Sudan irimo gushakisha Abisilamu bakiriye(...)

Kwamamaza

agakiza

Sudan irimo gushakisha Abisilamu bakiriye Kristo ikabakuramo imyizerere bakiriye


Yanditswe na: Ubwanditsi     2013-07-13 12:45:51


Sudan irimo gushakisha Abisilamu bakiriye Kristo ikabakuramo imyizerere bakiriye

Nyuma y’aho ubu buyobozi bw’ishami rishinzwe umutekano n’iperereza mu gihugu cya Sudani “National Intelligence and Security Service (NISS)” bumariye iminsi butera Umukristo wavukiye mu karere k’imisozi ya Juba, bukamusanga iwe mu rugo bumuhata kujya yitaba ku biro by’ubwo buyobozi ngo atange amakuru asabwa ku bijyanye n’amakuru y’Abisilamu bakiriye Kristo, ubu noneho yahunze igihugu nyuma yo kubona ko ubuzima bwe buri mu mazi abira.

Umukristo umwe utavuzwe izina kubera umutekano we yatangarije Morning Star ati “Ubuzima bwe bwari mu mazi abira, cyane cyane bitewe n’uko NISS yamugenzaga ngo imwice mu gihe azaba atifatanyije nayo ngo atangaze amazina y’Abisilamu bo muri Sudani bakiriye Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo.” Ubu yihishe mu kindi gihugu.

Umukristo ubu ufunzwe utatangajwe izina kubera umutekano we yatangarije Morning Star ko abayobozi (bamwe muri bo bitwaje intwaro) bamufunze kuwa 23 Gashyantare, bakamuhata ibibazo, ibya ngombwa bye byose bakabimwambura.

Yabitangaje muri aya magambo ati “Banjyanye mu biro byabo nambaye ikabutura n’agapira gusa. Banshyiriye umuyobozi wabo nambaye uko, barambwira bati ‘Niba ukunda ubuzima bwawe, ukore ibyo tugusaba.’”

Uwo mugoroba ni bwo bamujyanye aho yakoreraga mu mujyi wa Khartoum, bafatira impapuro ze n’amafaranga 1,370 akoreshwa mu gihugu cya Sudan (US$310). Nyuma yo gusura ahandi yakoreraga ku munsi ukurikiyeho, ubuyobozi bwa NISS bwamureze ko ari icyitso cy’inyeshyamba zo mu misozi ya Nuba, bwemeza ko we n’n’undi Mukristo wari ufunzwe kuri ubu bagomba kwicwa hakurikijwe itegeko rigenga igihugu cya Sudani.

Uyu Mukristo rero ni bwo yafashe icyemezo cyo guhunga ngo akize amagara ye, ahungira mu gihugu kitaramenyekana kugeza ubu. N’ubwo igihugu cya Sudani gikomeje kurenganya Abakristo bahoze ari Abisilamu (dore ko igihugu cyose basanzwe ari Abisilamu), nta munsi w’ubusa Yesu adahamagara abantu ngo bamukurikire.

Kuba rero bakomeje kurenganywa kandi batagomba kuninira ijwi ry’Umwami Yesu ni ikibazo kibakomereye, kandi ni akarengane. Turasabwa kubasengera kugira ngo n’abagitinya akarengane bigatuma batakira Yesu batinyuke.

Imana ibakomeze!

Ibitekerezo (1)

14-07-2013    03:00

mana,fasha aba benedata baguhamye bashize ubwoba.amen

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?