USA: Abakirisitu barahohoterwa kubera(...)

Kwamamaza

agakiza

USA: Abakirisitu barahohoterwa kubera imbaraga z’imiryango y’abatinganyi LGBT


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-05-11 04:57:06


USA: Abakirisitu barahohoterwa kubera imbaraga z’imiryango y’abatinganyi LGBT

Franklin Graham yatangaje ko abakirisitu muri Amerika kubera kutavuga rumwe n’amashyirahamwe y’abaryamana bahuje ibitsina kuko bashaka ko bagendera mu murongo wabo mu gihe abakirisitu batabyemera kuko bihabanye n’ibyo Ijambo ry’Imana rivuga.

Umuvugabutumwa Franklin Graham yabitangaje ubwo yaganiraga na radio Washington Watch ubwo bamutumiraga mu kiganiro cyavugaga ku guca akarengane gakorerwa abakirisitu ku isi, ibikorwa biri kuganirwaho kugeza tariki 13 Gicurasi I Washington.

Muri iki kiganiro uyu muvugabutumwa yatangaje ko akarengane gakorerwa abakirisitu atari agashingiye ku bikorwa by’iterabwoba gusa ahubwo ka hari ibyemezo bya politike bifatwa n’abayobozi bihabanye n’ibyo Bibiliya ivuga bikabera abakirisitu inzitizi zo gukora ibyo Imana ishaka.

Muri iki kiganiro Franklin Graham yagaragaje bimwe muri byo bikorwa bikorerwa abakirisitu muri Amerika, avuga abafite inganda bahatirwa kugirisha ku bantu bahuje ibitsina no kugurisha imiti ifasha abagore n’abakobwa gukuramo inda kandi bazi ko bihabanye n’imyizerere yabo.

Avuga ko itegeko rya mbere mu Itegekonshinga rya Amerika rivuga ko Inteko idakwiye gutora itegeko rigamije kubuza umudendezo iyobokamana, n’ukwishyira ukizana mu gutambutsa ibitekerezo n’itangazamakuru, ndetse n’uburenganzira bw’umuturage bwo gusenga mu mahoro no guha Guverinoma ibitekerezo byo guca akarengane. Ariko imiryango y’abatinganyi imaze kugira imbaraga mu gutuma leta ifata imyanzuro ititaye ku bandi bantu.

Graham atanga urugero bw’abakirisitu bakora amagato muri Oregon baciwe amande y’135.000$ na Leta bazira kwanga gukorera gato abageni bari bagiye gushyingiranwa bahuje ibitsina. Bigaragara ko ari akarengane bakorewe bazira imyizerere yabo.
Yatanze urundi rugero rwa Farumasi y’abakirisitu muri Washington yanze gushyira mu bikorwa gahunda leta yabahaye yo kugurisha imiti ifasha abagore n’abakobwa bashaka gukuramo inda yahanwe. Graham agaragaza ko muri Amerika naho hari ibikorwa byo kurenganye abakirisitu mu buryo bugaragara, avuga ko bamwe bahagaritse ibikorwa byabo by’ubucuruzi kubera kwanga gufasha abashakana bahuje ibitsina mu gihe babihatirwaga na leta.

Mu cyumweru gishize perezida wa Amerika Donald Trump yumvise ijwi ry’abakirisitu asinya itegeko riha uburenganzira bwo gusenga umuntu wese ndetse ko miryango cyangwa umuntu wemerewe kuzira kutubahiriza ibijyanye n’imyizerere ye bitewe n’ibyo atemera ku gushaka n’ibitekerezo bya Bibiliya.

chretien.news
[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?