Ubuhamya: Gusenga no kwiyiriza ubusa byafashije

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya: Gusenga no kwiyiriza ubusa byafashije Chan kuzinukwa inzoga


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-06-25 09:34:15


Ubuhamya: Gusenga no kwiyiriza ubusa byafashije Chan kuzinukwa inzoga

Chan yari umwigisha ku ishuri riherereye mu kirwa gito cyo muri Koreya. Ubwigunge n’ urukumbuzi rw’iwabo , byamuteye kwiga kunywa inzoga ndetse arayikunda ku kigero cyo hejuru, aba umusinzi ndetse bigira ingaruka mbi ku buzima bwe. Nyuma yaje gukora amasengesho yo kwiyiriza ubusa nuko Imana iramukiza ndetse yakira Yesu mu buzima bwe.

Mu magambo ye, Chan aragira ati: "Nakundaga kunywa inzoga (wine) ntitaye ku buryo bukomeye yangizaga umubiri wanjye. Numvaga ntashobora kubaho ntanyoye inzoga, rimwe na rimwe nibagirwaga kurya bitewe n’uko nasinze."

Kunywa inzoga nyinshi byaje gukururira Chan akaga gakomeye ko kurwara igifu, uko iminsi yagendaga ishira yarushagaho kumererwa nabi cyane kugeza aho atabashaga guhaguruka aho yicaye. Byabaye ngombwa ko ajya kwa muganga.

Icyakora n’ubwo yari ari ku bitaro ntiiyigeze areka kunywa inzoga biza gutuma imiti yabwaga ntacyo yamumariraga, ariko akabura umutima nama wamurekesha inzoga.
Chan akomeza agira ati:" umunsi umwe ubwo amafaranga yanjye yose yari arangiye, umutima wanjye wari wuzuye agahinda no gutakaza ibyiringiro.

Nafashe umwanzuro wo kuganira n’abapastori nuko umwe muri bo angira inama yo kujya ku musozi w’amasengesho (Prayer Mountain) tugasenga Imana ikambohora ingoyiy’icyaha ikankiza indwara y’igifu, Yansabye kubitekerezaho ngafata umwanzuro uhamye.

Mubyukuri nafashe umwanya uhagije wo kwitekerezaho, nibaza uburyo nakoresheje amafaranga menshi nivuza ariko sinkire, niko gufata umwanzuro wo kujya gusenga. Pasiteri yarishimye cyane ankora mu ntoki ambwira ko mfashe umwanzuro muzima.
Ku munsi wakurikiyeho twajyanye na Pasteri ku musozi w’amasengesho.

Mu gihe twarimo dusenga, Pastor yaransengeye nyuma y’umunsi umwe natangiye kuruka ku buryo bukomeye nuko numva igitekerezo cyo gushaka inzoga kinshizemo.
Kwiyiriza kwanjye kwangiriye umumaro mwinshi, narakomeje ndiyiriza ngeza ku munsi wa munani ndimo gushimira Imana ibyo yankoreye.

Muri icyo gihe Yesu yinjiye mu buzima bwanjye anyuzuza umwuka wera ndetse ibyishimo bitaha muri njye, nuzura umwuka wera ntangira kuvuga indimi nshya.
Nyuma yo kwiyiriza, natangiye kumererwa neza, ntangira kurya ibiribwa by’ubwoko bwose byaba ibyoroshye n’ibikomeye kandi ntibyantera ikibazo bintera, uburwayi bw’igifu buhita bwanduruka kuko iyo Yesu ategetse biratungana kandi nta kintu na kimwe kitamwumvira."

Mugusoza ubuhamya bwe, Chan arashima Imana yamukijije ndetse akangurira abantu batarakizwa ko bava mu biyobyabwenge hanyuma bakaza kuri Kristo niwe wenyine ugira icyo arema ku buzima bw’umuntu kandi akagikomeza, yakomeje kandi avuga ko amasemgesho yo kwiyiriza agira umumaro mwinshi mu buzima bw’umukristo.

Source: www.christianfaith.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?