Ubuhamya: Nyuma yo gukizwa, Ceila yabonye(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya: Nyuma yo gukizwa, Ceila yabonye amahoro atemba nk’uruzi


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-06-17 09:34:03


Ubuhamya: Nyuma yo gukizwa, Ceila yabonye amahoro atemba nk’uruzi

Ceila ni umubyeyi w’abana batanu. Mbere y’uko akizwa yahoraga afite umutima uhagaze akumva ibyo akora byose hari ikintu abura mu buzima. Yaje kugira umugisha wo kumenya Imana arakizwa ahita abona amahoro menshi atemba nk’uruzi ya yandi ab’isi batigeze kumenya.

Mu magambo ye, Ceila aradusangiza uburyo yahuye na Yesu akamuruhura intimba zose yari yikoreye, nuko akamuha amahoro atagereranywa:

"Kubijyanye n’ubuhamya, ntabwo nakuriye mu rusengero, Ahubwo nakuze numva uduce ducye tw’ibivugwa Yesu Kristo n’Imana. Ababyeyi banjye bari Abakristo b’Abayahudi. Nagenderaga mu munyenga wo kwitwa umukristo w’umuyahudi. Sinigeze numva gahunda y’agakiza.

Umusi umwe, Umuntu ntazi yaranyegereye muri kaminuza, Ubwo nari mu nzu yo hejuru nkurikiranye ibiganiro mpaka ku byerekeye ijambo ry’Imana. Mu bintu byahavugiwe nta na kimwe nibukaga uretse ikibazo kimwe uwo muntu yatubajije agira ati: ’’ Ese uramutse upfuye uyu munsi, uhamya ko wajya mu ijuru?"

Icyo gihe ntabwo nabisobanukiwe neza, ariko umwuka wera yambwiraga ko ngomba kumenya igisubizo cy’icyo kibazo, ariko sinabimenye. Nakundaga inshuti n’umuryango, nkumva mfitiye abantu impuhwe kandi numvaga nsenga Imana nk’abandi bose , Ariko kuva icyo gihe, natangiye gushaka uwiteka mbikuye ku mutima. Namusabye kunyereka ukuri, uko byagenda kose mubuzima bwanjye.

Nyuma y’iminsi mike, Numvise Yesu avugana n’umutima wanjye nuko mpagarika ibyo nari ndimo byose kugirango mutege amatwi. Yambwiye ijambo rinyibutsa ko yapfuye kugirango mbeho kandi mumenye kandi mbe muri we, Mwizere ndetse ngendere muri we.

Byongeye kandi numvise ubuzima bwanjye buhindutse kuko hari icyo umwuka wera yari ankozeho, nahise nakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwanjye. Kugeza ubu ndumva nuzuye kuburyo mpfuye nahita njya mu ijuru. Mbese ubuzima bwanjye nabuhariye Yesu niwe uyobora intambwe zanjye.

Kuva uwo munsi nakira Yesu Kristo, Nabonye amahoro adasanzwe mu mutima wanjye ya yandi atemba nk’uruzi, Kuva uwo munsi urukundo rw’Imana rwinjiye mu buzima bwanjye. Bidatinze nabwiye umuryango wanjye uko byangendekeye n’uburyo nahindutse mushya iyo yari inkuru iryoheye amatwi yabo.

Mubyukuri n’ubwo nari nkiri umwana mu gakiza, Ariko abagize umuryango wanjye bahise bafata icyemezo cyo gukizwa, nyuma y’amezi macye bari bamaze kugirana umubano mwiza n’Imana".

Mu gusoza ubutumwa bwe, Ceila arashima Imana ko yamuhaye amahoro atemba nk’uruzi ya yandi ab’isi batigeze kumenya. Aboneraho gushishikariza abataramenya Yesu ko muri we hari amahoro.

Source: www.truthsaves.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?