Ubuhamya: Nyampinga Flavie wahoze afite(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya: Nyampinga Flavie wahoze afite akabari,Yesu yamuhaye agakiza


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-07-10 06:36:18


Ubuhamya: Nyampinga Flavie wahoze afite akabari,Yesu yamuhaye agakiza

Nyuma yo gucuruza akabari igihe kinini no, Nyampinga Flavie wari uzwi ku izina rya Nyirantarengwa, yakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe, ubu ni umubyeyi ubasha guhamya Kristo.

Nampinga Flavie arubatse afite abana babiri n’umutware, ateranira mu itorero God is Able riherereye i Kanombe akaba atuye i Kabuga mu murenge wa Rusororo mu mudugudu witwa Urumuri.

Uyu mubyeyi avuga ko akimara kumenya ubwenge yatewe ipfunwe n’izina rye aho agira ati: " Nkimara kuvuka nkamenya ko nitwa Nyampinga nabyo byambereye ubundi buhamya kuko byanteraga complex (ipfunwe) kuberako icyambere barambwiraga ngo mvutse ndi umwana mwiza, ariko bakavuga ngo abantu beza bapfa ubusa, nuko nkurana ako gahinda nibaza impamvu abantu beza bapfa ubusa, iryo zina ryagiye ryaguka cyane rikora akandi kazi kandi numvaga ari keza. Ariko maze gukizwa niho nabonye ko napfaga ubusa ndavuga nti reka ndikoreshe neza noneho kugirango Kristo nawe abyungukiremo".

Nyampinga aradusangiza ubuzima bwe mbere yo gukizwa agira ati: " Navukiye mu muryango wa gikristo kuko Papa yari Pasiteri naho Mama ari umudiyakoni ku itorero communauté des Eglise de Grace au Rwanda (CEGR). Narize ndangiza Secondaire mu mwaka wa 2011mpita mbona akazi kajyanye n’ibintu byo kubaka ,ngahawe n’umuntu w’incuti y’umuryango.

Mubyukuri iyo umwana arangije Secondaire aba yumva afite amatsiko menshi yumva ko hari ibintu ababyeyi bamukinze, numvaga nshaka kujya mu tubyiniro nicyo kintu numvaga mfitiye amatsiko kuko nari naravukiye mu muryango ukanira simbashe kubijyamo, kuko ku ishuri habaga ibitaramo bitaga bumu nkabyitabira aribyo byankururiye gushaka kujya muri boite. Natangiye kujyana n’abantu twarangizanyije mu tubyiniro, icyo gihe nabaga nasutse imisatsi mbese numva ndi umuntu ukaze.

Icyo gihe natangiye kubona abantu banyirukaho bansaba numero ariko hamwe n’icyo Imana iba yaravuze ku muntu niyo imurinda kuko nakoze ubukwe mfite imyaka 19 kuba narashatse ntatwite cyangwa ntarabyaye niyo yabikoze, icyakora ibyaha narabikoze ariko uwo twaryamanye niwe twashakanye.

Nyuma y’igihe runaka, akazi ka Nyampinga kaje guhagarara nuko incuti ye (se w’abana be) yamugiriye inama yo kwikorera ndetse amutera n’inkunga y’ibitekerezo n’amafaranga. Mu magambo ye Flavie aragira ati: "Natangiye gukorera mu Gashiha ncuruza butike irimo n’inzoga abana bo muri UNILAK, abakanishi ba SONATUBES baranyoboka ngira abakiriya benshi cyane, aho nahakuye amafaranga menshi ndimuka njya gukorera muri rond point muri iyo minsi nanywaga inzoga z’ubwoko bwose kandi ubwiza bwanjye bwakururaga abakiriya kandi nkora cyane".

Adusobanurira urugendo rwe rwo gukizwa , Nyampinga Flavie aragira ati:" Imana iragenda ikareba mu bantu bensh igakuramo umwe ikavuga ngo wowe ndagutoranyije ntacyo igendeyeho, uko rero niko nanjye Imana yantoranyije mu magana menshi y’abarimbuka, mu magana menshi y’abanywa nzoga niho uwiteka yansanze arantoranya ankura mu kabari arabwira ngo ngwino, ndamubwira nti uwite! ntabwo nzi kuvuga ndi umwana, ibyo byose byabereye mu iyerekwa Imana impa ijambo ryo muri Yeremiya :1:1ndetse insobanurira ko nta rwitwazo nkwiye gutanga ngomba kuyikorera.

Icyo gihe Imana yatangiye kuntumaho abakozi bayo bakaza bakambwira bati :" Humura Imana izakugirira neza aka siko kazi konyine uzakora hari ubundi bucuruzi Imana igutegurira kandi buzaba ari bwiza", babimbwira nkumva ari amareshya mugeni nkababaza nti kubera iki itampera umugisha muri aka ndimo gukora? ndakubwiza ukuri ko najyaga gucuruza mu kabari nkagenda nasenze Imana kandi ikampa abakiriya nkinjiza ariko byari ubuyobe no kwihagararaho.

Nyuma yo kunanira Imana nkanga kuva mu kabari, Imana yaransanze irambwira ngo ngiye kukwigisha ishuri kandi uzaryiga mu gifransa(Francophonie) ntabwo ari mu cyongereza (Anglophonie) bishatse kuvuga iki rero Francophonie iragora ariko irihuta naho Anglophonie iroroha ariko iratinda bivuze ngo yanyigishije mu gihe gito irankanda bikomeye.

Wakwibaza ngo byagenze bite? Mu gihe gito cyane nisanze navuye mu gucuruza akabari , umugabo wanjye bahise bamufunga noneho gukora njyenyine bimbana ikibazo kuko twarasimburanga bituma abakozi batangira kungora kuko babonaga ko ndi umwe mfata umwanzuro wo kugahagarika ariko nshaka umuntu ngaha akazajya anyishyura (gukodesha) biza kurangira akandiye kuko yaje kunyereka amasezerano ntazi igihe yasinyiwe, mbura uwandenganura ndarekura. Ariko Imana yahoraga imbwira ko atari bwo bucuruzi yangeneye.

Icyo gihe Imana yanyishije guca bugufi kuko navuye mu nzu y’ibihumbi 150 njya mu y’ibihumbi 50 nkajya aho ubuzima bwari bunkomereye. Aho nahabaga nkorera ikabuga mfiteyo cantine, mubyukuri nagakoze ntagashaka ariko Imana ikambwira ngo aho niho nzagukiriza icyakora nahahuriye n’ishuri ry’Imana baramvuze , bansha intege n’ibindi, gacye gacye Imana yaramponze ndanoga inyigisha kwambara kuko kubera kubana n’abantu basenga nageze aho mbona ko nambaye ubusa.

Najyaga gusengera mu barokore batangira kubyina nkegerayo ngo batankandagira cyangwa batansiga ibyuya byabo kubera ubwibone, ariko batangira guhanura bakampanuririra, buhoro buhoro natangiye kubiyumvamo ngenda mfatwa buhoro. Noneho natekereza umusonga w’abantu tubana aho nabaga baramvugaga bakanzengereza nkumva gusenga nibyo byabamfasha. Naje gukizwa ngera ku kigero cyo kuvuga ijambo ry’Imana.

Nyampinga Imana yaje kumutabara ikoresheje abantu bo muri Nigeria bari baje mu giterane cya Se bamuzanira imyenday’ubwoko bwose n’amasakoshi bijyane kuko yajyaga agira isoni zo kujyana mini mu rusengero".Nyuma Imana yaje kumusanga mu iyerekwa imubwira ko agomba kujya gutura i Kabuga mu cyaro?, ariko byaje kurangira agiyeyo kuko inzu yakodeshaga bayimusenyeho.

Akigera i Kabuga yagiye mu nzu mbi ariko ayikoreramo umurimo w’Imana asengana n’abagore bagenzi be bagera n’aho baba benshi, mu myaka ibiri n’igice ishuri ryari rirangiye kandi yagombaga kuryiga imyaka 7 ariko wibuke ko Imana yamubwiye ko ari Francophonie ryarangiye vuba nuko umugabo we arafungurwa asanga Nyampinga yarakijijwe.

Asoza ubuhamya bwe, Nyampinga aragira inama atanga ati:"Niba ushaka gukizwa, cungana n’ijwi ry’Imana kandi wumvire kuko nushaka guhangana n’Imana uzavunika", Ikindi arabwira abakozi b’Imana kureka kwita umuntu ikirara ngo ni uko umusanze mu kabari, ahubwo ko akwiye kugenzura neza ikibimutera hanyuma akamufasha. Abwira kandi abana bakora mu kabari ko Imana izabatabara dore ko biba bitoroshye.

Source: ZABURI NSHYA

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?