Advertisements

agakiza

Advertisements

agakiza

Ubuhamya: Amateka yuwaririmbye Njye ndi(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya: Amateka yuwaririmbye Njye ndi Umukristo (Indirimbo 108 Gushimisha))

byanditswe na: Ubwanditsi     2013-03-07 02:55:32

agakiza

NJYE NDI UMUKRISTO:

Iyi ndirimbo yaririmbwe n’umukobwa wo muri Suede. Ubwo yari mu kigeragezo cy’uko bashakaga ko aharikwa n’umwami nk’umugore wa gatatu.

Uyu mukobwa yari afite uburanga bihebuje kandi yari arangije amasomo bigaga icyo gihe. Umwami rero yaje kubwirwa ko hari umukobwa w’uburanga kandi ufite imico n’uburere nta wundi umukwiye atari umwami nyir’Igihugu.

Amutumaho ibisonga bye ngo umwami yarakubengutse none arifuza ko umubera umugore w’inkundwakazi. Inkuru yamugezeho yicaranye n’ababyeyi bahise bavuza impundu barishima cyane.

Ababaye cyane imbere y’ababyeyi be nibwo yateruye amagambo y’igitero cya mbere abwira kandi atuma k’umwami ati:

1.Njye nd’umukrsto: nzahora ndiwe mubintu byose,ngeze ku gupfa.
Njye nd’umukrsto, Mpora mbihamya nahw’ igihugu cyose cyanseka.
Njye nd’umukrsto wo mu mutima kuko ubu nsigaye nkunda kristo, Icyatumye apfa, yazize njyewe, Nabuzwa n’iki kujya mukunda?

Ababyeyi be bamuguye nabi cyane batumiza imiryango n’inshuti zabo ndetse n’ize bamukubitira muri urwo ruhame. Ndetse bamufatira ibihano bikaze ko atazongera kujya mw’iteraniro ry’abera na rimwe bifuza kumukura muri ubwo bukrsto.

Nibwo bagiye gutandukana bamusabye kugira icyo avuga imbere y’iyo mbaga aterura amagambo y’igitero cyakabili ati:

2. Njye nd’umukrsto umv’ubwo buntu narakijijwe nkurwa mubyaha.
Njye nd’umukrsto naho naterwa n’ibyago nkaba no kurugamba.
Njye nd’umukrsto nd’umutabazi muntambara ndasana n’ibyaha.
Mfite umugaba n’umwami Yesu nituba hamwe nzahora nesha.

Ababyeyi n’izo nshuti n’imiryango bahise bazabiranywa n’uburakari babonye ko inkoni nibindi byose bitamuhinduye bamuca murugo ngo ajye kwangara azagwe iyo mubukrsto bwe. Asohoka munzu n’igitabo cya bibiliya gusa muntoki yateruye amagambo y’igitero cya gatatu ati:

3. Njye nd’umukrsto nd’umwimukira ndakomeje murugendo rwanjye
Ibyino mwisi ndabihinyuye nsigaye nifuz’ ibyo mw’ijuru.
Njye nd’umukrsto gakondo yacu iri mwijuru kumana yacu.
Ntanzar’ibayo ntanimiruho abaho bose baguwe neza.

Ageze mw’ ijoro mumbeho n’inzara byo hanze aho yari abundabunze. Nibwo yaririmbye igitero cya kane Ati:

4. Njye nd’umukrsto icyo n’ikintu gihumuriz’ umutima wanjye.
Kinyibagiza ibyago byose nkumva nduhuwe n’umwami yesu.
Njye nd’umukrsto uko ndi kose maze nintumirwa ngiye gupfa
Nzagir’ibyishimo bitavugwa nzabona ihirwe,ngeze mw’ijuru.
AMEN!

Gusa amateka avuga ko atahise apfa ubwo, Kuko yaririmbye n’ibindi bice byinshi uko yakomezaga kugeragezwa ariko byubakiye kuri iryo jambo "NDI UMUKRISTO".

Hari rero uwamwumvise aririmba wamugiriye impuhwe amujyana kumuha icumbi. Nyuma yaje kwicwa n’uburwayi.
Kandi ababyeyi baje kuba abakristo bakomeye nyuma y’uko babuze irengero rye. Ni iki ukuye kuri uyu mukobwa? Kandi nawe hari icyo uzi cyiyongera kuri ubu buhamya wakitugezaho.

Source: Fiacre Nemeyimana

Ibitekerezo( 25 25 25 25 25 25 25 25 25 25 25 25 25 25 25 25 25 25 25 25 25 25 25 25 25 )

agakiza

David

7-03-2013    06:15

icyo kuye muri ubu buhamya icya mbere, nuko uy mukobwo yari yarisobanukiwe neza uwo ari we neza kandi neza,icya kabiri.nuko yesu yari yaramwigiyemo wese,icya gutatu,nuko ntacyo yabashaga gusimbuza yesu na kimwe,icya kane yesu yari uwambere kuriwe,

agakiza

BIRASA

8-03-2013    01:04

uyu mushiki wacu nikitegerezo mu guhamya natwe dukwiye guhamya Christ ahantu hose.
Imana imuhe umugisha!

agakiza

kagurano celestin

8-03-2013    01:30

Murakoze cyane kubw’aya mateka. Ubundi kuba umukristo ni ukwiyemeza, ukamenya ko gutunga Yesu Kristo biruta ubundi butunzi. WEEKEND NJEMA.

agakiza

kagurano celestin

8-03-2013    01:33

Murakoze cyane

agakiza

IMMACULEE

11-03-2013    00:46

Murakoze cyane kubera iyi nkuru mutugejejeho kuko iriya ndirimbo iramfasha cyane .Dusabirane kugira ngo natwe tuzarangije uru rugendo rujya mu ijuru amahoro naho twahura n’ingorane ndetse abantu bose bakaduseka bavugako turi abaswa!

agakiza

Mugisha Daniel

11-03-2013    04:46

Imana ishimwe ko uyu mwana w’umukobwa atigeze asubira inyuma ngo ave ku cyemezo yafashe Imana iduhe izombaraga zo kwizera no gutsinda ibigeragezo pee!!!!

agakiza

Boeing Karema Eric

11-03-2013    05:03

Mubyukuri Njye Ndashimira Ubuyobozi bwa Agakiza.org Kuburyo Bakomeje kudushakira Ubuhamya Bwo Kudufasha Kutera Imbere Mwuri Krisitu. Ubu Buhamya Bwamfashije Cane Bwanyibukije Uriya Mu Pasteur akaba n’Umuganga wo Muri Nigeria Batubwiye Ubushyize ukuntu Nawe Yishwe Ubwo Yashyinguraga Abakirisitu Biciwe m’Urusengero. Rero Ubu Buhamya Bunyeretse Ukuntu Tugomba Guhagarara Duhikamye Nubwo Twahura n’Imiraba N’Intambara Zitandukanye Tukamenyako YESU Ari Muruhande Rwacu. Tukamwiringira. Imana Izanshoboze Kurangiza Urugendo Ndimo Neza Nzagire Ubuhamya Bwiza Nsiga kuriyi Isi Iturusha.

agakiza

[email protected]

12-03-2013    05:48

ndanezerewe cane,kubwubwo buhamya,biragaragara neza yuko iyo twirigite Imana yacu 1.iranezerwa 2.umuntu ubwe aranezerwa 3.yongerwa imbaraga kuko anesheje i nanje ndipfuza ubugingo bunesha gushitsa itekaamen

agakiza

DAMASCENE

12-03-2013    12:20

guhera uyu munsi intego yanjye ni; JYE NDI UMUKRISTO

agakiza

brave

12-03-2013    14:26

nashsaka kubaza umuntu ashatse gukoresha inkuru yanyu kuyindi site ya gukristo byaca muyihe nzira? mushobora kunsubiriza kuri iyo mail.

agakiza

Mukristo

13-03-2013    02:53

Nejejwe nubuhamya bwuyu mukobwa ni intwari pe
mwadushakira amazina ye?

agakiza

NGARAMBE EMMANUEL

13-03-2013    03:56

Nhimiye umuntu utugejejeho iyi nkuru uyu mukobwa bigaragara ko yari umukiristo koko kuko indirimbo ye ni uyu munsi iracyafasha benshi mu bakilisto mu nzira y’agakiza icya duha twese tukagira agakiza gafite ireme nka k’uyu mukobwa .

agakiza

Fiacre ngirimana

13-03-2013    04:56

Ububuhanya buranejeje cyane kandi buranyubatse natwe Imana idufashe gushikama mukwizera kwacu

agakiza

Fiacre ngirimana

13-03-2013    05:06

Ububuhanya buranejeje cyane kandi buranyubatse natwe Imana idufashe gushikama mukwizera kwacu

agakiza

olivier

13-03-2013    19:12

byaba byiza mutubwiye izina ry’uwo mukobwa. murakoze

agakiza

Pauline Mukabalisa

17-03-2013    14:03

Murakoze kutugezaho aya mateka y,uyu mukristo wari we koko.
Icyo nongeraho nanjye numvise,ko aririmba igitero cya4 Umwami yari yafashe icyemezo kivuga ko agomba gufata icyemezo cya nyuma,akemera kurongorwa n,umwami yabyanga akicwa urubozo imbere y,abantu benshi.
We kuko yari azi uwo yakurikiye agashyira hejuru imbere y,iyo mbaga harimo n,ababyeyi be ati: nd,Umukristu uko ndi kose maze nintumirwa ngiye gupfa nzagira ibyishimo bitavugwa nzabona ihirwe ngiye mu ijuru.bamwica bakata amaboko,amaguru,amaso,baramubabaza cyane arinda ashiramo umwuka akivugira Ubukristo bwe kandi anezerewe.
Ngo urupfu yapfuye no guhamya Yesu kwe,nibyo byatumye benshi n,ababyeyi be bihana.Nanjye n,inkuru numvise.Uko byamera kose yari azi uwo yamenye.

agakiza

CELESTIN

3-04-2013    01:17

ububuhamya burafashije nanyje niyo ntegomfite ntacyankura kuwo namenye Natwe birakwiye ko duhamya abo turibo kuko ninabwo Imana ihita y’iyerekana ntabwo yarikwemera ko amenyekana kubantu ariko ku Mana atazwi gusa tugomba kugira kwizera cyane kuko nawe niko yarafite

agakiza

ELIAS SIBOMANA

19-07-2013    02:20

Ubu buhamya ni bwiza cyane kuko bunyongereyemo imbaraga murugendo rwa gikiristo,kdi abari bacu babwigiraho kudashiturwa ni byisi ngo bishyingire abakomeye bakurikiye ubutunzi maze bagata ubukristo.IMANA IBAHE UMUGISHA MWINSHI.AMENA

agakiza

Modeste

16-01-2017    11:50

uwambwiwe byinshi azabazwa byinshi gusa Imana ishimwe kubuhamya bw’umugaragu wayo duhawe kubuntu iduhe imbaraga zo gusobanukirwa no kumva neza isomo ririmo.

agakiza

Niyonemera Dieudonne

27-06-2017    21:02

Ubutumwa mbajejeho nuko nanj numva nobingingira yemw abikigih kigoy muz twese vyukuri turonder Uhoraraho bigishoboka kwabonwa,tumwambaz akiri hafi kd tumuhindukirir zkirivkunteb yiw yimbabazi(Yesaya55:6-7). Nukuri ndumva nkwiy,dukwiy gusemerera amahanga yos akabimenya kuk ikinikintu cingenzi bennedata bakundwa b’umwami wacu Yesu Kristo. Turondere Uhoraho nigishoboka kwabonwa. Yesu adufash kd adutabare. Amen!

agakiza

Ngirimana Claude

6-01-2018    05:29

Ubu buhamya buramfashije biragaragara ko yari umukristo utagendana nibigezwe ho mu yandi magambo yari umukristo udahindurwa nibihe. Imana nanjye impe imbaraga zo guhindura isi aho kugirango isi impindure. Amen.

agakiza

Gasigwa Jacques

8-01-2018    20:49

Icyonzicyo Nuko Nitwemera Ko Turi Abakristo Yesu Azatubashisha. Amen Isomo Nukwikomeza Kuri Yesu Kristo Murakoze

agakiza

shema patrick

19-02-2018    06:50

murakoze cyane ubtumwa natanga buri mu mubwiriza 3:1-10

Tanga igitekerezo

HABA HARI ICYEMEZO UFASHE NYUMA Y'UBU BUTUMWA ?