Stroke: Indwara yibasira imijyana igaburira(...)

Kwamamaza

agakiza

Stroke: Indwara yibasira imijyana igaburira ubwonko


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-08-14 09:04:53


Stroke: Indwara yibasira imijyana igaburira ubwonko

Mu minsi ya none usanga hari indwara nyinshi zigenda zihitana abantu ariko zikabahitana mu buryo butunguranye, nko kumva ko umuntu mwari muri kumwe apfuye mu buryo butunguranye ariko ukayoberwa ikimwishe ari naho bamwe batangira gukeka ko yaba yarozwe ariko mu byukuri Atari byo.

Strocke ni imwe mu ndwara byagaragaye ko yica benshi kandi mu buryo butunguranye, aha umuntu akaba yakwibaza ati ese strocke ni iki?

Iyo umuntu yagize umuvuduko ukabije w’amaraso, imijyana igaburira ubwonko igaturika cyangwa se ikaziba, agatangira kuvira mu bwonko nibwo bavuga ko umuntu yarwaye strocke nkuko tubikesha inzobere mu bijyanye n’ubutabazi bw’ibanze MUVARA Charles.

Ese umuntu abwirwa n’iki ko iyi mijyana yaturitse cyangwa yazibye?

Ibintu bishobora kukwereka ko umuntu afite ikibazo mu mijyana harimo:

Kubabara umutwe cyane
Kuruka,
kuba pararize igice kimwe cy’umubiri
guhengama umunwa
gutakaza ubwenge n’ibindi
Dore bimwe mu bitera strocke
Ibiribwa birimo amavuta menshi n’umunyu
kunywa inzoga n’itabi
kutaruhuka neza
guhura n’ibintu bituma uhora ubabaye
ndetse n’umuvuduko w’amaraso ukabije

Ni gute wakwirinda iyi ndwara?

Kurya ibiribwa bitarimo amavuta menshi
Kunywa amazi menshi
Kwirinda inzoga n’itabi
Kugerageza kuruhuka neza

Si ibyo gusa kandi kuko no gukora imyitozo ngororangingo ni byiza kuri buri wese mu rwego rwo gukumira iyi ndwra imaze kugenda ihitana benshi ku isi.

Topsante

Liliane [email protected]

Ibitekerezo (1)

Uwera Agnes

15-08-2017    02:14

Yesu ashimwe,
je voulais dire que l’adresse e-meil yanyu mwatanze, adashamo, je vaux dire iyo iri kuri article,

Merci !

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?