Ubuhamya: Nikhil yakiriye Yesu avuye mu idini(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya: Nikhil yakiriye Yesu avuye mu idini yitwa Hindu


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-12-16 07:38:10


Ubuhamya: Nikhil yakiriye Yesu avuye mu idini yitwa Hindu

Nikhil yavukiye mu muryango w’abayoboke b’idini ya Hindu ari naryo yakuriyemo, yaje guhura n’ibigeragezo bimukomereye we n’umuryango we kugeza ubwo bashakaga kwiyahura ariko Yesu yiyeretse Nikhil amuha agakiza ndetse nyuma yo gukizwa yahinduye umuryango we bava mu idini ya Hindu baba Abakristo.

Mu buzima bwe Nikhil yabayeho igihe kinini ababaye cyane kugeza aho we na Mama we n’abavandimwe be bashakaga kwiyahura bitewe n’intambara zo mu buzima bwa buri munsi kubera kuba mu buzima bw’ibyaha nta byiringiro byo kubaho neza bari bafite ahubwo bahoraga bahangayitse bibaza amaherezo yabo, kubwabo bashakaga urupfu bakarubura.

Nyuma y’igihe kirekire Nikhil yumvise inkuru za Yesu Kristo ndetse amenya ko abana nawe buri munsi akamufasha muri byose ariko Nikhil ntiyemeraga gukizwa yabanzaga kugorana nyamara burya nta kinanira Imana mu gihe cyagenwe yaje kwatura ibyaha bye byose asaba Yesu imbabazi maze arababarirwa.

Mu gihe yari afite imyaka 15, yavuye mu ishuri nyuma y’imyaka mike arisubiramo hashize amezi make arongera ahagarika amasomo. Mama we yaoze ibishoboka byose amusubiza mu ishuri. Muri iyo minsi nibwo yaje kumva bavuga ko Yesu ashobora byose kuva icyo gihe yatangiye gusenga ngo Yesu amufshe mu bibazo yahuraga nabyo mu buzima bwa buri munsi.

Hamwe no gusenga Imana yagiye imukorera ibitangaza mu buzima ndetse atangira gutsinda amasomo ye neza atangira kugira amanota meza. N’ubwo yahuraga n’imbogamizi zo kubura amafaranga y’ishuri ariko Imana yaramufashije imucira inzira akomeza kwiga kandi neza.

Nikhil akimara gusubira mu ishuri yihatiye kwegera Kristo ndetse ashishikariza umuryango we gukizwa aribwo batangiye kujya gusenga mu itorero ryari ribegereye barabatizwa bakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe. Kuva icyo gihe imigisha y’Imana yatangiye kubageraho. Ageze ku myaka 18 yabonye akazi byari igitangaza kuri we, nyuma y’imyaka 3 baramuzamuye uhagarariye abakozi bose mu kigo yakoragamo.

Ikintu cy’ingenzi cyane cyanejeje Nikhil ni uko yahamagawe n’umukiza Yesu. Umugoroba umwe ubwo yari akangutse, yumvise ijwi ryiza cyane rituje rimuhamagara inshuro nyinshi rigira riti: Nikhil, Nikhil ndashaka ko unkorera. Nta kuzuyaza Nikhil yahise afata umwanzuro wo gukorera Imana n’umutima n’ubwenge bwe bwose.

Mu gusoza ubuhamya bwe, Nikhil aratangariza abantu bose ko Yesu ari incuti nyakuri idatenguha umuntu haba mu byiza no mu bibi. Kugeza ubu we n’umuryango we (mama na’abavandimwe be) bose barakijijwe bibera mu buntu bw’Imana by’umwihariko mama we ubu ni umubwirizabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, muri macye baguwe neza mu gakiza k’Imana.

source: truthsaves.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?