rasa gukirango akire. Kalani yahise agaragaza ikibazo gikomeye umuryango wahuye nacyo maze asobanura impamvu Rasa yari afungiye mucyumba wenyine.

Imani yavuganye na nyina wa Rasa ndetse na barumuna be igihe kirekire, yumva ibibazo byabo byose. Yatahuye ko Rasa yababajwe cyane kandi afite ibibazo byinshi aribyo byatumye agerageza kwiyahura inshuro eshatu. Ariko Imani yizeraga ko Yesu ashobora kumukiza agasubirana ubuzima bwiza kubwo kwizera imbaraga za Kristo. Imani yasabye umuryango niba bamwemerera kuhaguma igihe runaka kugirango akorere Rasa isanamitima.

Mubyukuri ababyeyi barabyemeye na Rasa yahise abyemera n’ubwo atari azi ko bishobora kubaho akitabwaho n’uyu mugore mushya batamenyeranye, ariko yashakaga ikintu cyose cyamuvana mu bihe yarimo. Nyuma y’iminsi itatu, Imani amaze guhabwa uruhushya rwuzuye rwo kugira inama Rasa akurikije ubwenge bw’Imana,yaragarutse yigisha Rasa ndetse amugira inama ku bijyanye n’ihungabana arakira yongera kuba umukoobwa muzima.

Umubano wa Rasa na Imani wazanye ibyiringiro mubuzima bwa Rasa nuko agenda buhoro buhoro ava mu bibazo by’ahahise maze ahitamo gukomeza ubuzima bwiza.

Rasa yajyanye na Imani mu murimo w’Imana, ahura n’abantu benshi ndetse yiga no kudoda imyenda. Rasa kandi yitabiraga gahunda ya buri munsi yo gusenga no gusoma ibyanditswe byera. Uyu mukobwa yamenye Imana n’urukundo rwayo rutagira icyo rushingiraho. Buhoro buhoro, Rasa yatangiye kugirana umubano wimbitse na Yesu, maze abona amahoro yo mu mutima no guhumurizwa gutangaje.

Nyuma y’ukwezi kumwe, Rasa yakiriye Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe, kuva ubwo ibitekerezo byo kwiyahura ntibyari bikimufata kuko yari afite umudendezo utarondoreka muri Yesu ndetse nta soni yari agifite, yari yarahindutse icyaremwe gishya. Mu cyimbo cyo guhisha amateka ye, yatangiye kuyasangiza abandi kugirango ahamirize abandi imbaraga za Kristo zihindura ubuzima.

Rasa avuga ku nshuti ye nshya Imani agira ati: “Ubu, mfite umubyeyi wuje urukundo kandi n’umuryango w’itorero unyitaho. “Ndashimira Umwami Yesu kuba yarankijije.”

Source: www.gfa.org

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?