Sobanukirwa Akamaro vitamine C ifitiye(...)

Kwamamaza

agakiza

Sobanukirwa Akamaro vitamine C ifitiye umubiri wacu


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-12-31 04:00:36


 Sobanukirwa Akamaro vitamine C ifitiye umubiri wacu

Vitamine C ikomoka mu mu biribwa nk’imbuto n’ibindi bimera nk’amacunga, inkeri, ipapaye,water melon n’izindi. Vitamine C ni ingenzi kuko yongerera umubiri ubudahangarwa mu kurwanya indwara ndetse n’ikindi cyose cyaturuka hanze kinjira mu mubiri kigamije kuwurwanya.

Ni muri urwo rwego tugiye kurebera hamwe umumaro ntagereranywa vitamine C imariye umubiri wacu mu mibereho yacu ya buri munsi.

Vitamine C ikungahaye ku bushobozi bwo kurwanya indwara za karande:
Ubusanzwe vitamine C ikungahaye kucyo twita anti oxidant ifasha umubiri kugira ubwirinzi ndetse n’ubudahangarwa bityo umuntu ntakunda kurwaragurik a aho usanga indwara zaramubayeho karande.

Vitamine C irwanya umuvuduko ukabije w’amaraso

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kurya ibiribwa bikungahaye kuri vitamine C byongerera abasirikare bo mu maraso ku kigero cya 30%. Ibi bifasha umubiri kugira ubwirinzi karemano ndetse bikagabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima.

Vitamine C ifasha umubiri kwinjiza iron mu maraso

Iron ni intungamubiri ifitiye umubiri akamaro gakomeye ahanini ikora abasirikare batukura (globules rouges) ndetse yinjiza umwuka mwiza (oxygene) mu mubiri.
Iyi ntungamubiri ntagereranywa wayisanga mu byo kurya bitandukanye ariko cyane cyane iron yiganje mu nyama.

Vitamine C yongera ubudahangarwa bw’umubiri yongerera abasirikare b’umweru (globule blancs) imbaraga

Mu by’ukuri vitamine C yongerera umubiri ubushobozi bwo kwirinda kandi ifasha abasirikare b’umweru bashinzwe kurinda umubiri gukora neza, ndetse n’ubwirinzi bw’uruhu tutibagiwe no gukira ibikomere vuba.

Vitamine C yongera ubwonko gutekereza no gukora neza

Dementia ni imvugo ikoreshwa ku isi hose igaragaza ibimenyetso byo gutekereza ku kigero cyo hasi cyane, aho usanga abantu basaga miliyoni 35 ku isi bafite icyo kibazo baba abashaje ndetse n’abakiri bato. Kurya ibyo kurya byiganjemo vitamine C ni uguca ukubiri n’iki kibazo.

Muri macye vitamine C ni ishingiro ry’ubuzima buzira umuze, niyo mpamvu mu gihe bishoboka umuntu wese akwiye kugerageza gushyira mu ifunguro rye imbuto zikungahaye kuri vitamine C nk’ipapaye, amacunga, watermelon n’inkeri bityo bizafasha umubiri wacu kurwanya indwara.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?