Twerekane ubwenge mu byo tugirira abagore(...)

Kwamamaza

agakiza

Twerekane ubwenge mu byo tugirira abagore bacu


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-04-16 17:16:41


Twerekane ubwenge mu byo tugirira abagore bacu

“Namwe bagabo ni uko; mubane n’abagore banyu, mwerekane ubwenge mu byo mubagirira kuko bameze nk’inzabya zidahwanije namwe gukomera, kandi mububahe nk’abaraganwa namwe ubuntu bw’ubugingo, kugirango amasengesho yanyu ye kugira inkomyi.” (1 Petero 3:7)

Twerekane ubwenge mu byo tugirira abagore bacu

Mu mibanire y’umugabo n’umugore, ubusabane n’ibiganiro ni ikintu cya ngombwa. Kugirango uganire neza n’umuntu ugomba kumumenya. Kumenya itandukaniro ry’abagabo n’abagore bizadufasha kumenya uko tubyitwaramo. Ubwonko bwacu abagabo, bwakira amakuru bukanayakoresha mu buryo butandukanye n’uko ubw’abagore bukora. Hari umukozi w’Imana umwe wigeze gushaka kutwigisha kuri iyi ngingo, akoresha amashusho ngiye gukoresha hano. Yaduteguriye amafunguro dufata, maze adutegurira ibi bikurikira:


Izi ni waffles /gaufres, kandi uko zigiye zifite utwumba dutandukanye niko n’ubwonko bwacu abagabo buteye. Ukora ikintu kimwe kikarangira ukajya mu kindi... gutyo gutyo. Ngo twebwe tugiramo n’akumba kitwa nothing kandi hari igihe tugatindamo.


Izi ni spaghetti (amakaroni), kandi uko zinjiranyemo ku buryo byakugora kuvanamo kamwe ni nako ubwonko bwa bashiki bacu buteye. Akantu kamwe kaba gashamikiyeho utundi, kinjiranyemo n’utundi gutyo gutyo.

Iby’imitekerereze n’imikorere y’ubwonko ku mugabo n’umugore simbitindaho, nashakaga kuvuga gusa ko dutandukanye. Mu bice by’inyuma, abahanga bavuga ko ugutwi k’umugore ari ikintu kinini cyane, naho umugabo ijisho rye rikaba rinini cyane. Bivuzeko, ibyinjira mu mutima w’umugore, binyura mu gutwi. Iyo umwimye ibiganiro uba umuteye umutekano muke.

N’iyo wumva ushaka guhugira ku kintu runaka, shaka uko ubimuganiriza mbere, araguha umwanya atabyibajijeho byinshi. Ku ruhande rw’abagore bo barabizi cyane ko icyinjira mu mutima w’umugabo kinyura mu jisho rye. Babimenya guhera mbere tukibarambagiza, bakiyitaho mu buryo bushoboka bwose, ngo tubabenguke.

Impamvu bitwa abangavu bakiva mu bwana, ni uko bamenya hakiri kare ko bakwiye kwirinda umwanda, kuko kugaragara neza kwabo ari ingenzi. Isuku kuri bo ubwabo, isuku aho batuye, akenshi babikora batabyikorera, ahubwo babikorera twebwe abagabo. Barabizi ko amaso yacu aricyo cyanzu gihinguka ku mutima vuba. Twebwe akenshi twibuka iyo nzira igera ku mutima wabo iyo tukirambagiza gusa.
Muri iyi #GumaMuRugo ndashaka kukwibutsa ko inzira y’ubusamo igana ku mutima w’umugore wawe ari amatwi. Mushakire akanya ko kumuganiriza.

Iyo usomye Bibiliya usanga abagore barasanganijwe imitoma guhera cyera.

Umugore wa mbere waremwe, Imana imusoje ikaza kumuprezanta kwa Adamu akangutse, Adamu yahise amusanganiza imitoma. Yaherukaga asinzira ari wenyine, nta n’ubwo Imana yamubwiye iti nukanguka urasanga hari umuntu wundi nakuzaniye, ahubwo yarakangutse ahura n’Uwiteka amuzaniye umuntu wundi, operation ntabwo yari yayibonye uko yagenze, ariko ati « Uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye, ni akara ko mu mara yanjye, azitwa umugore kuko akuwe mu mugabo » (Itangiriro 2 :23).

Ntabwo byagarukiye kwa Adamu na Eva gusa, ahubwo byarakomeje no kwa Elukana na Hana. Yamenyaga mudu (mood) y’umugore we, yaramukundaga ku buryo yamuhaga imigabane ibiri kuruta ibyo yahaye Penina n’abana be. Ubwo Hana yariraga akanga kurya kubera uko mukeba we yamukinaga ku mubyimba, Elukana ntabwo yacecetse ahubwo yagiye kumuhoza amubyinirira ati « Urarizwa n’iki Hana ? Ni iki kikubuza kurya, kandi ni iki kiguhagarika umutima ? Mbese sinkurutira abana b’abahungu icumi ? » (1 Samweri 1:8.)

Kuganira n’abo twashakanye tukabumva tukabahoza, tukabahumuriza mu marangamutima yabo ni inshingano za buri munsi. Ntabwo ari ibikabyo byo mu kureshyanya (fiançailles). Ni inshingano za buri munsi. Ahubwo Muri Iyi Iminsi ubyongere.

Hari agafilm nakunze gatoya cyane (izo bakunze kwita short movies) kitwa « Post It ». Kamara iminota 7 gusa, karaboneka kuri YouTube https://youtu.be/aVgeJ5eqlSM. Abatakazi nimurangiza muze kugashaka. Icyo nagakundiye ni uko kavugamo uburyo ushobora kubona ikintu cyiza buri gihe uvuga ku muntu uwariwe wese. Ndifuzako nawe nk’umugabo mu rugo, wongera kwitoza kubona ikintu cyiza ushima kuri mugenzi wawe mwubakanye.

Werure umubwire icyo umushima. Witoze kujya ushima icyo akoze buri gihe, uzatungurwa n’umusaruro bizatanga. Ushime icyo yateguye ku meza, ushime uko yasokoje, ushime imyenda ahisemo kwambara ku munsi runaka, ushime inama yahaye abana… ushime uko yasashe, ushime imyenda yaguhitiyemo kwambara n’ibindi n’ibindi.

Ni abaraganwa natwe ubugingo

Impamvu Imana yaduhaye abagore bacu ni ukugirango dufatanye kwitegura ubukwe bw’Umwana w’Intama. Nk’abashumba b’ingo zacu ni ngombwa gutegura abafasha bacu kwitegura ijuru. Pawulo yatwibukije izo nshingano (Abefeso 5:26-27).

Natwe turasabwa gutegura bagenzi bacu ngo tuzasanganire Yesu tudafite ikizinga cyangwa umunkanyari, tuzahure na Yesu tudafite inenge. Ikigereranyo Pawulo yakoresheje gisa n’icyo tubona muri Ezekiyeli 16:1-14.

Ibi bivuze iki:

- Ko tugomba gukora ibishoboka byose ngo iterambere ry’umwuka riboneke iwacu;
- Ko tubera abashumba ingo zacu, zigahora mu byanditswe, amasengesho no mu kubaha Imana;
- Kubera umugore wawe urugero rwiza mu kwegera Imana. Kwihutira gusaba imbabazi igihe umukoreye ikosa, no gutanga imbabazi igihe ukoserejwe;
- Gusengana n’umugore wawe no kumusengera nk’umupasitori we;
- Gushira amanga ukamugarura ku murongo mu bugwaneza, cyane cyane igihe ubona arimo asubira inyuma, cyangwa yatangiye gutana

Ibi tuvuze hejuru kandi bivuze ko ugomba kwirinda ibi bikurikira:

Kumusaba gukora icyaha icyo ari cyo cyose n’uko byaba bimeze kose;
Kumusunikira ku myifatire idakwiye iyo ariyo yose. Hari couple nzi y’abakristo bacu muri ADEPR, baje kubona amafaranga menshi, umugabo atangira guhatira umugore we kwambara ibigufi cyane. Atangira kumuhatira kujyana mu gisope no mu bindi bitaramo by’isi

Gushaka ko akwitaho mu buryo bwamukura hafi y’Imana. Ahongaho uba utangiye kubyiga Yesu mu mwanya afite mu mutima w’umufasha wawe. Hari abavana abafasha mu murimo w’Imana ngo bababoneke hafi babafashe.

Amasengesho yacu ntagire inkomyi

Tugomba kuba umwe n’abo twashakanye. Inshuro zose nsezeranya abageni numva ngomba kubibutsa ko bagomba gusiga byose bari basanzwemo, bakabana akaramata. Nibyo Pawulo agarukaho mu Befeso 5:28-31. Yongera kutwibutsa ko dukwiye gukunda abagore bacu nk’uko twikunda. Yongera kutwibutsa icyo Imana yavuze mu itangiriro ko tuba twabaye umubiri umwe. Aduhinyuza atubwirako umuntu atakwiyanga. Umuntu atakwanga umubiri we (ongera urebe amafoto uko abagabo twikunda n’uko twibona muri mirror)

Mu kwita ku bafasha bacu, reka ngusabe ibingibi:

 Itoze kumubaza ibibazo nka: icyo ukeneye ni iki muri aka kanya? Ukeneye kuruhuka? Ukeneye gufata akanya wenyine wiherereye? Ni iki kiguhangayikishije ubu?
 Ca bugufi umufashe mu turimo twa buri munsi. Ntabwo abagore aribo bagenewe kuvunika twebwe twigaramiye tureba TV. Ushobora gusasa, ushobora gutera ipasi, ushobora kuzinga imyenda, ushobora guteka n’ibindi n’ibindi.
 Imibonano y’abashakanye muyikore mu rukundo. Bakenera igihe cyo gutegurwa. Muri iki gihe cya #GumaMuRugo gerageza ukosore aho wajyaga wihuta. Tegura amarangamutima ye
 Guhahira urugo ni kimwe mu byo umugabo ategerejweho. Umugabo w’umukristo azirikana ko umugore we n’abana be bamutezeho ibyo bakeneye.


Pastor Nkuranga yatekeye umuryango we amandazi kugira ngo atange urugero rwiza rw’ibyo umugabo yakora muri #GumaMuRugo ya #COVID–19

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?