Stella Manishimwe agiye kumurika Alubumu ye(...)

Kwamamaza

agakiza

Stella Manishimwe agiye kumurika Alubumu ye ya gatatu y’amashusho


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-07-05 10:04:38


Stella Manishimwe agiye kumurika Alubumu ye ya gatatu y’amashusho

Ni ku cyumweru taliki ya 09/07/2017, Umuhanzikazi Stella Manishimwe uririmba indirimbo zihimbaza Imana, azaba ataramiye abanyarwanda mu giterane kizabera ku Gisozi muri ADEPR Gasave, aho azaba amurika alubumu ye ya gatatu y’indirimbo zihimbaza Imana kuva I saa saba z’amanywa.

Umuhanzi Stella Manishimwe

Stella ni umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi hano mu karere k’ibiyaga bigari cyane mu ndirimbo ye «Ni njye wa mugore». Kuri iyi nshuro rero akaba yarateguye igitaramo kinini cyo kumurika alubumu ye ya gatatu y’amashusho gifite intego iboneka muri Bibiliya igira iti : « Kuko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo twakoze » Abaheburayo : 6 :10.

Iki giterane kizitabirwa n’abahanzi batandukanye, hari mo Albert Niyonsaba, Usanase Nice, Dany Mutabazi , Innocent Riberakurora na Deo Munyakazi uririmba mu buryo bwa gakondo akoresheje inanga akaba n’umuvandimwe wa Albert Niyonsaba.

Umuhanzi Albert Niyonsaba

Umuhanzi Dany Mutabazi

Umuhanzi Deo Munyakazi

Hazaba kandi harimo amakorari atandukanye nka Abakundwanayesu guturuka i Ntora na korari Salem guturuka i Kabuga. Rev Ngamije Viateur ni we mwigisha w’ijambo ry’Imana muri iki giterane.

Rev. past Ngamije Viateur umwigisha muri iki gitaramo

Niyondora Vedaste [email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?