Ubuhamya: Kubwo kwizera, Clay yakize coronavirus

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya: Kubwo kwizera, Clay yakize coronavirus mugihe yari arembye.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-06-22 09:48:47


Ubuhamya: Kubwo kwizera, Clay yakize coronavirus mugihe yari arembye.

Clay ni umugabo ubarizwa muri Leta ya Georgia muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Umugoroba umwe Clay yafashwe na coronavirus , Ubwo yari avuye mu materaniro yo ku Cyumweru, Yatangiye gucika intege bigeza aho atabasha guhumeka ndetse bigaragara ko agiye gupfa. Muri icyo gihe yerekeje ibyiringiro bye ku byanditswe byera yizera Imbaraga z’Imana nuko iramukiza yongera kuba muzima.

Mu magambo ye, Clay aradusangiza ubuhamya bw’ibyamubayeho:

"Hari ku itariki ya mbere Werurwe 2020, Ubwo nari mvuye mu materaniro maze kuririmba muri korali nkuru, Nageze mu rugo mbwira umugore wanjye Suzy ko ntameze neza. Madamu yatekereje ko byaba biterwa n’impamvu z’umunaro. Ariko uko igihe cyashiraga niko nakomezaga kuremba kugeza ubwo natangiye kunanirwa guhumeka no gucika intege bikomeye"

Mu gitondo cyakurikiyeho, Clay yajyanywe kwa muganga akorerwa ibizamini byihuse aho basanze afite umwuka muke (Oxygene) ndetse afite umusonga mu gihaha kimwe. Byabaye ngombwa ko bamuha imiti azanywera mu rugo mu gihe cy’icyumweru, Yabona bitagenda akagaruka.

Ku munsi wa gatatu avuye kwa muganga, Clay yarushijeho kumererwa nabi, Atangira gukorora, Guhumeka biramugora ndetse amaso ye arahinduka. Mubyukuri ubuzima bwe bwagendaga burushaho kujya mu kaga.

Clay aragira ati: "Kuwa Gatanu numvise ndembye cyane nuko mpamagara kwa muganga mbabwira uko bifashe, Bahita bohereza imodoka iza kumfata. Nkigera ku bitaro bahise bansuzuma basanga ndwaye Covid-19 kandi umusonga wari wikubye kabiri. Muri icyo gihe njyewe na Madame wanjye twasabye incuti n’imiryango kudusengera no guhagarara ku masezerano y’Imana kugirago nongere kuba muzima".

Muri icyo gihe cy’uburwayi, Clay yagerageje kwizera Imana mu buryo bukomeye aho avuga ati:" Ibyanditswe byera byinshi byerekeranye no gukira byaje muri roho yanjye, Ntabwo nzapfa nzarama mbwire abantu imirimo y’ Imana. Niyo yonyine ifite umugambi mwiza ku buzima bwanjye, Niyo byiringiro byanjye by’ahazaza kandi nta ntwaro yacuriwe kwica izagira icyo intwara".

Mubyukuri, Aya magambo yose Clay yayavugaga mu ijwi riranguruye. Nyamara yaje kugera aho atabasha guhumeka neza, Ntiyashobora kuyasohora hanze, Ariko akomeza kuyavugira imbere mu mutima. Yari yaramenye ko Imana ifite umugambi mwiza ku buzima bwe kandi ko idashaka ko apfa ko ahubwo ishaka ko ahagarara ku ijambo ryayo.

Muri uwo mwanya, Clay yumvise ijwi ry’ Imana rimubwira riti:" Sinzigera ngusiga, Sinzakureka" N’ubwo abaganga bari bamubwiye ko amerewe nabi, Ntiyigeze akuka umutima kuko yahise yumva ihumure rivuye ku Mana.

Ku rukuta rwe rwa facebook, Suzy yakiriye ubutumwa bwinshi bw’abakristo bamubwira ko barimo gusengera Clay ngo yongere kugira ubuzima bwiza kandi ibihaha bye bikire. Bamubwiye kandi ko uko Imana izajya ibayobora ariko bazajya bakora mu rwego rwo gusengera mugenzi wabo.

Hari mu ijoro ryo ku itariki 14, Werurwe, Ubwo byari bimukomereye guhumeka, Clay yabonye imbaraga z’Imana mu cyumba yari aryamyemo aho agira ati: "Numvise ari nk’aho umuntu andyamye mu gituza, Numvaga ndemerewe kuburyo ntabashaga guhumeka. Uwo mugabo yandyamye mu gituza umwanya asa n’aho arimo gupompa umwuka mu bihaha byanjye kandi ansubiriramo ya magambo ko atazandeka"

Muby’ukuri, Mugihe abaganga bongeraga gupima baratangaye kuko basanze oxygen igeze ku kigero cya 95%. Mu kumubaza uko byagenze, Clay yabasubije ko Imana yaje mu cyumba cye ikamuha umwuka ndetse ikamukiza akaba yumva ameze neza. Yakomeje avuga ko iyo Yesu aje ibyari bikomeye bihinduka ibyoroshye.

Mu gusoza, Clay n’umugore we Suzy barashishikariza buri wese ufite ubwoba bw’ibimukomereye ko yabizanira Yesu kuko nta kintu kimunanira kandi ijambo rye rirakiza. Iyo umuntu ahagaze ku ijambo ry’Imana, Akaryizereramo ibibazo byose birakemuka.

Source: www1.cbn.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?