Siriya: Abakirisitu bategekwa guhinduka(...)

Kwamamaza

agakiza

Siriya: Abakirisitu bategekwa guhinduka abayisilamu cyangwa bakicwa


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-05-17 09:21:22


Siriya: Abakirisitu bategekwa guhinduka abayisilamu cyangwa bakicwa

Muri Siriya hashize imyaka irenga 6 bari mu ntambara imaze kugwamo abantu batari bacye, yatumye n’abakirisitu batuye muri iki gihugu bahura n’akaga ko gukorerwa akarengane kuko bamwe bitwaza kuba nta mutekano uri mu gihugu bakabwira abakirisitu guhinduka abayisilamu cyangwa bakabica.

Umuryango w’abanyamerika urebera akarengane gakorerwa abakirisitu watangaje ko leta ya Isilamu iyoboye igihugu cya Siriya ndetse n’abatavuga rumwe na leta nta n’umwe worohera abakirisitu kuko bose basaba abakirisitu guhinduka abayisilamu cyangwa bagapfa ndetse byemezwa n’imiryango mpuzamahanga ikorera muri Siriya.
Muri ako karengane gakorerwa abakirisitu, insengero zimwe zaratwitswe zihinduka umuyonga, abakirisitu bakorerwa iyica rubozo. Abakirisitu bamwe bafashe gahunda yo guhunga igihugu kubera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bakorerwa.

Umupasiteri umwe utarashatse ko amazina ye ajya ahagaragara kubera umutekano we yatangaje ko yakomeje gukora imirimo y’itorero mu myaka 5 intambara itangiye ariko bigera ubwo ananirwa kuko intambara yari imaze kubagiraho ingaruka zikomeye ndetse n’abakirisitu bakarenganwa ku buryo bukomeye nicyo cyatumye ku munsi mukuru wa Noheri nawe afata icyemezo cyo guhunga kuko intagondwa z’abayisilamu zari zimaze igihe zimuhiga.

Avuga ko yahunze ubugizi bwa nabi bubakorerwa nubwo yari yabanje kwihangana nyuma yo kubona ko inzu ye n’urusengero nta mutekano usesuye bifite, ndetse avuga ko baje kumushimuta nyuma yo kumushimuta inzu ye n’urusengero biratwikwa.
Siriya iza ku mwanya wa 6 ku isi mu bihugu bigaragarano akarengane gakorerwa abakirisitu. Imitwe y’intagondwa z’abayisilamu zibasira abakirisitu byatumye umubare mwinshi w’abakirisitu bahunga iki gihugu, abasigaye bakomeza gukora ibikorwa by’urukundo ku bantu bagerwaho n’ingaruka z’intambara. Imitwe imwe y’abayisilamu muri Siriya yarahiriye gusibanganya abakirisitu muri iki gihugu.

Abakirisitu bameze nk’abari hagati y’imiriro ibiri kuko impande zombi zihanganye muri Siriya zose ari abayisilamu kandi nta na rumwe rwishimira ko abakirisitu bakora ibikorwa by’ivugabutumwa muri iki gihugu nkuko byatangajwe n’umuvugizi w’ikigo kirebera akarengane gakorerwa abakirisitu ku rubuga rw’iki kigo.

Christian news
[email protected]

Ibitekerezo (1)

DUKUZUMUREMYI JEAN PIERRE

18-05-2017    13:29

Nikibazo kuba kristo bo muri siriya nukubasengera kuko natwe aba missionaries bikaze kuhageza ubutumwa bwiza bw,iMANA ARIKO NTAKIDASHOBOKA NAHO UBUTUMWA BURAHAGERA BYANZE BIKUNZE.KANDI IMANA ibahe umugisha .ko mwemeye kutugeza ho ubutumwa bwiza.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?