UMUSOMYI WA BIBILIYA, ku wa kabiri 09/05/2017

Kwamamaza

agakiza

UMUSOMYI WA BIBILIYA, ku wa kabiri 09/05/2017


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-05-08 22:34:16


UMUSOMYI WA BIBILIYA, ku wa kabiri 09/05/2017

UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa n’UMURYANGO W’ABASOMA BIBILIYA MU RWANDA (Ligue Pour la Lecture de la Bible), kigamije gufasha abantu guhura n’Imana buri munsi mu ijambo ryayo. Uyu wa kabiri tariki ya 09/05/2017 turasoma muri Yosuwa 11.1-15 :

“Yabini umwami w’i Hasori abyumvise, atumira Yobabu umwami w’i Madoni n’umwami w’i Shimuroni n’umwami wo kuri Akishafu,n’abami b’ikasikazi mu gihugu cy’imisozi miremire, n’abo muri Araba ikusi h’i Kinereti, n’abo mu kibaya no mu misozi y’i Dori iburengerazuba. Maze atumira Abanyakanāni b’iburasirazuba n’ab’iburengerazuba, n’Abamori n’Abaheti n’Abaferizi n’Abayebusi bo mu gihugu cy’imisozi miremire, n’Abahivi bo munsi y’i Herumoni mu gihugu cy’i Misipa. Nuko batabarana n’ingabo zabo zose, zari nyinshi zingana n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja, n’amafarashi n’amagare menshi cyane. Abo bami bose baraterana, baraza bagandika hamwe ku mazi y’i Meromu ngo barwanye Abisirayeli. Uwiteka abwira Yosuwa ati “Ntubatinye kuko ejo nk’iki gihe nzabatanga bose bicirwe imbere y’Abisirayeli, amafarashi yabo muzayateme ibitsi, n’amagare yabo muzayatwike.” Yosuwa azana n’ingabo zose, zibaterera ku mazi y’i Meromu zibaguye gitumo. Uwiteka abagabiza Abisirayeli barabakubita, barabirukana babageza kuri Sidoni nini n’i Misirefotimayimu, no mu gikombe cy’i Misipa iburasirazuba, barabica ntibasiga n’umwe. Yosuwa abagenza nk’uko Uwiteka yamutegetse, amafarashi yabo ayaca ibitsi, n’amagare yabo arayatwika. Icyo gihe Yosuwa asubira inyuma atsinda i Hasori, yicisha umwami waho inkota, kuko mbere hose Hasori hari umurwa w’umwami ukomeye muri abo bami bose. Bicisha inkota abari barimo bose barabarimbura pe, nta n’umwe wasigaye agihumeka, n’i Hasori arahatwika. N’indembo zose z’abo bami Yosuwa arazisenya, n’abami bose abicisha inkota. Arabarimbura rwose nk’uko Mose umugaragu w’Uwiteka yategetse. Ariko imidugudu yubatswe ku tununga nta n’umwe Abisirayeli batwitse, keretse i Hasori honyine ni ho Yosuwa yatwitse. N’iminyago yose y’iyo midugudu n’inka zose Abisirayeli babyijyanira ho iminyago, ariko umuntu wese bamwicisha inkota kugeza aho barimbukiye bose, ntibasigaza n’umwe ugihumeka. Nk’uko Uwiteka yategetse Mose umugaragu we ni ko Mose yategetse Yosuwa, Yosuwa na we abigenza atyo. Nta kintu na kimwe yaretse mu byo Uwiteka yategetse Mose byose.”

Ikibazo kidufasha kurushaho gusobanukirwa:

Mbese mu byo nsomye harimo icyo Imana YANSEZERANIJE?

Ubusobanuro bw’umusomyi:

Abo bami bose baraterana... ngo barwanye Abisirayeli (5): Nyuma yo gutsinda abami bo mu majyepfo y’i Kanani, abo mu majyaruguru barabyumvise maze umwami Yabini abatumirira kwishyira hamwe. Iki gitero cyari gifite ingabo nyinshi n’ibikoresho by’intambara biteye ubwoba (4). Iyo dutsinze urugamba ruturi imbere, ntitukibwire ko satani yigendeye. Ahita atangira ururusha ururangiye gukomera. Ntubatinye (6): Uwiteka yahumurije Yosuwa. Yabini n’abamushyigikiye bari benshi kandi bafite imbaraga nyinshi. Bahuye na Yosuwa wagenderaga ku masezerano (6). Gushyigikirwa n’Imana ikomeye kwatumye anesha, kandi akora ibyo Uwiteka yamutegetse (6,9). Urugamba turwana na Satani ni urw’igihe cyose tuzamara kuri iyi si. Dukwiye kuba maso, tukishingikiriza ku Mana yacu. Yo ntijya ibura uko igenza, ihora yiteguye gutabara abayiringiye. Yosuwa na we abigenza atyo (15): Yosuwa yumviye Uwiteka mu byo yamutegetse byose, bituma anesha abami benshi. Kumvira Imana bitanga umusaruro mwiza mu buzima bw’umuntu. Zirikana: Indir.190 Gushimisha

UWIMANA Ange Victor
Tel: (+250)788552883, (+250)725151463
Email: [email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?