Ubuhamya: Halima yakiriye Yesu avuye mu idini(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya: Halima yakiriye Yesu avuye mu idini ya Islamu


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-03-25 08:53:05


Ubuhamya: Halima yakiriye Yesu avuye mu idini ya Islamu

Haliama yavukiye mu muryango w’abayoboke b’idini ya Islamu (Sunni) se na nyina bari abantu bakomeye mu ishuri rya Islam. Hamwe no kumvira umuhamagaro w’Imana, mu mwaka wa 2017 yakiriye yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe n’ubwo yahawe akato n’umuryango we ariko Yesu ni we ncuti nziza.

Halima yakuriye mu muryango ufite imyemerere y’idini ya Islamu kuri we ntiyari aziko hari indi myemere y’ukuri irenze idini yabo kuko yari yarasobanuriwe bihagije ko Allah ariwe Mana gusa ndetse n’Intumwa ye Mohamed.

Mu magambo ye Halima aradusobanurira urugendo rwe rwo gukizwa n’uburyo Yesu yamwiyeretse akamuha agakiza ke ku buntu:

Umunsi umwe ari mu nzozi,Halima yabonye yicararanye na mushiki we muto yitegereza uburyo mushiki we yitandiye cyangwa se ateze igitambaro muri macye bimuha isura y’abagore bose bo mu idini ya Islamu akomeza kubyibazaho igihe kirekire icyo bimaze cyangwa bisobanuye.

Muri izo nzozi yabonaga ari mu mwijima bitoroshye kuuba umuntu yabona mugenzi we, mukanya gato yahise abona urumuri rumurika cyane bidasanzwe urwo rumuri rwarushaga izuba kumurika. Mu ishusho y’urwo rumuri nabonaga ishusho y’uwicaye ku ndogobe afite inkota mu kiganza.

Mu gihe nkibaza ibyo, nahise nsobanukirwa ko ari Yesu Kristo ufite urukundo rutabasha kurondorwa n’ubwenge bw’umuntu.

Nakomeje kwitegereza mbona igicu kitamurura nuko mbona havuyemo ishusho. Iyo shusho yari igizwe n’uwicaye ku ntebe ikozwe mu muringa nuko bibero bye hariho igitabo cya zahabu gifunguye nuko mbona umucyo mwinshi umuturukaho.

Muri ako kanya nahise mfukama hasi ntangira kurira ndetse nsaba imbabazi z’ibyaha nakoze maze ibyaha byanjye ndabibabarirwa kubw’urukundo rwe ibyaha byanjye biribagirana.

Kuva ubwo nahize ntangira ubuzima bushya kuko nabonye amakuru mashya y’uko ubuzima bwanjye buri biganza bye kandi ko naho amarembo y’ikuzimu yafunguka nta cyankura ku mwami Yesu.

Icyakora nkimara gukizwa nahindutse ikivume mu muryango wanjye nta n’umwe wifuzaga ko namwegera kuko babonaga ko narenze ku mahame y’imyemerere y’idini yabo ariko kugeza ubu sincitse intege kuko Yesu niwe ncuti nziza kandi ubuntu bwe burampagije Amen.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?