Sudani: Guverinoma yasenye insengero z’amatorero

Kwamamaza

agakiza

Sudani: Guverinoma yasenye insengero z’amatorero ya Gikirisitu


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-05-11 07:34:42


Sudani: Guverinoma yasenye insengero z’amatorero ya Gikirisitu

Insengero zo mu majyaruguru ya Sudani zasenywe na guverinoma kugirango hashyirwe ibindi bikorwa ariko abakirisitu bananirwa guhagarika uwo mugambi kuko badahabwa agaciro na Leta ya Isilamu iyoboye.

Ikinyamakuru Christian Today cyatangaje ko hari ibindi bikorwa bibi abakirisitu bakorerwa by’akarengane muri Sudani bibagiraho ingaruka, zirimo kwicwa n’inzara, imvururu zimaze igihe muri iki gihugu, ndetse abakirisitu bagakorerwa ibikorwa by’ivangura na guverinoma.

Abakirisitu benshi bo muri Sudani boherejwe muri Sudani y’Amajyepfo ku ngufu mu gihe Sudani yagabanywagamo kabiri mu mwaka wa 2011. Abakirisitu benshi muri Sudani y’amajyepfo bafite ikibazo cy’imirire mibi mu gihe abari muri Sudani y’amajyaruguru bafatwa nk’abagambanyi.

Abapasiteri babiri Paul Salah na Naji Abdullah, batawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubutasi mu murwa mukuru Khartoum bahamara umwanya munini, insengero bayoboye zihita zisenywa.

Undi mu pasiteri Rev. Abdelrahim yahamagariye abakirisitu kugira icyo bakora kugirango ikibazo cy’insengero ziri gusenywa gihagarare. Avuga ko bumvise amakuru ko insengero ziri gusenywa, we n’abakirisitu bagiye kureba ibyo bumvise ku makuru bahageze koko basanga insengero zarambitswe hasi.

Guverinoma ya Sudani yatangaje ko ifite gahunda yo gusenya izindi nsengero 27, ariko uwo mugambi uba uhagaritswe n’urukiko kuberako byari bimaze guteza umwuka mubi mu baturage batari bishimiye ibyo bikorwa byari biri gushyirwa mu bikorwa na guverinoma.

Ubuyobozi bw’umurwa mukuru Khartoum bwatangaje ko insengero zasenywe kubera ko amatorero atari afite ibyangombwa byo kubaka ariko Abdelrahim atangaza ko urwo ari urwitwazo rwo kugirango basenye insengero kubera ko badashaka abakirisitu muri Sudani.

Christianheadelines.com
[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?