Ubuhamya:Gusenga no kwiyiriza ubusa byahinduye

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya:Gusenga no kwiyiriza ubusa byahinduye ubuzima bwa Jane


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-09-02 05:13:56


Ubuhamya:Gusenga no kwiyiriza ubusa byahinduye ubuzima bwa Jane

Jane ni umugore wahuye n’igihombo gikomeye nyuma yo gukora ishoramari ntirimuhire, umuryango we wahuye n’ubukene kugeza aho inzu yabo igurishijwe basigara bakodesha, mubyukuri ntibyari biboroheye ariko aho kugirango Imana iguhombe yaguhombya, byageze aho Jane ashaka kwiyahura ntiyapfa kuko Imana yari imufiteho umugambi, yaje gukizwa ndetse Imana imwishyurira umwenda kandi imuha amahoro atemba nk’uruzi.

Mu magambo ye Jane aragira ati:"Nahawe umugisha mwinshi n’Imana biturutse ku gikorwa cyo kwiyiriza ubusa no gusenga. Ni ibintu ntashobora kugira ibanga. Nari narinjiye muri club itanga inguzanyo hamwe nabandi bagore. Iki gikorwa nticyaduhiriye kuko byagaragaye ko bitagenze uko twabiteganyaga kugeza ubwo natakaje umutungo wanjye wose harimo n’inzu yacu. Nari mfite umwenda w’amadorari 20.000. Ari byo batuviriyemo kujya gukodesha icyumba gito kuko nta bushobozi twari dufite.

Umugabo wanjye akimara kubona ibibazo umuryango wacu uhuye nabyo, yahise ahinduka atangira kunywa inzoga igihe kirekire akarara ijoro ryose anywa ndetse akina urusimbi n’incuti ze. Rimwe na rimwe numvaga nihebye ndetse nkishinja byinshi ko ari njye wateje ikibazo gikomeye mu muryango ariyo ntandaro y’imyitwarire idasanzwe y’umugabo wanjye.

Ntibyarangiriye aho nanjye natangiye gushakisha uburyo nabona ibyishimo, umunsi umwe nari ndi mu nzira njya mu kabyiniro, nahuye n’incuti yanjye nuko imbaza aho ngiye mpita mubwira ko ngiye kubyina kugirango niyibagize buri kimwe cyose. Uwo mugore yambajije niba nshobora kumuherekeza ku rusengero, narabyemeye nuko tujyanayo.

Iryo joro amateraniro yagenze neza, Pasiteri waho yanyigishije kwihanganira ibibazo ndimo ndetse byose nkabizanira Kristo ndetse nkemera kwakira amahoro aturuka ku Mana. Mubyukuri nerekeje umutima wanjye kuri Kristo nihana ibyaha byanjye byose ndetse nakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwanjye. Naherukaga mu rusengero badusezeranya n’umugabo wanjye, kuva ubwo twakomeje ubuzima bwo gukora ibyaha, ariko kuva uwo mwanya nihannye nahawe amahoro atemba nk’uruzi.

Umugabo wanjye yakomeje kuba mu buzima butanezeza Imana nkajya nibaza nti:"Ndamutse nzanye umugabo wanjye kuri Kristo, urugo rwacu rwaba rwiza tukagira amahoro". Nyuma yo kugira icyo gitekerezo nafashe umwanzuro wo kwiyiriza ubusa ngasengera umugabo wanjye. muri iyo minsi umugabo wanjye yagombaga kujya mu kazi akamarayo iminsi, akimara kugenda Nagiye gusengera aho bita ku musozi w’amasengesho (Prayer Mountain) namazeyo icyumweru ndagaruka ngeze mu rugo nsanga yarahantanze nuko arantonganya anshinja ko ntitaye ku rugo mugihe atari ahari.

Icyakurikiyeho namubwiye uko byagenze mu minsi ntari ndi murugo ndetse musangiza umunezero n’ibyiringiro bishya n’amahoro Imana yampaye ubwo nakizwaga nkakira Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwanjye. Namusobanuriye ko nari ndimo kwiyiriza ubusa no gusenga kandi ko Yesu ari umunezero n’ibyiringiro ku bamwakiriye.

Yanteze amatwi yitonze umwanya munini maze ahita yemera kujyana nanjye ku rusengero. Haleluya! Imana yasubije amasengesho yanjye. Umugabo wanjye yahindutse umukristo, yaretse kunywa itabi, kunywa inzoga no gukina urusimbi, ubu tujyana kuramya Imana buri Cyumweru no ku wa Gatatu nta gusiba. Kuva igihe niyirizaga iminsi itanu Imana yaduhaye umugisha mwinshi, twungutse umuhungu mwiza wiyongera ku bakobwa babiri twari dufite kandi kubw’igitangaza cyayo Imana yatwishyuriye umwenda.

Mbere yo kwakira Yesu, twagiraga umunezero upfuye ariko ubu dufite umunezero nyakuri uva kuri Kristo nta gushidikanya imbaraga zo kwiyiriza no gusenga zakinguye amarembo y’umugisha ku bugingo bwacu".

Source: christianfaith.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?