Tumenye Umusozi witwa Gilugali Ev. Adda

Kwamamaza

agakiza

Tumenye Umusozi witwa Gilugali Ev. Adda


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-06-27 09:21:32


 Tumenye Umusozi witwa  Gilugali Ev. Adda

Abantu bazamuka bava muri Yorodani ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa mbere, bagandika i Gilugali mu rugabano rw ‘i Yeriko mu ruhande rw’i Burasirazuba.Ya mabuye cumi n’abiri bakuye muri Yorodani Yosuwa ayashinga i Gilugali. (Yosuwa 4 :19 -20)
Uwiteka abwira Yosuwa ati : « None mbakuyeho igisuzuguriro abanyegiputa babasuzuguraga. » Nicyo gituma aho hantu hitwa Gilugali na bugingo n’ubu. Nuko abisirayeli babamba amahema i Gilugali, baziririza Pasika ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi nimugoroba, mu kibaya cy’i Yeriko. (Yosuwa 5 :9)

I gilugali ifoto yafashwe n’indege. Ushishoje neza urabonamo ishusho y’urukweto rwa sandale. Kiriya ni ikirenge. Gisobanura ikirenge cy’ubwoko bukomeye. Kandi bisobanura ngo aho muzagera hose ndahabaye. Ni ugukandagira k’ubwoko budasanzwe.

I GILUGALI niho abisirayeli babambye amahema bwa mbere bamaze kwambuka Yorodani. Aha niho Imana yababwiriye ko ibakuyeho igisuzuguriro. Aha niho Kalebu yibukirije Yosuwa icyo Imana yabavuzeho bakiri mu butayu Bw’I Kadeshi barineya (Yosuwa 14:6)

I Gilugali niho Uwiteka yabwiye abisirayeli gukeba abantu bose bavukiye mu butayu (Yosuwa 5:2-8) kuko urugendo rutatumaga babasha gukora icyo gikorwa.
I Gilugali niho Yosuwa yagiranye isezerano n’ abantu bitwa aba Gibeyoni bamwiyoberanijeho bamubeshye ko baturutse kure kandi ari abaturanyi. Yemeye gusinyana nabo amasezerano y’amahoro ntibabarimbura (Yosuwa 9). Bamaze kumenya ko ari abaturanyi byarababaje cyane babahindura abasyi n’abavomyi babo.

Abisirayeli barwanye n’abami 5: Adoniseki umwami wa Yerusalmu, Hokamu umwami w’I heburoni, Piramu umwami w’I Yaramuti, Yafiya umwami w’I Lakishi na Debira umwami wa Eguloni. Aba bami bari bamaze kumva amakuru y’abisirayeli ndetse ko bagiranye amasezerano n’abagibiyoni bwari ubwoko bukomeye cyane. Aba bami bishyira hamwe ngo Batere abagibiyoni. Abagibiyoni bahamagara Yosuwa ngo aze abatabare. (Yosuwa 10). Yosuwa yatabaye aturutse I Gilugali. Niho yabwiye izuba ngo “Zuba hagarara kuri Gibeyoni”. Imana yohereje amabuye avuye mw’ijuru, agwira abanzi b’abisirayeli barapfa barashira. Josuwa n’ingabo ze batabarutse basubira I Gilugali.

Iyo abantu bahasuye banezererwa Imana bakibuka ibyahabereye bagasaba bishingikirije kw’ijambo ry’imana. Aha, benshi basaba gukurwaho igisuzuguriro nkuko Imana yabwiye Yosuwa iti none mbakuyeho igisuzuguriro abanyegiputa babasuzuguraga.

Igihugu cya Israel ni igihugu gifite amateka atureba cyane kubera ko ariho hari amateka y’Imana dusenga yitwa Uwiteka.

Tuzakomeza kuvuga ibice bitandukanye by’icyo gihugu bitwereka amateka y’abisirayeli ndetse turusheho gusobanukirwa gukomera kw’Imana yacu.

Ev. [email protected] agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?