Ubuhinde: Mbere yo kwicwa n’agatsiko k’Abahindu,

Kwamamaza

agakiza

Ubuhinde: Mbere yo kwicwa n’agatsiko k’Abahindu, Umukristo yabwiye umugore we ati: “Ntuzigere Utakaza Kwizera Yesu”


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-06-24 05:37:39


Ubuhinde: Mbere yo kwicwa n’agatsiko k’Abahindu, Umukristo yabwiye umugore we ati: “Ntuzigere Utakaza Kwizera Yesu”

Itotezwa ry’abakristu mu Buhinde riragenda ryiyongera, biranagaragazwa na raporo y’ umukristo uherutse kwicwa n’abahezanguni b’Abahindu aho yari atuye.

Nk’uko umuryango Christian Solidarity Worldwide (CSW) ubitangaza, Kuwa 7 Kamena, Kande Mudu w’imyaka 27 yatewe n’itsinda ry’abantu bitwaje intwaro mu karere ka Khunti gaherereye mu ntara ya Jharkhand mu Buhinde, yari amaze imyaka ine abaye umukristo. Umuryango wa Mudu nibo bakristu bonyine bari batuye muri ako gace.

Hari haciyeho imyaka ibiri uyu muryango wibasiwe n’igitero cy’urugomo cyagabwe mu rugo rwabo. Mudu yiciwe ubwo agatsiko k’abahindu kerekezaga iwe, baza bitwaje intwaro bamena urugi rw’imbere. Mudu Yishwe aciwe ijosi. Umugore we, Bindu Mudu, yabwiye CSW ati: "Nyuma yo kumva abagabo ku muryango w’imbere mu nzu, umugabo wanjye yamenye ko ubuzima bwacu bugeze mu kaga kandi ko abo bagabo bafite imigambi mibisha".

Mudu rero ngo yabwiye umugore we ko ashobora kwicwa ariko amwizeza ko azakomeza gukomera kandi ko atazigera areka kwizera Yesu n’ubwo bamwishe. Bindu Mudu n’abandi bakobwa 2 babanaga bahise bahunga nyuma y’iyicwa ry’umugabo we kubera ko nta n’umwe mu baturanyi babo wari kubaha icumbi.

Iperereza rya polisi ku iyicwa rya Mudu rirakomeje. Nta bakekwaho icyaha batawe muri yombi mu iyicwa rye.

Umuryango Christian Solidarity Worldwide (SCW) Wihanganishije abasigaye bo mu muryango wa nyakwigendera Mudu. Bati" Turasabira cyane kandi twihanganishije umugore wa Bwana Mudu, Bindu, n’umuryango we kubera kubura umugabo we, sebukwe, n’umuhungu wabo.

Bwana Mudu yishwe azira ukwemera kwe. Twebwe muri CSW duhangayikishijwe cyane no gutotezwa bidasubirwaho, ivangura, n’iyicwa abakristu bo mu Buhinde bahura naryo, kubera gusa gukoresha uburenganzira bwabo bwo gusenga mu myemerere itandukanye n’iyabenshi mu baturage bo mu buhinde.

Itegeko nshinga ry’u buhinde rivuga neza ko ’abantu bose bafite uburenganzira bungana bwo kwisanzura mu mutimanama kandi uburenganzira bwo kuvuga mu bwisanzure, gukora, no kwamamaza imyemerere ya buri wese, ’’ niko umuyobozi mukuru wa CSW, Mervyn Thomas yatangaje. Akomeza avuga ko”

Umuco wo kwanga imyemerere itandukanye n’iyabo ndetse no kudakumira ibitero bigenda byibasira abakristo, biri hose mu Buhinde. Ibi bigomba gukemurwa byihutirwa kandi turasaba abayobozi muri Jharkhand na Guverinoma yo hagati ko bagomba kugira icyo bakora.

Tomasi umuyobozi w’uuryango wa gikristo yashoje agira ati: "Abakirisitu n’abo mu yandi madini bagomba kumva ko bafite umutekano kandi bagashobora gutura mu ngo zabo, bakabaho nk’abaturage bafite ubwisanzure nk’abandi , ntibabeho mubwoba bw’ihohoterwa rya hato nahato rituruka mu bice byose by’abaturage."

Leta ya cyenda y’ubuhinde yemeje amategeko yemerera udutsiko tw’abahindu kwibasira no gutera ubwoba abakristo. Hagati aho ariko Minisitiri w’Ubuhinde, Manohar Lal Khattar, yatangaje ko guverinoma ya Haryana izashyira mu bikorwa umushinga w’itegeko ryamagana ihindurwa ry’amadini ku ngufu, gushyingirwa, cyangwa binyuze mu gushishikarizwa intego runaka yo guhamagarira kujya mu idini runaka.

International Christian Concern (ICC) ivuga ko Haryana izaba leta ya 9 y’Ubuhinde yatoye iri tegeko mu nteko ishinga amategeko, iha imbaraga abayoboke b’abahindu gutoteza no gutera ubwoba abakristu bo mu karere.

Guverinoma umunani z’igihugu ntizasobanuye ijambo "inducement", "agahato," "imbaraga," cyangwa "uburiganya" mu rwego rwo guhindura idini. Kubera uku kudasobanuka kwamategeko, aya mategeko yakoreshejwe nabi cyane kandi aha imbaraga imitwe yitwara gisirikare y’abahindu yo gutoteza no gutera ubwoba umubare muto w’abakirisitu bavuga ko bakora mu buryo bwemewe na leta.

Minisitiri w’intebe yavuze ko guverinoma irimo gufata ingamba zitandukanye zo gukomeza ubuvandimwe n’imibanire myiza mu baturage. Icyakora, uyu mushinga w’itegeko uzagabanya abaturage ba Haryana babaye mu gutoteza mu myaka myinshi nk’uko International Christian Concern (ICC ibitangaza).

Source:CBN.COM

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?