Sobanukirwa n’uburwayi bw’umugongo

Kwamamaza

agakiza

Sobanukirwa n’uburwayi bw’umugongo


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-06-13 02:10:27


Sobanukirwa n’uburwayi bw’umugongo

Bitewe n’uko umugongo ari rumwe mu ngingo z’umubiri w’umuntu rukoreshwa cyane mu buzima bwa buri munsi, bituma umuntu ashobora kuwumvamo uburibwe bukabije igihe yawukoresheje cyane, bityo bikazawuviramo uburwayi buhoraho burimo indwara ya ankylosing spondilitis

Ankylosing spondilitis ni indwara ifata uruti rw’umugongo n’ibindi bice byegereye izo ngingo ikaba ikunze kwibasira abakuru n’abato ariko cyane cyane ikazahaza abantu bari hagati y’imyaka 30 na 60 kuko inzobere zo muri kaminuza yo muri amerika yitwa orthopaetics and sports medicine zivuga ko umuntu atangira kugira ibimenyetso by’iyi ndwara mbere ho gato y’imyaka 35

Ese iyi ndwara iterwa n’iki?

nubwo abahanga bavuga ko igitera iyi ndwara kitaramenyekana neza, ariko hari zimwe mu mpamvu bagaragaza zitera umugongo zirimo:

Kwambara inkweto ndende ku bantu b’igitsina gore
Guterura ibintu biremereye
Ubumuga umuntu avukana cyangwa kugira impanuka zitandukanye
Kugira ibiro byinshi bitajyanye n’uko ureshya
Kwicara cyangwa guhagarara umwanya muremure n’ibindi

Ibimenyetso byo kuribwa umugongo

Urubuga spondylitis.org ruvuga ko mu bimenyetso byo kuribwa umugongo harimo
Kumva utabasha kunyeganyeza umugongo
Kugira ikibazo mu ruhago ndetse ukumva mu mara yawe harimo ibintu bivuga
Uburibwe bw’amatako n’amaguru
Ububabare bukabije bw’umugongo
Kutabasha gutambuka cyangwa guhindukiza umugongo

Dore uko wakwirinda iyi ndwara

- Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko ku bakoresha mudasobwa Atari byiza kwandika wayishyize ku bibero kuko kuko bituma umugongo uhetama bikawutera uburibwe bukabije
- Si byiza kwikorera ibintu biremereye kandi bikurusha ibiro
- Niba uri mu bwogero budafite amazi aturuka hejuru ni byiza ko ushaka ikintu uterekaho ibase kugirango wirinde kunama no kunamuka buri kanya kuko byangiza umugongo
- Mu gihe uri gukoresha mudasobwa ni byiza kwicara umugongo ufashe ku ntebe neza ibirenge bifashe hasi

Source: www.spondylitis.org
Liliane [email protected]

Ibitekerezo (1)

Bebe

13-08-2020    22:45

Ko mutatubwiye uko umunyu yayikira se?ese ubundi irakira jyewe imereye nabi pe narivuje byaranze no kuryama simbishoboye kugenda n’amaguru Ashwi kunama n’ibibazo ubu ndi muri kine ariko nabyo ntacyo birikumarira ubwo rero mwatubwira aho umunyu yayivuriza bibaye byiza mwampa contact zanyu murakoze

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?