UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa...

Kwamamaza

agakiza

UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa...


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-05-10 06:27:50


UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa...

UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa n’UMURYANGO W’ABASOMA BIBILIYA MU RWANDA (Ligue Pour la Lecture de la Bible), kigamije gufasha abantu guhura n’Imana buri munsi mu ijambo ryayo. Uyu wa gatatu tariki ya 10/05/2017 turasoma muri Yosuwa 12.1-24 :

Aba ni bo bami b’ibihugu Abisirayeli barwanije bagahindūra ibihugu byabo hakurya ya Yorodani iburasirazuba, uhereye ku kibaya cya Arunoni ukageza ku musozi wa Herumoni, no muri Araba yose iburasirazuba.
Igihugu cya Sihoni umwami w’Abamori wabaga i Heshiboni, agatwara Aroweri mu ruhande rw’ikibaya cya Arunoni n’umudugudu wari hagati mu kibaya, n’igice cy’i Galeyadi kugeza ku mugezi Yaboki mu rugabano rw’Abamoni.
Kandi uhereye muri Araba ukageza ku ruzi rwa Kinereti iburasirazuba no ku nyanja ya Araba, ari yo Nyanja y’Umunyu mu nzira y’iburasirazuba ijya i Betiyeshimoti urugabano rwacyo rw’iruhande rw’ikusi rwanyuraga munsi y’imirenge y’imisozi Pisiga.
Kandi ahindūra n’igihugu cya Ogi umwami w’i Bashani wo mu Barafa bacitse ku icumu, babaga muri Ashitaroti no muri Edureyi.
Ni we watwaraga umusozi wa Herumoni n’i Saleka n’i Bashani yose kugeza mu rugabano rw’Abanyageshuri n’Abanyamāka, igice cy’i Galeyadi kugeza ku rugabano rwa Sihoni umwami w’i Heshiboni.
Abo bose Mose umugaragu w’Uwiteka n’Abisirayeli barabishe, kandi Mose umugaragu w’Uwiteka ahaha Abarubeni n’Abagadi n’igice cy’umuryango wa Manase ngo habe ahabo.
Kandi aba ni bo bari abami b’ibihugu byo hakuno ya Yorodani iburengerazuba, abo Yosuwa n’Abisirayeli banesheje, uhereye i Bāligadi mu kibaya cy’i Lebanoni ukageza ku musozi wa Halaki uzamuka i Seyiri. Yosuwa agiha imiryango y’Abisirayeli ngo habe ahabo nk’uko bagabanijwe.
Igihugu cy’imisozi miremire n’icy’ikibaya n’icyo muri Araba, n’icy’imirenge y’imisozi n’icyo mu butayu n’icyo mu ruhande rw’ikusi, n’icy’Abaheti n’icy’Abamori n’icy’Abanyakanāni, n’icy’Abaferizi n’icy’Abahivi n’icy’Abayebusi.
Abo bami ni aba: umwe ni umwami w’i Yeriko, undi ni umwami wo muri Ayi hateganye n’i Beteli,
undi ni umwami w’i Yerusalemu, undi ni umwami w’i Heburoni,
undi ni umwami w’i Yaramuti, undi ni umwami w’i Lakishi,
undi ni umwami wo muri Eguloni, undi ni umwami w’i Gezeri,
undi ni umwami w’i Debira, undi ni umwami w’i Gederi,
undi ni umwami w’i Horuma, undi ni umwami wo muri Arada,
undi ni umwami w’i Libuna, undi ni umwami wo muri Adulamu,
undi ni umwami w’i Makeda, undi ni umwami w’i Beteli,
undi ni umwami w’i Tapuwa, undi ni umwami w’i Heferi,
undi ni umwami wo muri Afeka, ndi ni umwami w’i Sharoni,
undi ni umwami w’i Madoni, undi ni umwami w’i Hasori,
undi ni umwami w’i Shimuronimeroni, undi ni umwami wo muri Akishafu,
undi ni umwami w’i Tānaki, undi ni umwami w’i Megido,
undi ni umwami w’i Kedeshi, undi ni umwami w’i Yokineyamu y’i Karumeli,
undi ni umwami w’i Dori mu misozi y’i Dori, undi ni umwami w’i Goyimu y’i Gilugali,
undi ni umwami w’i Tirusa. Nuko abami bose bari mirongo itatu n’umwe.

Ikibazo kidufasha kurushaho gusobanukirwa:

1. Ibyo nsomye biranyigisha iki:
- Ku MANA Data wa twese?
- Kuri YESU KRISTO?
- Ku MWUKA WERA?
2. Mbese mu byo nsomye harimo icyo Imana YANSEZERANIJE?
Ubusobanuro bw’umusomyi:

“Aba ni bo bami b’ibihugu Abisirayeli barwanije bagahindura ibihugu byabo” (1): Muri iki gice harimo urutonde rw’abami benshi Abisirayeli banesheje, bageze kuri 31 (24). Amazina yabo arazwi kandi aravugwa. Ikibazo dufite muri iki gihe mu itorero ry’Imana, ni uko abantu batazi abo barwana nabo. Barakizwa ariko bakagira ibyo bananirwa kureka, kubera ko babihaye andi mazina. “Abo bose Mose umugaragu w’Uwiteka n’Abisirayeli barabishe” (6): Mbere yuko Mose apfa agasimburwa na Yosuwa, hari ibihugu yari yamaze kwigarurira akabiha imwe mu miryango y’Abisirayeli (Guteg.3.8-9; Yos.13.8). Nubwo tuvuga iby’urugamba ruyobowe na Yosuwa, byabaye ngombwa kuzirikana n’intsinzi ya Mose. Ni ko no mu Itorero ry’Imana tugomba kuzirikana ibyakozwe n’abatubanjirije. Ariko twirinde kubafata nk’imana, ni abantu nkatwe Imana yakoresheje. Ikibazo: Mbese nyuma yo kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wawe, umaze kunesha ibyaha bingahe byari byarakubase? Zirikana: Indir.393 Gushimisha.

UWIMANA Ange Victor
Tel: (+250)788552883, (+250)725151463
Email: [email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?