Ubuhamya: Imana yaramurokoye nyuma yo(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya: Imana yaramurokoye nyuma yo gutangwaho igitambo n’umugabo we wajyaga i kuzimu


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-09-20 03:13:14


Ubuhamya: Imana yaramurokoye nyuma yo gutangwaho igitambo n’umugabo we wajyaga i kuzimu

Ubuhamya: Yashakanye n’umugabo ujya I kuzimu amutangaho igitambo
Nitwa jeanne Francine ndi umubyeyi wakiriye agakiza muri 2004 nkakirira mu gihugu cya Malawi kuko intambara iteye narahunze mpungira mu bihugu byinshi bitandukanye nza kuruhukira muri Malawi ari naho naje kwakirira agakiza ariko umuryango wanjye wasengeraga mu idini gatulika

Ubwo nageze Malawi ndongorwa n’umugabo wari ufite undi mugore, uwo mugabo yari umucuruzi ukomeye cyane mu Rwanda mu bubirigi n’ahandi, icyo gihe uyu mugabo yari afite umugore n’abana bakuru aho mu bubiligi agerageza kwinginga umugore we ngo bagarukane muri afurika aramwangira burundu kuko yavugaga ngo ntiyaza mu byondo byo muri afurika

Ubwo umugore amaze kumuhakanira neza nibwo umugabo yamubwiye ko ubwo yanze ko bazana muri afurika atakwihanganira kubaho nta mugore afite amubwirako azishakira undi, ubwo ntibyatinze umugabo yaje muri Malawi aza gutangizayo business ariko yari afite ikintu kitwa amafaranga menshi cyane ku buryo ntabasha gusobanura

Umugabo yaraje aracuruza iduka rirakomera amfaranga ariyongera abura aho ayashyira arangije asaba abacuruzi bagenzi be kumushakira umugore wamufasha kujera umutungo we noneho tombora igwa kuri njyewe ark ubwo nari mfite umwana ntagira umugabo muri make nari umu fille mere, naragiye turakundana ndetse tumara igihe kinini dukundanye rwose igihe kigeze aranshaka anjyana mu rugo mba umugore we bwite ntangira gukora mu iduka rye ariko bene data reka mbabwire uyu mugabo yari afite amafaranga menshi cyaneee kuko naheraga mugitondo mbara amafaranga nagera aho ngacanganyukirwa amwe tugapanga mu ma karito andi abakozi bakiba ariko amafaranga aranga aba amafaranga pe

Igihe kimwe rero aza kunsaba ko twakwimikura muri Kenya kuberako yari yahabonye business nshyashya urumva sinari kumwangira ,ariko mbere yuko tugenda ambwira ko agomba kubanza kujya mu bubiligi kureba umugore we mukuru, ubwo yaragiye akora ibyo yagombaga gukora ariko nimureke mbabwire, nimukomeze icyo mwakiriye hatazagira utunyaga ikamba ryacu

Ubwo umugabo yaragiye ariko we yari yifitiye aho yakuraga ubwo butunzi bwose, yari yaragiranye igihango na satani kuko iyo yajyaga gutangira business yagombaga kubanza gutanga igitambo cy’umuntu akunda cyane nyuma akabona gukora bigakunda, ubwo rero kuberako yaragiye gukingura business muri Kenya yagombaga kutanga igitambo, umugabo arabyemera, hakaba hari umushoferi wacu wari umwana mwiza cyane kuko yari akijijwe neza, ariko umugabo wanjye akamukunda bikabije, biba ngombwa ko uwo mushoferi atangwa nk’igitambo umugabo abwira abadayimoni ko bagomba gufata uwo mushoferi ariko abadayimoni baramwanga neza neza kuko yasengaga cyane, abadayimoni bakavuga ko amaraso y’uwo mushoferi abanukira
Benedata ndababwiza ukuri ko muri Yesu ari ho hari byose, uri muri we aba ari mu bwihisho bw’iteka nta byago bishobora kukugeraho cyangwa se ngo abadayimoni bagutinyuke uko biboneye kandi ufite Yesu

Ubwo abadayimoni baje kumusaba ko yantangaho igitambo umugabo biramutungura kuko we yibwiraga ko ndi umugore ariko mu byukuri sinari umugore kuko ntitwari twarasezeranye, nari umujura nari naraje kwiba umugore wa mbere navuga ko mubyukuri nari indaya simfite isoni zo kubivuga kuko yesu yankuyeho amazina mabi nkayo ubu nsigaye ndi umwana wayo, ubwo umugabo byaramucanze kuko yankundaga cyane kandi nanjye naramukundaga, arangije arababwira ati ntacyo mugende munywe amaraso ye ariko munyemerere ntimumujyane wese mureke nze kumwishyingurira

Ubwo umugabo amaze kubemerera, icyo gihe hari nijoro, ubwo kuko we yari ari muri Kenya najye ndi muri Malawi yumvaga ko bari bumuhamagare mugitondo bamubwira ko napfuye byarangiye ariko ndashima Imana yangiriye neza ikandokora, akimara kubemerera ko banyica rero yaragiye agura isanduku yo kuza kumpambamo nziza cyane agura n’indabo nziza, ubwo abadayimoni na bo baraza baza baje kunyica, mugihe ndyamye nsinziriye nijoro baraza barinjira mu mubiri batangira kunywa amaraso sinzi ukuntu Yesu yankozeho ndakanguka ariko nkanguka nsa n’uwenda gupfa numva mfite ubwoba bwinshi cyane ndagenda mfata abana mbajyana mu cyumba cyanjye njyewe njya kuryama mu cyumba cy’abana

Ariko ubwo hari umukobwa wari waraye mu rugo yari umurokore ariko aza kubivamo arasambana, ajya mu bapfumu n’ibindi byaha bitandukanye, ubwo ndagenda njya kuryamana n’uwo mukobwa ariko maze gufata agatotsi nanone bya bintu biragaruka biranigagura, biranjwigiriza numva umutima ugiye gucika neza sinzi aho imbaraga zavuye nkangura wa mukobwa twari turaranye ndamubwira nti byuka unsengere ndapfuye

Reka mbabwire bene data kumenya Yesu ukongera ukamuvaho ni ingorane ikomeye cyane, wowe wamenye Yesu fata ukomeze, ubwo wa mukobwa yarasenze ariko asenga isengesho ridafatika nkumva ntaho riri kugera ndamubwira nti byihorere nisengere ndasenga biremera nkimara kuvuga ngo Amen abadayimoni batangira kwigaragaza inyuma bigaragara ko hari izindi mbaraga zindimo

Wa mukobwa atangira kumbwira ati nababonye abo ni abadayimoni baje kukwica, atangira kunseka cyane, ubwo mubaza uko bakizwa ntangira guhamagara abarokore nzi bose, abo mpamagaye bose nkababura kuva saa tanu z’ijoro kugeza saa kumi nkirwana n’imbaraga mbi z’abadayimoni ntazi n’uko barwana nazo, ubwo mugitondo nsanga Pastor nemera kwizera imbaraga z’Imana anyigisha kwatura ndabikora nizera Yesu

Bene data hari imbaraga z’igitangaza mu maraso ya Yesu, nanjye amaraso ya Yesu arantangaza cyane kuyizera byonyine byahise bikora imirimo ako kanya, urumva umugabo yari akiri muri Kenya akajya aha uburenganzira ba badayimoni ngo banyice ariko nanjye nkomeza gusenga nkiyiriza ubusa, baza bagasanga mu cyumba ndimo huzuye umuriro kandi n’abantu bahari bari imiriro ibintu biguma gutyo birananirana, bamusaba kuza kunshukashuka akamvana mu mbaraga z’umuriro nari ndimo, ubwo umugabo yaraje aza aje kunkura mu barokore akagerageza kunkuramo kwizera akanyumvisha yuko nta byiza biri mu barokore, ndashima Imana yampagazeho igihe kinini, ubwo umugabo yateze indege araza ariko mbere yuko aza niyumvisemo gusenga ntazi n’icyo nsengera ndasenga cyane, burya bene data niwiyumvamo gusenga ujye ufata igihe usenge kuko hari icyo Imana iba ishaka kugukiza

Ubwo narangije gusenga,ntaranywa n’amazi ahita ampamagara ati ndagushaka antegeka kuza bubi na bwiza ndamuhakanira neza neza, byaje kuba ibibazo bikomeye kuko yashakaga kunkuramo imbaraga z’Imana kugirango abadayimoni babone uko banyica, narwanye urugamba rukomeye cyane ariko ndashima Imana yabaye mu ruhande rwanjye indinda kwicwa n’abadayinoni

Ndshima Imana ko uyu munsi nguwe neza cyane nakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza wanjye ubu nejejwe n’Imana mu mutima wanjye, umwanya nuboneka nzakomeza mbabwire uko byaje kurangora ariko ndashima Imana aho igejeje ikora
Ni Data wa twese mwiza nta wamuhungiyeho ngo abure kumutabara

Amen!

[email protected]

Ibitekerezo (1)

nshimiyimana dieudonne

6-10-2017    09:35

IMANA uyikomezeho izakurokora nibirenzibyo UWITEKA azakurinda amajya namaza. nukuri bene data Dukomerere muri KRISTO

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?