Sudani: Impunzi zisabwa kubanza kwitabira(...)

Kwamamaza

agakiza

Sudani: Impunzi zisabwa kubanza kwitabira amasengesho y’abayisilamu kugirango zibone ibiryo


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-09-12 07:56:01


Sudani: Impunzi zisabwa kubanza kwitabira amasengesho y’abayisilamu kugirango zibone ibiryo

Muri Sudani, urubyiruko rurenga 700.000 rwahunze imirwano imaze igihe muri iki gihugu kugirango rubone amafunguro rusabwa kubanza kwitabira amasengesho y’abayisilamu.

Aya makuru yatangaje na Kiriziya Gaturika ndetse n’abakorana bya hafi nayo. Urubyiruko rwinshi rw’abakirisitu rwo muri Sudani y’amajyepfo, rusabwa kwitabira amasengesho y’abayisilamu mbere yo kubona ibyo kurya ndetse bakabuzwa no kugera mu bice bimwe na bimwe by’igihugu.

Ubufasha bw’ibirimbwa butangwa na guverinoma ku bantu b’impunzi bwa buri kwezi, imiryango imwe n’imwe ishyirwaho amananiza mbere yo kugerwaho n’ubwo bufasha.
Ubufasha bw’ibiribwa izi mpunzi zigenerwa n’umuryango w’abibumbye usanga biguriswa ku masoko, ndetse bimwe na bimwe biba biri ku isoko bifite ibirango by’umuranyo w’abibumbye nka UNICEF cyangwa HCR.

Imiryango ikomeje kubura ubufasha igenerwa ikomeje guhura n’ibibazo byo kubura ubufasha bw’ibiribwa mu gihe imiryango nterankunga iba yohereje ubufasha.
Umuryango wita ku mpunzi ugereranya ubuzima izimpunzai zibayemo n’imibereyo Yesu yabayemo kuko nawe yahungiye mu gihugu cya Egiputa. Agaragaza Yesu yita ku mpunzi kuberako ubu buzima nawe yabubayemo, kandi ko impunzi zikwiriye kwitabwaho ndetse no kubahwa.

Abakirisitu bo muri Sudani bahura n’akarengane gakomeye. Mu kwezi kwa Gicurasi umuryango AED wita ku mpunzi wagaragaje ko insengero zasenywe kugirango hubakwe ibindi bikorwa remezo by’iterambere. Ariko imisigiti aho iri nta n’umwe wigeze usenywa bikagaragara nko kurwanya ubukirisitu muri iki gihugu.

Mu mwaka wa 2015 mu kwezi kwa Kamena abakirisitu 12 batawe muri yombi barengane bitewe nuko bari bambaye imyambaro itameze kimwe n’iyabandi.

Infochretienne.com
[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?