Ubuhamya : Iyumvire agahinda gakomeye NIRERE(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya : Iyumvire agahinda gakomeye NIRERE Elyse yahuye nako


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-12-15 04:09:25


Ubuhamya : Iyumvire agahinda gakomeye NIRERE Elyse yahuye nako

Mu buzima busanzwe navutse nk’abandi bana ariko mvuka mu buryo butemewe muri make nari ikinyendaro maze kugeza ku myaka ine, ntangira kubona inama zitegurwa hashakwa uwazandera hagati ya mama na papa kuko nyine batabanaga naje gusanga papa rero ngezeyo nsanga afite undi mugore ntangira ubuzima bugoranye

Bakajya bantuka cyane dore uko gisa, uko kireba, uko kirya, mukadata yarantukaga cyane akankubita mu rwego rwo hejuru kandi mu byukuri uwo muryango ntacy wari ubuze

Nyuma rero papa na mukadata baje kubyara abandi bana babiri turareranwa ariko abo bana baza kwigana nyina uko anyita bakanyanga ariko babitewe na nyina, mu byukuri ntacyo nari mbuze mu myambarire cyangwa imyigire ariko nari naraboze mu mutima
Maze kugira imyaka 9 nibwo naje kubona abapfumu mu rugo bari kumwe na mukadata bagashaka kundasaga nkanga akankubita rimwe na rimwe akanyandikisha ko amfashe nshaka kwica papa kandi mu byukuri ntabyo nzi

Narigaga nkatsinda cyane nataha nkakubitwa mbese nari nguwe nabi ku buryo nifuje gutoroka ngo nisangire mama, nari narababaye umubiri urabyakira kugezaho ntibukaga ko mbabaye

Byaje kuba ngombwa ko mama arwara cyane arwara agahinda kanjye araremba ku buryo iyo yajyaga gucikana yeavugaga ati umwana wanjye agahita ajya muri koma, byaje kuba ngombwa ko abaganga basaba abari bandwaje gusaba papa w’umwana wanjye kumuzana ngo murebe kugirango ntazapfana agahinda

Ubwo baraje bansaba papa, umugore we anjyana mu modoka aparika kwa muganga asigara mu modoka njye ndasohoka ariko ngenda ambwira amagambo mabi y’ukuntu mama ari indaya nta n’icyo amaze namwihorera njya kwirebera mama ngezeyo nkimubona mbona sinzi uwo ari we kuko sinabonaga ko ari umuntu namuherukaga mu myaka itanu ishize

Baramwegura aransuhuza arambwira ati uko ubayeho ndabizi ubwire mukaso na papa wawe ko batazigera babona amahoro, ubwo yahise apfa ako kanya ariko kuko nari muto sinabimenya mbona baramworoshe nk’uwapfuye koko ariko sinabimenya, barambwira bati mama afite imbaraga nke arasinziriye kandi ntitumukangura uzagaruka kumusura, ndababwira nti mumbabarire mumubyutse tuganire ntago bazongera kwemera ko ngaruka, barampakaniye kuko nubundi yari yapfuye nta kindi bari gukora

Nahise nsubira mu modoka, mukadata abanza kunsaka ngo arebe ko nta bindi bintu mama yampaye ngo mwice anshyira mu modoka turagenda tugeze mu rugo papa ntiyambaza uko nasanze mama ameze, ariko kubera ko nakunze kumva mukadata akunda kuvuga ko ari indaya, imbwa n’ibindi bibi nkibaza impamvu papa atabuza mukadata gutuka mama

Ubwo haje abantu mu rugo baza gusaba ko najya gushyingura mama mpita menya ko yapfuye koko ariko banga ko njya gushyingura mama, ikiriyo kirarangira, numva mbuze aho nerekera kuko n’imipango napangaga yo gutoroka ntiyari igikunze

Natangiye kongera kubaho nabi cyane mukadata abwira abakozi kuzajya bankingirana nkarya narangiza nkaryama, ubwo naryaga ibyo bakandagiyemo ndabimenyera ngubwa nabi banyagira guhura n’abo bana twareranywe, mba muri ubwo buzima igihe kitari gito numva ndaburambiwe mpita nshaka ikintu nakora kugirango baze banyice mpfe vuba nisangire mama

Nibwo nahise mpfata umwanzuro ntwika intebe z’iwacu zirashya zirakongokanjya ku ishuri babyutse basanga zahiye mukadata avuga ko ari ibintu byo mu bapfumu byabateye papa ahita yihutira kuza ku ishuri ankurayo ambaza impamvu nijyanye ku ishuri kandi batewe ndamubwira nti ntimwatewe ahubwo intebe ni njye wazitwitse kuko nshaka gupfa

Papa birmushobera kuko atari azi ubuzima mbayemo duhita tujya kuri polisi kuvuga ko hari ibintu byaduteye ndetse n’umwana we ari we njyewe ari kuvuga ibintu biterekeranye bakoze iperereza bambaza ibibazo byinshi cyane mbabwira ko icyo nshaka ari ugupfa gusa

Tukurarikiye gukurikira igice cya nyuma cy’ubu buhamya

[email protected]

Ibitekerezo (8)

10-01-2018    22:53

murakoze

Vianney

3-01-2018    14:27

Imana yacu ntizigera idusiga kabone n’iyo twanyura mubikomeye,ndabyumva warababaye bihagije gsa kwizera Imana birafasha

N.SOSTHENE

25-12-2017    09:51

MUREKE MUGIHE DUTANGA UBUHAMYA TWEKUJYIRA AMARANGAMUTIMA!
(NKARYA IBYO BAKANDAGIYEMO!?)TOO MUCH!!

theogene nsengimana

20-12-2017    15:39

muzatugezaho igice cya 2 ryari ko dukomeje gutegerez ?

NISHIMWE Jean de Dieu

19-12-2017    09:01

Gusa iyi nkuru irababaje ariko ibi byose Imana iba izi impamvu bigomba kubaho kuko ubu ni benshi byigishije ko ubuzima bwose tugomba kumenya kubwihanganira tukarushaho gutumbira Imana yonyine kuko niyo Data wa twese!

NDACYAYISENGA Martin

18-12-2017    07:59

Thank u for testimony.

NDACYAYISENGA Martin

18-12-2017    04:17

Thank u for testimony.

peace

18-12-2017    03:30

Ariko mumbabarire mumbwire abagore bapfa iki nokugira urwango muribo
Gusa icyo namenye nuko Imana iyo igufiteho umugambi ntacyo uba uko byagenda kose
ikindi navuga kubagorenuko bahemukira abana babo bazakura batumvikana nabo bavukana

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?