Sudani: Ubuyobozi burashaka gusibanganya(...)

Kwamamaza

agakiza

Sudani: Ubuyobozi burashaka gusibanganya amatorero 25 ndetse n’abayobozi bayo barishwe


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-04-11 09:27:42


Sudani: Ubuyobozi burashaka gusibanganya amatorero 25 ndetse n’abayobozi bayo barishwe

Sudani abakirisitu bakorerwa akarengane na leta nkuko byatangajwe n’umuryango ukurikirana akarengane gakorerwa abakirisitu watangaje ko ubuyobozi bushaka gusibanganya amatorero 25 muri Khartoum.

Ikigo cy’abanyamerekia cy’ubutabera n’amategeko cyatangaje ko abakirisitu bagize umubare mucye muri Sudani banze umugambi wa leta wo gusibanganya amatorero 25 kuko ubutaka bwabo bashaka kubujyana ngo bahashyire ibindi bikorwa remezo.

Uyu muryango uvuga ko guverinoma ya Sudani ihora yiyenza ku bakirisitu igendereye kubambura ubutaka n’ahantu ho gusengera, urugero ni muri 2014 ubwo bashyiragaho itegeko rivuga ko ntu rundi rusengero rwemerewe kubakwa muri Sudani.

Ubuyobozi burashaka gutanga ubutaka bwose bw’amatorero 25 kugirango bukorerweho ibindi bikorwa rusange nyuma yo gusenya ibindi bikorwa byose byahakorerwaga.

Uyu muryango uvuga ko uyu mugambi ufitanye isano n’umugambi wo kwica abayobozi b’aya matorero tariki 03 Mata 2017. Uyu muryango ushyira Sudani kumwanya wa 5 ku isi mu bihugu bigaragaramo akarengane gakorerwa abakirisitu, kuko uretse n’ibi ishuri rya gikirisitu rya Omdurman ryibasiwe, umuntu umwe akahasiga ubuzima ubwo yageragezaga kurwanirira abagore b’abakirisitu bari muri iryo shuri.

Polisi yafashe umuntu umwe gusa mu gihe itsinda ryakoze ubwo bugizi bwa nabi bari abantu barenga 20, ubwo abakirisitu bazaga gutabara bagenzi babo mu ishuri ry’ivugabutumwa rya Bahri, Younan Abdullah akahasiga ubuzima azize ibikomere yatewe n’intagondwa z’abayisilamu zamutemaguye we na bagenzi be bari gukiza abagore bagenzi babo.

Abapasiteri benshi batawe muri yombi barafungwa bashinjwa ubugambanyi, urugero ni Hassan Abduraheem wamaze imyaka 12 muri gereza azira imyizerere ye ya gikirisitu.
Muri Gashyantare pasiteri Michael Yat ubwo yari mu nzu y’imbohe yabwiye ikinyamakuru Christian Post mu kiganiro bagiranye ko guverinoma ya Sudani idashaka abakirisitu muri Sudani.

Yongeraho ko guverinoma irwanya cyane abakirisitu bavuga icyarabu kuko bagira ubwoba ko bageza ubutumwa ku bayisilamu benshi ku buryo byaborohera kuvugana n’abayisilamu bakababwira ukuri bakakira Yesu ari benshi.
Abapasiteri muri Sudani ntabwo bemererwa kubonana n’abayisilamu mu duce twa Khartoum, Darfu n’imisozi ya Nuba uduce tuzwiho kuba dutuwe n’abayisilamu benshi.

Christian post.com
Tuyishime [email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?