UMUSOMYI WA BIBILIYA, kuwa kane tariki ya(...)

Kwamamaza

agakiza

UMUSOMYI WA BIBILIYA, kuwa kane tariki ya 29/06/2017


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-06-29 08:59:51


UMUSOMYI WA BIBILIYA, kuwa kane tariki ya   29/06/2017

UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa n’UMURYANGO W’ABASOMA BIBILIYA MU RWANDA (Ligue Pour la Lecture de la Bible), kigamije gufasha abantu guhura n’Imana buri munsi mu ijambo ryayo. Uyu wa kane tariki ya 29/06/2017 turasoma mu rwandiko rwandikiwe Abaheburayo 10.32-39 :

32. Ariko mwibuke iminsi ya kera, uburyo mwihanganiraga imibabaro y’intambara nyinshi mumaze kuvirwa n’umucyo,
33. ubundi mugahinduka ibishungero mugatukwa mukababazwa, ubundi mugasangira imibabaro n’abagirirwa batyo.
34. Kuko mwababaranaga n’imbohe, mukemera munezerewe kunyagwa ibintu byanyu, mumenye yuko mufite ibindi mwabikiwe birusha ibyo kuba byiza bizahoraho.
35. Nuko rero ntimute ubushizi bw’ubwoba bwanyu bufite ingororano ikomeye.
36. Kuko mukwiriye kwihangana kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranijwe.
37. “Haracyasigaye igihe kigufi cyane, Kandi uzaza ntazatinda.
38. Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera. Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira.”
39. Ariko twebweho ntidufite gusubira inyuma ngo turimbuke, ahubwo dufite kwizera kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu.

Ibibazo kidufasha kurushaho gusobanukirwa:

1. Mbese mu byo nsomye harimo icyo Imana YANSEZERANIJE?
2. Ese hari ahandi muri BIBILIYA nibukijwe n’ibyo nsomye?

Ubusobanuro bw’umusomyi:

“Ntimute ubushizi bw’ubwoba bwanyu, bufite ingororano ikomeye” (35): Abaheburayo bibukijwe ingorane banyuzemo kubera kwemera Kristo. Bahuye n’imibabaro n’intambara zinyuranye, baratutswe, bagiriwe nabi, bambuwe ibyabo ariko ntibacika intege. Bifatanije kandi n’abari mu mibabaro, n’abari mu nzu z’imbohe. Ibyo byose barabyihanganiye kuko bari bazi neza ko kw’iherezo rya byose bazabona ingororano ikomeye. Niyo mpamvu igihe bagezemo atari icyo gucika intege, kuko Yesu bategereje ari hafi kugaruka. Guhoza ibitekerezo kuri Yesu no kuzirikana ko ari bugufi, ni byo bikomeza umugenzi mu nzira iruhije anyuramo muri iyi si. “Umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera” (38): Kwizera gutanga ubugingo, gutanga imbaraga kandi gutera kwihanganira ibigeragezo byose umuntu ahura na byo. Iyo nta kwizera guhari, umuntu acika intege, akaba mu bwoba kandi akaba yasubira inyuma bigatuma Imana itamwishimira. “Ariko twebweho ntidufite gusubira inyuma ngo turimbuke”(39). Umwanditsi afatanije n’abo yandikira mu gufata icyemezo cyiza cy’imibereho ikwiriye umukristo wese utegereje guhabwa ibyasezeranijwe. Ese iki ni icyemezo cyawe nawe? Ufite ibyiringiro by’ubugingo buhoraho? Indir.391. Gushimisha.

UWIMANA Ange Victor
Tel: (+250)788552883, (+250)725151463
Email: [email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?