Ubuhamya: Joy Imana yamukijije ububata(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya: Joy Imana yamukijije ububata bw’itabi


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-05-19 07:10:40


Ubuhamya: Joy Imana yamukijije ububata bw’itabi

Mbere yo gukizwa, Joy yanywaga itabi kuburyo ku munsi yamaraga amapaki abiri, ibi yabikoranaga n’incuti ze nyuma y’akazi akumva ko aribyo binezeza umutima we ariko yaje gukizwa yakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe.

Igihe cyarageze Joy amenya Yesu, mu gihe cy’amezi atatu amaze kumenya Yesu yakomeje kunywa itabi akajya yumva kurireka byaramunaniye.

kubw’ubuntu bw’Imana igitangaza cyarabaye umugoroba umwe ubwo yari avuye ku kazi yicaye arimo kuruhuka yatangiye gusoma igitabo cy’iyobokamana agera ahavuga ku kunywa inzoga n’itabi amaze kugisoma umwuka wera amuvugisha mu ijwi riranguruye agira ati “senga kugirango umwuka wo kunywa itabi ukurweho”

uwo mwanya nubashye Imana ntangira gusengana imbaraga nyinshi nuko mfata ipaki y’itabi nari naguze irimo uduti 20 ndayifungura nuko mpamagara umuhungu wanjye turarifungura ryose hanyuma turijugunya hasi riva muri etage yo hejuru rigwa hasi duhita tumanuka turarikandagira ndetse turariribata tugira duti: dukandagiye Satani munsi y’ibirenge byacu.

Uko dukomeza gukora icyo gikorwa dutangira kumva imbaraga z’umwuka wera ziri hafi yacu. Umuhungu wanjye arasakuza ati Mama! Imana iri hano? Nagiye kumva numva ikintu kimvuyemo mbasha kumva hari igihindutse mu buzima bwanjye, mu by’ukuri ni umwuka wo kunywa itabi wari ugiye kubera imbaraga z’Imana. Ni Imana ikomeye kandi imbaraga zayo zirahambaye.

Ku munsi wakurikiyeho, nari mfite akamenyero ko kuzinduka njya kugura itabi kuri boutique twari twegeranye nahaguraga amapaki abiri nkarara yose nyamaze. umukoresha wanjye nawe yakundaga itabi bitavugwa kuburyo iyo itabi rye ryashiraga yazaga kufata kuryanjye.

Igitangaje nyuma yo kwakira imbaraga z’umwuka wera, nahise numva ubushake bw’itabi bunshizemo nuko ntangira kujya ku kazi nta tabi nitwaje, kandi noneho igitangaje ntabwo narikeneraga kuko nari maze kubohoka.

Mu by’ukuri, iyo nabaga ngeze mu biro umukoresha (boss) wanjye yazaga kumbwira ngo muhe ku itabi, yaje gutangara ubwo namubwiraga ko ntaryo mfite byaramutangaje yibaza icyo mubwiye kiramuyobera kuko ntiyumvaga ko nabura itabi.

Muri uwo mwanya umukoresha wanjye yaratangaye arambaza ati: “uvuze ngo Yesu yarakubohoye? Ibyo ni ubusazi bukabije, ahubwo ukwiye kubohoka iyo myuka ikubuza kunywa itabi ikakuvamo”

Imana kuko itajya irekura uwo yahamagaye yakomeje kunyongerera imbaraga sinacogora ngo nsubire ku itabi.

Mu gusoza ubuhamya bwe Joy arashima Imana ko yamukuye mu bubata bwa Satani aho yari yarahindutse umucakara w’itabi, aboneraho gushishikariza abandi bantu babaswe n’itabi ko bakwiye kureka kugendera mu nzira z’umwijima ahubwo bakakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo maze akabaha amahoro asesuye.

Source: www.truthsaves.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?