Sobanukirwa akamaro ka vitamine C

Kwamamaza

agakiza

Sobanukirwa akamaro ka vitamine C


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-03-17 08:36:07


Sobanukirwa akamaro ka vitamine C

Vitamine C ni ingenzi cyane mu buzima bwa muntu kuko ifasha umubiri kugira ubudahangarwa. Ni ingenzi kandi ku magufka, uruhu n’imitsi y’amaraso. Vitamine C ikomoka cyane cyane ku mbuto ndetse n’imboga.

Vitamine C tuyikura mu biribwa bitandukanye ariko yiganje mu mbuto n’mboga, dore urutonde rw’ibiribwa wayisangamo: amashu (chou fleur), ibihumyo, karoti, urusenda, epinari, inkeri, pomme, amacunga, imineke, inkeri, amapera, ipapayi
Tugiye kurebera hamwe icyo vitamine C imariye umubiri wacu:

Vitamine C yongera ubudahangarwa bw’umubiri: impamvu nyamukuru ituma abantu barya ibiribwa birimo vitamine C ni ukugirango umubiri ube ufite ubwirinzi. Vitamine C ifasha mu ikorwa ry’abasirikare barinda umubiri.

Vitamine C ifasha mu komora ibikomere:ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi vitamine ituma igikomere cyangwa se igisebe cyo ku mubiri gikira vuba.

Vitamine C irwanya indwara zikomoka ku bukonje: abantu barwara umusonga, gripe, ibihaha ndetse n’izindi ndwara zifata imyanya y’ubuhumekero baba Babura vitamine C mu mubiri wabo.

Vitamine C yongerera ubwonko ubushobozi bwo gutekereza: iyo iyi vitamine ibaye nkeya mu mubiri habaho ikibazo cyo kudatekereza neza (dementia) gukemura iki kibazo bisaba kwihata ibiribwa bibonekamo vitamine C

Vitamine C igabanya ibyago byo kurwara umutima: ku bantu bafite vitamine c ihagije ntibashobora kurwara indwara y’umutima harimo umuvuduko mwinshi w’amaraso cyangwa izindi ndwara zerekeranye n’umutima.

Vitamine C irwanya kanseri: ubushakashatsi bwagaragaje ko kuba umubiri ufite vitamine c nyinshi bishobora guhagarika kanseri ntibashe gukura cyangwa se ikica uturemangingo twa kanseri bityo ntibashe kugira icyo itwara umuntu.

Source: www.medicalnewstoday.com & www.healthline.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?